Imana isohoje isezerano: Pasiteri Hakizimana Steven yuriye rutemikirere agiye gutura muri Amerika

Nyuma yuko atsindiye kuba umunyamerika binyuze muri Tombola izwi nka Green Card, Pasiteri Hakizimana Steven unaherutse gutandukana na Kwizera Marie Claire bari barasezeranye yuriye indege aho agiye kuba muri Amerika.

Ku isaha ya saa kumi zo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2018 nibwo Pasiteri Hakizimana Steven yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ndege ya Qatar Airways yerekeje muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Pastieri Hakizimana Steven yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo uwari umugore we Marie Claire Kwizera yafatanyaga na Nyina (Nyirabukwe wa Pasiteri Hakizimana) bakamujyana mu nkiko bamushinja ibyaha birimo: Guhoza ku nkeke umugore we no gukubitira nyirabukwe mu rusengero.

Hari hashize iminsi urugendo rwe rwo kujya gutura muri Amerika rusa nk’urwagize imbogamizi ariko nyuma byaje gukunda byatumye afata rutemikirere akerekeza muri Amerika avuga ko Imana imusohoreje isezerano ngo kuko yari yarabwiwe ko azajya gutura muri iki gihugu abenshi bamaranira gukandagiramo.

Ubwo yemeza ko Imana yamubwiye ko azerekeza muri Amerika guturayo, yagize ati “Kujya muri Amerika Imana yabimbwiye kenshi, Imana yamvuzeho ko nzajya gutura muri kiriya gihugu nkakorerayo umurimo. Sinzi inzira bizacamo ariko nzi ko bizasohora.”

Hakizimana avuga ko hari hashize imyaka isaga icyenda Imana imuhaye ayo masezerano. Ubu rero ngo kubona uruhushya (VISA) rwo kujya kuba muri Amerika ni ugusohora kw’amasezerano y’Imana.

Kuri ubu uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 33 ahamya ko azagerayo agashaka undi mugore. Yavuze kandi ko afite amashyushyu yo kumva umunyenga wo mu ndege dore ko ari inshuro ya mbere yari agiye kwicara mu ndege kuva yabaho.

Hakizimana na Marie Claire batandukanye bafitanye abana babiri (umuhungu n’umukobwa) ubu abo bana bakaba basigaranye na Marie Claire kuko ngo yanze ko bajyana na se muri Amerika.

Ubwo yaganiraga n’Umubavu.com, Pasiteri Hakizimana yavuze ko ajyanye agahinda ko kuba atabonanye n’abana be ngo abasezereho anabahe impano yari yabageneye ngo kuko yagiye kubareba agasanga uwari umugore we na nyirabukwe babahishe.

Yagize ati “ ndagiye ariko mbabajwe nuko ngiye ntasezeye ku bana bange ngo mbahe n’impano nari nabateguriye”.

PNG - 28.3 kb
Abinyujije ku bimenyerewe nka Status kuri WhatsApp ye Pasiteri Pastieri Hakizimana Steven yavuze ko ababajwe no kugenda adasezeye abana be


Yakomeje avuga ko nubwo agiye azakumbura abana be cyane kuko abakunda byahebuje, gusa ngo nibamara kugira imyaka y’ubukure azagaruka mu Rwanda kubatwara ndetse ngo Marie Claire niyongera kubamwima azatanga ikirego mu mategeko aregere inyungu z’abana.

Kugeza ubu Kwizera Marie Claire bari barambikanye impeta yamaze gushaka undi mugabo ndetse ngo ari hafi kubyarana na we umwana wa mbere kuko afite inda nkuru.

Dore amwe mu mafoto ubwo Pasiteri Pastieri Hakizimana Steven yari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe asezera ku babyeyi, inshuti n’abavandimwe anategereje kwinjira mu ndege ya Qatar Airways ngo yerekeze muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika:

PNG - 734.8 kb
Pasiteri Pastieri Hakizimana Steven yafataga agafoto ka nyuma ari kumwe n’umubyeyi we
PNG - 478.8 kb
Pasiteri Pastieri Hakizimana Steven yabariraga iminota ku ntoki ngo yinjire muri Qatar Airways yerekeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta nkomyi.

PNG - 579.2 kb
Akanyamuneza kari kose kuri Pasiteri Hakizimana wari ugiye kumva umunyenga w’indege ku nshuro ye ya mbere
PNG - 512.4 kb
Pasiteri Hakizimana yageze mu ndege agiye kumva umunyenga wayo kugera i Washington mbere yo kwerekeza aho azaba


Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo