Karongi: Abaturage bagiye mu muhanda basaba ADEPR kubahemba kuko Rwiyemezamirimo yabambuye

Mu Mudugudu wa Ruganda Akagari ka Kiniha umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi ahari kubakwa inyubako za ADEPR, no kuzisana, Rwiyemezamirimo wafashe isoko ryo kubaka izo nyubako amaze amezi atatu adahemba abakozi yakoresheje, ubu bakaba basaba ko bakishyurwa na ADEPR ubundi bakazivuganira na rwiyemezamirimo. ADEPR yo ivuga ko igiye kubishyura hanyuma ikazavugana na Rwiyemezamirimo.

Kuri uyu wa kane, inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere n’Ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’Ururembo rw’Iburengerazuba na rwiyemezamirimo bakoze inama yamaze amasaha arindwi (7) mu muhezo w’itangazamakuru bashaka uko iki kibazo kirangizwa bagahemba abakozi barimo abafundi n’abayede.

Mu rurembo rw’Iburengerazuba, Akarere ka Karongi, Paruwase ya Karongi, Umudugudu wa ADEPR Tare hari kuvugururwa amacumbi ya ADEPR ariko ngo akaba yarubatswe mu buryo ubuyobozi bukuru bwa ADEPR butabizi, bikaba byamenyekanye nyuma yo kumara amezi atatu badahemba abakozi .

Abaturage bagera kuri 70 bishyuzaga rwiyemezamirimo wahawe akazi ko gusana no kubaka na ADEPR Ururembo rw’Iburengerazuba kuwa gatatu bakoze ikimeze nko kwigaragambya bishyuza amezi abiri bamaze bakora badahembwa, kuri uyu wa kane habaye inama irimo impande zose n’abashinzwe umutekano ngo bige iki kibazo, abayobozi ba ADEPR ntibakivugaho rumwe.

Bivugwa ko Rwiyemeza mirimo yahawe iri soko na Pasiteri Sebadenge Emmanuel uwari umuyobozi w’ururembo rw’Iburengerazuba muri ADEPR kandi ngo atabifitiye uburenganzira kuko ngo uruhushya rwose rwo kubaka muri ADEPR rutangwa n’umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, nk’uko bitanganzwa n’umuvugizi wungirije Rev Pasiteri KARANGWA John.

Yagize ati, “Iyo ari inyubako zizasaba rwiyemezamirimo umuvugizi wenyine niwe utanga uruhushya; naho iyo ari umwenda urengeje miliyoni makumyabiri ( 20.000.000) CEA (Inama nyobozi) niyo yonyine itanga uburenganzira ntawundi ubyemerewe […] ibi byakonzwe ni amakosa”.

JPEG - 283.5 kb
Umuvugizi wungirije wa ADEPR Rev Pasiteri KARANGWA John

Kanda hano mumve ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru

Yakomeje avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bapasitei kugira ngo hatazagira uwongera kugwa mu mutego nk’uwo kuko uwo bigaragayeho bitabura kumugiraho ingaruka.

Iki kibazo cyageze no mu nzego z’ibanze za Leta kuko aba baturage babimenyesheje inzego za Leta ngo zibakorere ubuvugizi kuko ngo bari babayeho mu buzima bubi cyane nkuko babitangaza.

Nsabiyera Emmanuel umwe mu bakoze aha avuga ko bamaze amezi abiri bakora ariko badahembwa, kuva ku itariki ya 28/08/2018 bakaba batari bakabahemba.

Iki kibazo ngo bakimenye kuva igihe bagombaga guhembwa nyuma y’iminsi cumi n’itanu batangiye akazi.

Undi wakoze kuri izinyubako za ADEPR ziherereye i Karongi na we avuga ko kuba yarakoze ntibamwishyure byamugizeho ingaruka zo kuba bataratanga mitiweli none bakaba basaba ko bakishyurwa.

Kanda hano wumve ikiganro bagiranye n’itangazamakuru

Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura yavuze ko bamaze igihe gito bamenye iki ikibazo ariko bakimenyesha abo kireba ubu bakaba bamaze kuvugana na ADEPR na Rwiyemezamirimo bakaba bamaze kumvikana ko bagiye kuba bishyuye abakozi bato miliyoni ebyiri na maganatandatu 2,600,000 frw.

Yagize ati, “iki kibazo twakimenye mu minsi mike ishize tukimenyesha abo kireba ubu bamaze kumvikana kandi bemeranyije ko bagiye kuba bishyuye abakozi ba nyakabyizi, ubu bamaze kwemeranya ko bishyura miliyoni ebyiri na magana tandatu.”

Umuyobozi mukuru wa ECO ltd Nezehose Elias yavuze ko kuba atarishyuye abakozi byatewe n’amasezerano yahagaritswe kandi bitamuturutseho akaba atabaza ngo yishyure amafaranga asigaye ngo yishyure abamuhaye ibikoresho kuko ngo n’aho yari kuvana amafaranga bayamwimye bitewe n’amasezerano ADEPR yahagaritse kugira ngo arangize isoko yari yahagaritse ariko ubu ADEPR yabaye imwishyuye 2.600.000 frw kugira ngo agabanye igitutu cy’abakozi bamwishyuzaga.

Rev Pasiteri Sebadenge Emmanuel aganira na umubavu.com ku murongo wa telephone yavuze ko ibyo kuba yaba yaratanze isoko adafite ububasha atari byo kuko ngo yagiyeyo ahagarariye umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda kandi ngo ajya kujyayo yamuhaye ibaruwa yo kumuhagararira ngo yagombaga gukora ibintu byose mu izina rye.

