Hashobora kuba hari kubakwa akazu  muri  ADEPR

Mu myaka ishize mbere ya Jenoside ya korewe abatutsi mu buyobozi bukuri bw’igihugu nibo bari bara koze akazu kari mu bigaragaza ko Jemoside yakorewe abatutsi ya teguwe, kongeye gututumba muri ADEPR mu buyobozi bukuru bwa ryo, aho abakristo bashinja ubuyobozi bukuru gutanga imyanya bagendeye ku ironda karere bakavuga ko ari akazu bari kubaka.

Hashize iminsi mike tubagejejeho inkuru yavugaga amanyanga ubuyobozi buri gukora; aho abakristo babashinjaga kwirukana abashumba batarageza igihe cyo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru. Kuri ubu hamenyekanye andi manyanga ngo ubu ari gukorwa n’ubu buyobozi hagamijwe kubaka akazu ngo bahe imyanya hagendewe ku irondakarere kuburyo ngo ubu ntamuntu wapfa kubona umwana atavuye mu ntara y’Iburasirazuba.

Amakuru yizewe agera ku umubavu.com avuga ko hafi abagize biro nyobozi yose ya ADEPR baturuka mu ntara y’Iburasirazuba ibi bigashimangirwa n’abamaze guhabwa imyanya vuba bajyanwa kuyobora uturere n’ubu buyobozi ko ngo baturuka mu ntara y’iburasirazuba.

Aho bavuga ko ibi ari ukugarura amateka mabi twanyuzemo kuko ngo akazukatigeze kaba keza mubihe byashize kagejeje abanyarwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Umwe ati, " Nguhaye urugero, mu minsi ishize i Nyarugenge habaye ikibazo uwari ashijwe umutungo afata check ayijyana kuri bank agezeho yari yanditse ko ari umisanzu ya ADEPR ajyanye, atanga check yanditseho conti ye ngo abe ariho bayashyira, agezeyo umukozi wa bank ayigiraho amakenga ahamagara abasinye arababura amaze kubabura ahamagara ushinzwe umutungo muri ADEPR amubwira ayo makuru maze nawe ahamagara abari basinye kuri iyo check ababwira ko abashaka banjyana kuri bank bagezeyo bahamagara ushinzwe umutungo wayitanze ahageze ababwira ko yabikoze abishaka kandi ko yarabiziranyeho n’umushumba ko ngo yari guhita ayashaka akayasubizaho ibi byahise bituma uyu bamwirukana maze bamusimbuza uwakoraga mu karere ka Rwamagana."
Umwe mubaganiriye n’umubvu.com babazi neza bemezako abakomeye bose muri ADEPR baturuka i Burasirazuba.

Yagize ati, "ABAYOBOZI BA 3 BAKOMEYE MURI ADEPR BAKOMOKA hamweni akazu Rev.KARURANGA Ephrem:Yigeze kuyobora Paroisse ya Rwikubo,ubu niwe Umuvugizi (ni uw’i Rwamagana) ,naho Rev.KARANGWA John niwe Muvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero we yigeze kuyobora Paroisse yaKABARONDO UMUHOZA AURELIE (Ushinzwe imali n’ubukungu muri ADEPR) yari umuririmbyi KARURANGA ari Perezida wa Chorale, uwahawe kuyobozra Itorero ry’Akarere rya Kamonyi nyuma y’uko Rev.BIMENYIMANA Mathias agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko gikurikije amategeko kuko yabisabye yujuje imyaka 65,nawe n’uwo mu Kazu yitwa Rev. GARICAN ,uwahawe kuyobora Paroisse ya MUYUMBU muri Rwamagana ni Rev. "

