Kabuga: Kurikira igiterane cy’ububyutse

Igiterane cy’iminsi ine kiri kubera i Kabuga Siege cyatangiye ku wakane kuri ubu kigeze ku musozo wacyo, aho amakorari yabukereye ari gukora umurimo ukomeye wo kuvuga ubutumwa, aho Korari Sion imaze kuririmba isusurukije abantu ku buryo bukomeye.

Niba ukiri murugo wacikanywe! Kuko ubu igiterane cy’ububyutse kiri kubera i Kabuga Siege kirarimbanyije kandi abantu bari kwakira ububyutse bushya kuko ubu korari Sion na The chosen nizo zimaze kuririmba kandi abantu barahembutse ku buryo Pasiteri asabye ko ya kwimfira bose baterura amagambo avugango "baho"
Aman Choir niyo iri kuririmba mu majwi meza aryoheye amatwi.

Ubu amakorari ari kuririmba abari muri iki giterane bafite akanyamuneza , Kugeza ubu nta muntu ukicaye, bose bahagurutse bari guhimbaza Imana baranezerewe nk’uko bigaragara Choir Rehoboth niyo iri kuririmba bahamya ko igihe bari bashonje Imana yabagaburiye ikabambika ubu bari kubyina insinzi.


Aman Choir

Emme umuvugabutumwa yasomye ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza uko bwanditwe na Yohana ibice 8:6 . Yongera kunama yandika hasi.
Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati.
Yesu arunamuka aramubaza ati “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp

Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.”

Uyu mugore umwigisha yavuze ko yari yafashwe asambana maze abamufashe ngo bahise basoma amategeko yo mu gitabo cya Mose maze basanga uwakoze iki cyaha agomba guterwa amabuye akicwa.

Ariko ngo bahise bakora ikosa ryo kumujyana kwa Yesu kuko bashakaga kumwicira hamwe nawe bamuziza kwica amategeko kandi yariwe waje kuyakomeza.
Umwigisha yakomeje avuga ko yunamye maze akandikisha urutoki hasi amagambo avuga ngo "udafite icyaha namutere ibuye".

JPEG - 75 kb
Choir Siloam yo ku mudugudu wa Karambo Paruwase ya Gatenga Akarere ka Kicukiro niyo batumiye ngo ize kubafasha kugarura ububyutse ariko yaririmbye abakristo bose barahaguruka barishima kuburyo ubu banyotewe no kongera kuyumva doreko umwigisha na rangiza kwigisha barongera baririmbe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Vital Ndahayo Kuya 24-03-2019

byari byiza cyaneeeee kbs Imana ishimwe yo yahabaye

olivier ngerumugongo Kuya 24-03-2019

imana ibahe umuhisha abomuri umubavu.com

olivier ngerumugongo Kuya 24-03-2019

imana ibahe umuhisha abomuri umubavu.com

kana kintama Kuya 24-03-2019

turabashyigikiye bimeze neza rwose