Igitaramo cyo gushima Imana kigeze ku munsi wa kabiri, abantu bari kubohoka- Video&Amafoto

Igiterane cy’iminsi ine cyateguwe na Korale Goshen igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana, kuri ubu kikaba kigeze ku munsi wa kabiri abantu bakitabiriye bakaba banejejwe no gushima Imana kuko Imana yakoze ibyo batatekerezaga, gifite insanganya matsiko igira iti, "Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose" (Zaburi 103:2).

Iki giterane cyatumiwemo abavugabutumwa batandukanye barimo Dr Byiringiro Samuel, Rev Past Masumbuko Josue, Ev Nzaramba Jean Paul na Rev Past Nkurunziza Richard ari nawe uyobora Paruwasi ya Rwampala.

Hatumiwemo kandi n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Danny Mutabazi n’amakorari atandukanye arimo Rubonobono Choir, Enihakole Choir na El Bethel Choir.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu abakristu bitabiriye iki giterane ku bwinshi n’amakorari yabukereye gufasha Korari Goshen gushima Imana mu myaka 20 imaze ikora umurimo w’Imana.

Kanda hano urebe video ya Korale


Dr Byiringiro Samuel niwe mwigisha w’ijambo ry’Imana w’uyu mugoroba

Zaburi 103 :1-5 nkuko intego y’igiterane ibivuga, niryo jambo ry’Imana ryasomwe. Dr Byiringiro Samuel yibukije Abakristu ko iyi Zaburi ivuga umuntu ku giti cye wivuga ati "Mwa bindimo byose mwe mushime uwiteka".

Yabwiye Abakristu ko kuba Korari Goshen yarabateguriye iki giterane by’umwihariko iri jambo yagize intego, ari nk’ijambo ry’ibanga yabahaye (Password).

- Imana niyo itubabarira ibyo twakiraniwe byose, Ihora itubabarira, itweza idutunganya, imbabazi ze nizo zituma zidashiraho kandi kubabarira ibikora igihe cyose (Full Time), nta kiruhuko igira mu kubabarira.

- Niwe ukiza indwara zacu zose (kwa Yesu dufite Farumasi), Yesaya 53:5.

- Niwe ucungura ubugingo bwacu byaturangiranye, akabujahura mu mpagarara.

Dr Byiringiro Samuel ati "Amahirwe abarokore tugira ni uko iyo satani agiye kudutsinda asanga nta zamu ryo gutsindamo rihari agakorwa n’isoni, aba yaradutsinze mpaga kuko hari igihe ajya aducenga ugasanga ibintu byadukomeranye ariko nta zamu rihari adutsindamo".
Umva ijambo yigishije hano


- Yesu ajya atwindika imbabazi akatwambika ikamba ritwa ’kugirirwa neza’

- Niwe uhaza n’ubusaza bwacu ibyiza

Yibukije abatarakizwa ko bahombye bikomeye kuko uko umuntu agenda akurira mu gakiza ariko agenda yumva umunyenga no kugirirwa neza n’Imana.

Ati "Muri Yesu uko umuntu agenda asaza niko Imana igenda imuhaza ibyiza, uko ugwiza imyaka muri Yesu, ni ko na we agenda aguhaza ibyiza".

Iri jambo ry’Imana ryagabuwe na Dr Byiringiro Samel ryafashije benshi kuko hihannye abatari bake.
Iki giterane kizakomeza ku munsi we ejo, aho bazatangira saa munani hakazaba hari Korale Rubonobono n’umuvugabutumwa Ev Jean Paul uzaturuka uzaturuka i Nyarugenge , umubavu.com ukaba uzakomeza kubagezaho uko iki giterane kiri kugenda, gusa ibyiza n’uko waza kumva ubutumwa bwiza kuko nk’uko intego y’iki giterane ibivuga ntabwo umuntu yabura icyo ashimira Imana kuko yakoze byinshi nk’uko ubutumwa bwakomeje gutangwa bwagiye bubigarukaho.Iki giterane kirangiye abantu badashaka gutaha

Kanda hano wirebere muri Video uburyo Korari Goshen iri mu mavuta





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Pio Kuya 13-07-2019

Twishimiye icyo giterane cyiza Goshen choir yaduteguriye lmana ibane imigisha.kdi mwakoze gutumira Rubonobono choir bafite amateka akomeye.

Pio Kuya 13-07-2019

Twishimiye icyo giterane cyiza Goshen choir yaduteguriye lmana ibane imigisha.kdi mwakoze gutumira Rubonobono choir bafite amateka akomeye.