Yakomeje agira ati, " NIYIBIZI Ezira (nawe n’uwo mu Kazu I Rwamagana)asimbuye Rev.MITSINDO Gratien wahawe Retraite force utarahwemye kugaragaza amakosa ari gukorwa na Komite iyobowe na KARURANGA Ephrem ndetse na KARANGWA John,mwibuke ko Rev.MITSINDO ari nawe wagaragaje amakosa yakorwaga n’ingoma ya TOM RWAGASANA akanabizira bakamuhagarikira ariko nyuma ukuli kwaje kugaragara, Rev. KARANGWA John nawe amaze kwinjiza bamwe mubo tugiye kubabwira Comptable wa Life Radio:MUHIRE Emmanuel ,iyi ni Radio ya ADEPR ni umwana yarihiye amashuri aza kumushakira kuba Comptable wa Paroisse ya Nyakigando kandi afite Diplome ya A2,nyuma aza guhabwa kuba umucunga mutungo wa life radio,ategekwa guhita atangira ishuli rya Kaminuza kuko KARANGWA John wari amuhaye akazi amuhemba nk’uwarangije kaminuza (nimusuzuma neza murasanga igihe yatangiriye akazi kidatandukanye n’icyo yatangiriye ishuli), mu gihe comptable wakoraga kuri DOVE udafite amakosa na make BENINKA Bertin bamujyanye kuba umucunga mutungo (Comptable) w’Itorerero ry’Akarere rya uwitwa Ntaganda Jean Paul vice regional wa Uganda nawe niho aturuka "
Aha avuga ko hari n’abandi barerewe ku muvugizi mu kuru wa ADEPR ubu bigijwe hafi bari guhabwa imirimi mu buryo ngo budasobanutse .

Yagize ati , "Kamugisha warerewe kwa Karangwa ni nawe Secretaire Particulier we,akaba n’ushinzwe ubuzima bw’Itorero muri ADEPR (DEVE) . MBANDA wakoraga muri Compassion ya Kabarondo ,nyuma yo kumuhagarikira ko yariye amafaranga y’umushinga wa compassion,bamuhembye kuyobora DOVE Hotel (nawe n’uwo mu kazu) NIYIRERA Theobard aba muri Comite nkemuramaka ya ADEPR ,nawe yayoboraga umushinga wa compassion wa Kabarondo igihe KARANGWA yayoboraga iyo Paroisse. Ni kuki abantu badahabwa akazi kubera ko bashoboye ,abantu bakaba bari gukoresha ikimenyane,ese murabona bizageza hehe ADEPR?"

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivuga ho maze duhamagara umuvugizi wa ADEPR dore ko twari tumaze umunsi wose tumushaka naho tumuboneye kuri telephone ntiyatwemerera kudusobanurira neza kuburyo bwimbitse umwe ku uw’uwundi n’uburyo ahabwa bahabwa akazi maze atubwira ko batanga akazi mu buryo bukurikije amategeko y’umurimo mu Rwanda ko batajya babaza umuntu aho aturutse.
Umva ibyo umuyobozi yatangaje

Yagize ati, " dutanga akazi dukurikije amategeko y’umurimo mu Rwanda ntabwo tubaza umuntu tugiye guha akazi aho aturuka ahubwa ubwo ababivuga nibo bafite iyo ngenga bitekerezo"

Ibi byaba biteye agahinda n’ikimwaro mu gihe koko abantu baba bahabwa akazi babanje kumenya aho baturuka nubwo ubuyobozi bubihakana cyangwa bamwe bakirukanwa kuberako hari uwo bashaka guha akazi ,mwibuke ko ariko byavunzwe kubirukanywe biswe abasaza.Ubutaha tuzabagezaho Akazu bivugwa ko Rev.SEBADENDE,Rev.KALISA Emmanuel na Rev.KARURANGA n’uburyo abibafashamo mu kuyogoza ba ADEPR.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Bizimuremyi Kuya 16-06-2018

Ariko mwarekeyaho ubwoko bw’Imana ko kubatuka bizatuma ahubwo Iman ibakunda kurusha ibyomwibwira

rukundo prince Kuya 11-06-2018

Ariko se wabonye umuyobozi utorwa ntanagire action plan agaragaza. Abo yasimbuye bari baravuze ko bagiye kubaka kaminuza y’icyitegererezo, bagatangiza na television. Ariko aba n’ibyo basanze ntibashoboye kubirinda, hari amakuru avuga ko radio irimo imisoro y’umurengera ku buryo ishobora gufungwa, muri librairie i Nyarugenge naho ngo harimo ibibazo byinshi,n’ibyo kwirukana abakozi bya hato na hato. Ibi byose bigaragaza ko ubuyobozi buriho muri adepr ntacyo bugeza ku bakristo bayoboye barenga miliyoni ebyiri n’igice.

rukundo prince Kuya 11-06-2018

Ariko se wabonye umuyobozi utorwa ntanagire action plan agaragaza. Abo yasimbuye bari baravuze ko bagiye kubaka kaminuza y’icyitegererezo, bagatangiza na television. Ariko aba n’ibyo basanze ntibashoboye kubirinda, hari amakuru avuga ko radio irimo imisoro y’umurengera ku buryo ishobora gufungwa, muri librairie i Nyarugenge naho ngo harimo ibibazo byinshi,n’ibyo kwirukana abakozi bya hato na hato. Ibi byose bigaragaza ko ubuyobozi buriho muri adepr ntacyo bugeza ku bakristo bayoboye barenga miliyoni ebyiri n’igice.

Direct Kuya 11-06-2018

Muvugizi uralkoze kunva Ibitekerezo. byacu Ariko mukore nkabahamagawe Nimana Murwanye ruswa icyenewabo nokunyereza abakoribyaha mubahanirimbere yabose kugirango a babibona. Bose batinye nimukoramutyo Imana izabananamwe Kandibashishe umurimo ariko mwibuke ELI nabahungu be

faith Kuya 11-06-2018

ubu narumiwe.Nimusenge Imana niyo mugenga wa byose

inkoni Kuya 11-06-2018

ibya ADEPR ni agabomamunwa baratwirukanye ngo tuti abatomu haba kuti biro haba no kuri Dove Hotel. nyamara birukana umwe bakazana babiri babavandimwe babari muri biro.
namba ninhoma ya Sibomana yarakoze bimwe turabibona aba bamaze umwaka urenga ntanicyo barakoea kigaragara.

mucyo Charles Kuya 10-06-2018

Icyo mbona nuko iyatangiye umurimo mwiza mugihugu cyacu cy’Urwanda mwiri torero ryacu rya ADEPR izawusohoza neza kandi Imana ibereye maso umurimo wayo.mpamya neza ko uko tuwukunze yo nyirawo iturusha kuwukunda.none rero abafite impungenge nababwira ngo ubwoba nibushire Yesu awubereye maso.ubundi twikomereze umurimo wo gusengera itorero ibindi nibya nyirumurimo.sawa umugisha wa Yesu Kristo.

mucyo Charles Kuya 10-06-2018

Icyo mbona nuko iyatangiye umurimo mwiza mugihugu cyacu cy’Urwanda mwiri torero ryacu rya ADEPR izawusohoza neza kandi Imana ibereye maso umurimo wayo.mpamya neza ko uko tuwukunze yo nyirawo iturusha kuwukunda.none rero abafite impungenge nababwira ngo ubwoba nibushire Yesu awubereye maso.ubundi twikomereze umurimo wo gusengera itorero ibindi nibya nyirumurimo.sawa umugisha wa Yesu Kristo.

Lize Kuya 10-06-2018

Nasomye izi message zose mbonamo iyuwitwa karuranga ephraim uko biri kose nizeye ko niyi yanjye azayibona nyakubahwa muvugizi wavuze ko ibivugwa ku itorero byose biba atari ukuri ariko ntarugero narumwe byibuze watanzeho urugero mubyavuzwe muriyi nkuru ngo ubinyomoze utubwire ko aho babeshye ntabyabaye ariko nimugihe kuko nawe ubwawe ndakeka ko uhamanya nibyavuzwe ko arukuri ijana kw’ijana ndibuka ukimara gutorwa le17/03 wabwiye itangazamakuru ko ugiye guhindura byinshi ikibabaje kuruta nuko ibyo byinshi wavugaga byose bizaba arukwangiza itorero gusa gusa abari bafite ubunyanga mugayo bake baribasigayemo nabo twamenye ko wabamazemo ubasimbuza abishyuye ama miliyoni ngo bahabwe imyanya nikoko ntibatinze kutwigaragariza uburyo batuyoboye bibatangira ubuhamya bwibyo baribyo byibuze niyo imyanya uhita uyiha abandi ba pastori binyangamugayo kuko barahari muri adepr ese nkubaze nigute umuntu utarigeze uba pasteri byibuza 5ans agirwa regional?? Urugero komisiyoneri wawe sebadende, viater ruzibiza , na na jack nundi umwungirije mumajyepfo abantu nkabo baba aba regional bate ko ari ruswa wagendeyeho uzitonde utazaseba nkabo wasimbuye nubwo rwose AKABAYE INCWENDE NGO KATOGA. ndakuburiye simpanura. Murakoze

Xn Kuya 10-06-2018

Wowe witwa Sibomana iturize ntamakuru ufite ninde wakubwiye se ko abayobozi ba adepr bagishirwaho kuko batowe?? Iturize wa muntu we ubu ibintu byose bisigaye ari itekinika udatanze ka ruswa ngo uhabwe umwanya bisaba byibura kuba ufite mwene wanyu ukomeye urugero nka karangwa washizweho ngo nuko afitanye isano na ministri ariko amanyanga nkaya umunsi uzaba umwe president wacu umunsi yabimenye bizarara bikemutse nabo ba ministri baza gukinira kubaturage barenga million ebyiri bose bitwaje imyanya yabo

Sm Kuya 10-06-2018

Harega ibintu hano bigomba gusobanuka neza icyambere ntabwo waba uri injiji kuburyo woe ubwawe utabasha nogukurikiza amategeko wishiriyeho maze ngo uyobore itorero ryaba christo barenga 2M icyakabiri ntabwo waba ufite umutima wuzuye urwango n’ishyari maze ngo uzayobore itorero neza tuve mukigare uyu Karuranga we na karangwa bigaragara neza kobafite ubushobozi hafi ntabwo leta nidufashe adepr ihabwe abayobozi bafite ubuhamya bwiza butari nkubwabo bapagani bafatanyije na sebadende na kalisa abantu nkabo

Ngendaha nepo Kuya 9-06-2018

Dusenge Imana itunganye umurimowayo ntahobitaba

sibomana Kuya 7-06-2018

birumvikana iki ko ari ikinyoma kweri none se na bashyirwaho n’amatora byaba akazu?gute bishyiraho se? mwituvangira Mose,Aloni,Miriyamu,..... bose bari abavandimwe kandi bayoboye neza ikibazo si uburasirazuba ahubwo n’ icyokwanga Itorero kandi satan ntarikunda,turabizi. From Nord Adepr

Alexander Kuya 7-06-2018

Izinkuru muzishiraho mukeneyeko dutangamakuru. comment Yange ntimuyinyonge nange ntangitekerezo. BAYOBOZI RWOSE MUGARAGAZE ITANDUKANIRO RYANYU NABOMWASIMBUYE KUKO NIMUKOMEZA KWIBERA MUBIRO GUSA MWIZEYABASHUMBA BIMITSWE NA TOM KANDI BAGIFITIMIKORERE NKIYAMBERE MUZASANGA NTACYO MWARUSHIJE ABA TOM. DUTEGEREJE Lo haraho mudukura. nahomwatugeza

Sibomana Kuya 7-06-2018

Sory,iyi nkuru nibwo nyisomye ariko uyu munyamakuru ajye abanza atekereze cg abaze neza abazi iby’itorero
1.Akazu muri Biro nyobozi Gute koko
aba bashyirwaho n’amatora kandi sibo bitora batorwa nabavuye impande zose z’igihugu.kbs ubu twari dufite agahenge mwirinde kongera kuducanganyukisha Abayobozi bacu Mukomere Fro Nord Adepr

Ndongozi Kuya 6-06-2018

Mugume kugicaniro lmana izishakira igisubizo.Bamenye ko bazabona ishyano ababera abandi ibigusha.

Ndongozi Kuya 6-06-2018

Ukuri kuzwi n’Imana kwishyirwaho ry’abakozi mu Itorero ryacu,naho represent we ntitwubake Ku miyoborere ye kuko bazabona ishyano ababera abandi ibigusha.

KARURANGA Ephraim Kuya 6-06-2018

Bene data, REKA MFATE AKANYA MBASHIMIRE UBURYO MWATANZE IBITEKEREZO BYANYU KANDI NSHIMIRE KO MWAGIZE UBWISANZURE NDAKUMIRWA BWO GUTANGAZA IBYO MUTEKEREZA.

GUSA NDAGIRA NGO MBABWIRE KO INKONGORO ZIDASHOBORA GUTERANIRA AHATARI INYAMA. BITYO RERO IBIVUGWA BYOSE KU ITORERO, SIKO BYOSE BIBA ARI UKURI. GUSA RERO IBIGOMBA GUKOSORWA BIZAKOSORWA ARIKO KANDI NTIMWIRENGAGIZE KO BURI GIHE IMPINDUKA ZIGORANA KUZAKIRA.

BUHORO BUHORO NIRWO RUGENDO.

Mugire umugisha w’Imana !

Zawu Kuya 6-06-2018

Bayobozi bacu rwose s’ukubashyira hanze ahubwo nimukemure ibi bibazo bimaze kuba umunuko:1)Abashumba bahozwa ku nkeke ngo ntibageze kuri budget kandi muzi aho amaf.aturuka ,kandi muzi ibibazo biri hirya no hino abakristo barahirimbana ngo insengero zuzure ukwitanga kwinshi ariko ntibibonwa icyitaweho ni budget.2)Bamwe muri mwe bameze nk’abacancuro barimo gusahuranwa ntibitaye namba kubugingo bw’abo bashinzwe namwe murumva ingaruka??3)Inzangano ,amatiku,mutation zigeretseho guhimana bikorerwa abashumba n’abandi. ..,.Ibi bimaze gutanga isura itari nziza kandi ntaho Itorero ryaba rigana.

Kundagusenga kilm Kuya 5-06-2018

Imana yavuze ko ba tom nabazabakurikira batazayobora ahubwo abazabakurikira nibo bazayobora

Niragire antoine Kuya 5-06-2018

Aba bagabo bayoboye adepr nabanyamanyanga kurusha ba tom biyoroshe uruhu rw intama ari amasega mube maso batabatwara nutwo mwari mufite
Ariko mwafashije abakene.abarwayi.abamugaye.imfubyi.abapfskazi mukareka kugendera mu kigare nkabadafite ubwenge

Cyuma Kuya 5-06-2018

Adepr ifite ikibazo gikomeye cyane abayiyoboye mu nzego zo hejuru 2/3 nabananiranye leta irabirukana baza kwangiza itorero ahubwo birukanamo abazi iby itorero kd imana ihora ihoze
Ingero:cyuma j claude,sebadende,karangwa,karuranga,ruzibiza viateur,nabndi benshi

Karamaga jp Kuya 5-06-2018

Imana izakubita kinubi aba bayobozi ,muzaba mureba ibyo bakora irabireba iksbareka bakagirango ihwanye nabo

Cyuma Kuya 5-06-2018

Adepr ifite ikibazo gikomeye cyane abayiyoboye mu nzego zo hejuru 2/3 nabananiranye leta irabirukana baza kwangiza itorero ahubwo birukanamo abazi iby itorero kd imana ihora ihoze
Ingero:cyuma j claude,sebadende,karangwa,karuranga,ruzibiza viateur,nabndi benshi

Mrigabande boss Kuya 5-06-2018

Sha Imana izakubita kiboko ababyica babizi izahera kuri Sebandende.karuranga,karangwa dore mbivuze ubu mubyandike Ururembo rwacu rw iburengerazuba sebadende yatumariye abashumba,kd nge wanditse ibi menye ko ari kwaka ruswa abashaka kuba abashumba kd abandi ari kubirukanira ubusa muzambwira iherezo