Yagize ati, “Isoko naritanze mbifitiye ububasha umuvugizi nari muhagarariye yo kandi njya kujyayo yampaye urwandiko runyemerera kujyayo ndarufite naho ibindi ni ukubeshya”.

Amafaranga yo gushyira mu ngiro uyu mushinga ni inguzanyo ya Banki, amakuru avuga ko kuva kuya mbere Kanama 2018 buri Paruwasi ya ADEPR Iburengerazuba yasabwe gutanga 2% by’amafaranga asanzwe abagarukira kugira ngo ajye muri uyu mushinga.

Inama y’ubutegetsi ya ADEPR yasanze ibi bidakwiye ndetse inenga abashumba bose bo muri uru rurembo. Naho Pst Sebadende we arimurwa.

I soko ryo gusana no kubaka inzu za ADEPR ururembo rw’Iburengerazuba ry’agaciro ka miliyoni zirenga 250 ryahawe kompanyi yitwa ECO Ltd. Mu mezi ashize atangira imirimo, bigeze hagati bizamo ikibazo arahagarikwa.

Kuva Sebadenge yatangira kuyobora Intara y’iburengerazuba nkuko twagiye tubivuga mu nkuru twatambukije, hakunze kumvikana umwuka utari mwiza aho ngo yagiye avugwaho kwirukana abakozi nta mpamvu no kwaka abapasiteri amafaranga adafite ubusobanuro. Kuri ubu bamwimuriye mu rurembo rw’Amajyepfo. Izi nyubako ngo zikaba zarubatswe hutihuti ngo kuko byari byakozwe muburyo bw’amanyanga n’ubwo icyatunye zubakwa bwangu n’ubuyobozi bwa ADEPR butabizi tugikurikirana.
Indi nkuru wasoma bifitanye isano
NSENGIMANA Theoneste umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mahoro Kuya 13-11-2018

ARIKO KO ADEPR NTACYO IVUGA KU NZIRAKARENGANE YAFUNGISHIJE IBYUMWERU BINGANA KURIYA IBAZIZA GUSHAKA KUBABAZA KU BURIGANYA BWABO MU MATORA NDETSE NO KWANGAKO ABASHUMBA BA ZA PARUWASI BAGERA MU NTEKO ITORA KUGIRANGO BAKOMEZE KUGIRA ADEPR AKARIMA KABO. LETA NIDUTABARE IDUFASHE GUSHYIRAHO UBUYOBOZI MU BURYO BUNOGEYE TWEBWE ABAKIRISITU BA ADEPR.TURIFUZAKO BURI MUSHUMBA WA PARUWASI YABONEKA MU NTEKO ITORA,NAHO KUVUGAKO MILIONI ZISAGA 2 ZABANYARWANDA ZITORERWA NABANTU 60 GUSA NI AGAHOMAMUNTU NUKURI.

Mugenzi Kuya 23-10-2018

Oya mwitukana kuyobora suguhubuka ibyo byose uramu shumba akora bizAkemuka vuba gyan

Mugenzi Kuya 23-10-2018

Oya mwitukana kuyobora suguhubuka ibyo byose uramu shumba akora bizAkemuka vuba gyan

Mugenzi Kuya 23-10-2018

Oya mwitukana kuyobora suguhubuka ibyo byose uramu shumba akora bizAkemuka vuba gyan

Dir Kuya 20-10-2018

Rwose Itorero ryari rimaze kujya kumurongo ariko Sebadende aratuvangiye!gusa ntabyacitse cyane bihari ariko abayobozi bacu bige kuri uriya mushumba ahagarikwe rwose!kuko Adepr ifite abashumba benshi bashoboye kdi banakijijwe bamusimbura mbese bakiri Abapantekote nyabo.

Dir Kuya 20-10-2018

Rwose Itorero ryari rimaze kujya kumurongo ariko Sebadende aratuvangiye!gusa ntabyacitse cyane bihari ariko abayobozi bacu bige kuri uriya mushumba ahagarikwe rwose!kuko Adepr ifite abashumba benshi bashoboye kdi banakijijwe bamusimbura mbese bakiri Abapantekote nyabo.

Muliza Rene Kuya 19-10-2018

Ariko sintumva ukuntu umuntu ahombya itorero bigeze aha ariko abayobozi dufite ubu nabo bakagumya kumushigikira muri ibyo binyanga bye sha karuranga na karangwa mugihe mumaze har’ikintu kimwe maze kubabonaho mwembi mufite ubumenyi buri hasi cyane kubijyanye no kuyobora uwo mugabo (sebadende) amakosa ye ahora avugwa ariko ikigaragaza ubunyangamugayo bwanyu uko bungana mugakomeza gukorana nawe ese ntimunigira kuri leta yacu?? Ukosa arabihanirwa nkubu woe karangwa iyo uvuze muri enterview yawe bwite ko amakosa nkayo ahantwa kumuhana uvuga nukuba mwaramwimuriye mumajyepfo?? Hose itorero ryaho niryo ryokwangizwa?? Abapagani gusa mbabazwa nukuntu twishimye ngo dukize tom naho simenye ko abaje aribo baswa cyane nabe nabo barakoraga ubuse mwe tuzabibukira kuki??

Uwimana Monique Kuya 19-10-2018

Mana turengere kbsa ADEPR buri munsi eeee birahagije

man Kuya 19-10-2018

ibibivunamuheto ngo nibyarwiyemeza miruho nibisambo ibyikigihe ntibicyishyura nukwishyirira mubida byabyo gusa umunsi umwe bizasandara