Masumbuko Kuya 5-06-2018

Bene data nge maze mu itorero imyaka irenga iya karuranga amazemo gusa ibyo bakora ntibabizi numvise inkuru ibabaje cyane ngo ari gukubita niyonka atayisize umuhungu wa rurangirwa nawe wari wifutiye akazi kuri dove karuranga yamwirukanye iyo ni munyangire.nukubabaza umuntu ujanamukurikirana turabyamaganye abantu bakoreye itorero mwe kubatesha agaciro kd ibyo mwicayemo ntanakimwe mwagizemo uruhare mwegutesha agaciro abantu

EMMANUEL Kuya 5-06-2018

MUVUGURURE INZEGO MUKORERE MUMUCYO MURI PARUWASE N’UTURERE NIHATENDUKANWE IMIRIMO HABE ABAKOZI 3 UMUSHUMBA (Reveramd) SHINZWE IVUGABUTUMWA USHINZWE IMARI NUBUKUNGU Bafite UBUSHOBOZI. BURIWESE AKITA KUMURIMO WE. NAHO UBUNDI UBUBASHA BUKOMEJE KUBAMUBIGANZABYUMUNTU UMWE NTAKABUZA BIZAKOMEZA KUZAMBA. Mwigire kumirenge NA Compassiim Rs mubonako bagerageza

Agnes Kuya 5-06-2018

Ngendisabira nyobozi kwigira kubuyobozi bwa Leta yacu murebe uko bavuguruye ututurere insengero zacu zisigaye Ari nziza none rero Pansiyo siwo muti ahubwo numutego Esentimurebera kuyandi ma church. ko abashumba arabantu binararibonye?kandi bize None twe umuntaraza akabumuyoboke ukwezi kumwe mukamuhubushumba ntahoyanyuze ngo yitoze umurimo. nkuko Bibiriya ibivuga Mae muhitamumuha Itorero murunva lko management. yabantu. muba mutayangije niyo ntandaro yibibazo muhorana nimukemurikibazo cyabakozi. badafite. ubushobozi mubasimbuzababifitiye umuhamagaro nubumeyi murebeko Amahoro niterambere bitagaruka iwacu mwivanemo ubwoba nikimenyane. MUMBABARIRE COMMENT YANGE IGERE KUBAVUGIZI NA KOMITE Y.ADEPR

Agnes Kuya 5-06-2018

Ngendisabira nyobozi kwigira kubuyobozi bwa Leta yacu murebe uko bavuguruye ututurere insengero zacu zisigaye Ari nziza none rero Pansiyo siwo muti ahubwo numutego Esentimurebera kuyandi ma church. ko abashumba arabantu binararibonye?kandi bize None twe umuntaraza akabumuyoboke ukwezi kumwe mukamuhubushumba ntahoyanyuze ngo yitoze umurimo. nkuko Bibiriya ibivuga Mae muhitamumuha Itorero murunva lko management. yabantu. muba mutayangije niyo ntandaro yibibazo muhorana nimukemurikibazo cyabakozi. badafite. ubushobozi mubasimbuzababifitiye umuhamagaro nubumeyi murebeko Amahoro niterambere bitagaruka iwacu mwivanemo ubwoba nikimenyane. MUMBABARIRE COMMENT YANGE IGERE KUBAVUGIZI NA KOMITE Y.ADEPR

Aloys semana Kuya 5-06-2018

BAYOBOZI ADEPR. .NGENYIMAZEMO 18 YEARS. ndumudiyakoni. ndadaba abasoma iyi comment. yange kuyimpera umuvugizi nabobakorana. biri.de kandi barinde UMUKUMBI harabakozi. bashoboye batsikamiwe himikwa abasahuzi. none Intama zabuze ubwatsi icyimana yabashiriyeho. kwarukugirango mutunganyitorero none Intamazikomeje gutaka Birabababaje amarira nimenshi abakristo batewe nubusambo bwashumba. nimuhaguruke murengere umukumbi

Emmanuel Kuya 5-06-2018

Rurangirwa Emmanuel

Emmanuel Kuya 5-06-2018

Rurangirwa Emmanuel

minani joseph Kuya 4-06-2018

muraho yesu nashimwe?mureke dusenge byose Imana ibikemura neza,mbese mwakekagako isuku iri munsengero izahaba?nubundi iraturebera ,icyo dusabwa nikimwe nugukiranuka gusa,naho ubundi aho bakomoka ntakibazo mbibonamo,icyonzi nikimwe nuko iteka ryose Imana yita kuntama ,ikundi iyo umushumba aragira nabi nyirazo aramwirukana akazana undi,mureke rero twe kwirukana nyirintama arahari murakoze

emmanuel Kuya 4-06-2018

Buriya Imana irebera Itorero hari ibyo izakemura naho ubundi umuntu ni umuntu iyo aboñye intebe aba yumva bene wabo Bose bamwicara iruhande.None se baba bataniye he n’abo basimbuye? Ko igihe bazengurukaga bavuga amakosa yaba Sibomana na Tom ibyo nabyo biri mu byo babashinja?

emmanuel Kuya 4-06-2018

Buriya Imana irebera Itorero hari ibyo izakemura naho ubundi umuntu ni umuntu iyo aboñye intebe aba yumva bene wabo Bose bamwicara iruhande.None se baba bataniye he n’abo basimbuye? Ko igihe bazengurukaga bavuga amakosa yaba Sibomana na Tom ibyo nabyo biri mu byo babashinja?

Mahoro Kuya 4-06-2018

Wowe mwanditsi wiyi nkuru ushobora kuba uri kubiba amacakubiri bagukurikirane.
Uba wabuze ibikiza imitima y’abantu wandika?

Theoneste Kuya 4-06-2018

Indirimbo ya 198 mu zo gushimisha

Sesengura Kuya 4-06-2018

Iyi nkuru irasekeje, umukontabule muri ADEPR yakwiyandikaho checque gute, byari kugera kuri banki gute abasinya batabibonye, uyu nawe yararenganye, kuko abakontabule nti basinya kuri checque. Ibyo byose uwabisesengura yasanga yararenganye.

Eugenie Kuya 4-06-2018

Imana izakomeza kubera maso Itorero ryayo kuko ariyo nyirumurimo,ibidatunganye Imana izabitunganya,naho ibyuriya mushumba wa Muyumbu byo Imana yabivugiraga mu masengesho tubyumva,yabisohoje tureba Imana irakomeye,tujye dusengera abayobozi bacu,kugira ngo bakoreshwe n’Imana.

Jean Kuya 3-06-2018

Ariko abantu tuzanyurwa ryari? Ngo 3/5 baturuka i burasirazuba? Ese babaye ariho baturuka bagakora neza hari ikibazo? None se mwashakaga ko hakorwa iringaniza rishingiye ku ntara kweli? Iyo politiki yararangiye. Ushoboye arakora hatitawe aho aturuka. Igikuru njye numva ari ugukora inshingano neza, ibindi byo ni amarangamutima

Dodos Kuya 3-06-2018

Arko rwose maze kumva ibyo mwandika ndavuga ababanyamakuru mu byukuri ibyo mbona byose ikigamijwe nuguharabika abakozi Bi Mwana nonec koko wowe ujya kume

Mister Kuya 3-06-2018

Mureke abayobozi berekane Icyerekezo mukwimika akozi no gucunga umutumgo ukuri nikuganze
Buriwese mumwanyawe Abanyerejimitungo bayiryozwe

Mkamana Kuya 3-06-2018

NTA KINDI KIDASANZWE DUKENEYE, NIBAREKE ABASHUMBA BITORERE UMUYOBOZI KUKO AHO BA TOM NA SIBOMANA BABIRUKANIYE BAKISHYIRIRAHO ABO KUBATORA NIHO AKAVUYO KAZIYE. NIBA NTACYO BISHINJA NIBAREKE ABASHUMBA BATORE, BURI PARUWASI IZAMUSHAKIRA TICKET NA RESTAURANT ARIKO IMPAKA ZIVEHO. YEMWE BATOYE HARI ICYO BITWAYE URETSE KUGORANA KOKO?

Mudenge Kuya 3-06-2018

Wowe wiyise mukristo reka nguhe amakuru yiyongera kuyo uzi, uriya mushumba wa muyumbu ashobora kuba avuka I nyamasheke nkuko ubivuga, ariko waba uzi igihe yahaviriye? Ese I nyamasheke yaba yarahavuye ari numudiyakoni? Cukumbura urebe neza ukuntu yabanye na karuranga I rwamagana. Ese mwagiye mureka kugendera mu kigare ibyo mutazi mugaceceka. Ubuse ko benshi muri nzahuratorero tutari abapasiteri ngo tube duharanira imyanya mwibwirako tuvuga ibyo tutazi? Imana yaduhagurukirije guharanirako Itorero ryacu ryaba itorero ryo kwifuzwa. Hari abavugango tujye dusenga Ariko ntituvuge ibyo byaba bisa no gusenga Imana ngo iguhe akazi ariko nta hantu udepoza ngo ugasabe. Bakristo bavandimwe mwirinde ikigare kuko ibyo tuvuga turabizi, aba bayobozi baradohotse bahanze amaso yabo ku byisi nyabuneka mureke tubahwiture naho kugendera mu kigare byo ntaho byazatugeza pe.

Kkkkk Kuya 3-06-2018

Bureau iriho tuyibonaho imbuto zo kuvuka bwa kabili.
Mwabyemera mutabyemera Imana yaduhaye abayobozi beza.

Kkkkk Kuya 3-06-2018

Bureau iriho tuyibonaho imbuto zo kuvuka bwa kabili.
Mwabyemera mutabyemera Imana yaduhaye abayobozi beza.

Kkkkk Kuya 3-06-2018

Bureau iriho tuyibonaho imbuto zo kuvuka bwa kabili.
Mwabyemera mutabyemera Imana yaduhaye abayobozi beza.

Umuganwa Kuya 3-06-2018

Igenzura ry’umutungo unyerezwa nirikomeze hose.
Iburengerazuba abanganga ko audit ibakorerwa nibo bafashwe barayamaze nyamara mbere wababonaga nka ba malayika.

Bayobozi bacu mwikangwa nabashaka kubaca intege,abakristo turabashyigikiye.
Aba basakuza mu itangazamakuru umunsi bagiye ahagaragara,muzasanga ari babandi byananiye.

claude Kuya 2-06-2018

nyakubahwa mubyeyi w’abanyarwanda tuziyuko nta bibazo bijya bikunanira iyo utegetse byose birakoreka none turagirango uze udufashe kwishyiriraho abayobozi kuko biragaragara ko RGB byayinaniye gukemura ibibazo byo Muri adepr ntidushaka turambiwe abayobozi badutsikamira bitwajeko bahagarikiwe na minister nukuri ibyo badukorera biratubabaza cyane nyakubahwa ngwino udutabare kuko amarira yaraturenze

venuste Kuya 2-06-2018

Andika Igitekerezo Hanno Jye birambabaza iyo nsubije amaso inyuma nkareba ibyagiye bibera mwitorero ryacu nkaba nkekako nuyu munyamakuru yaba ari igikoresho cyabamwe muba pasiteri baharanira inda zabo gusa ese niba ari abakozi b’Imana kuki bataharanira icyahesha Imana icyubahiro ahubwo bakirirwa basebanya muri iki kinyamakuru?byose biraterwa nuko ntabunyangamugayo bukirangwa mubitwa abakozi b’Imana,izonda zanyu muziko ari izigihe gito?kuki niba byaba ari nakarengane mutakwemera guhomba ariko ntimwirirwe mwiha amenyo yabasetsi?

Mahoro Kuya 2-06-2018

ADEPR,nimukomereze aho abakiristo dufite amahoro,DAEF komeza ube maso mugenzure abo bajura,kuba uwo mukontabure yarahagaritswe afashwe yiba ibyo nta kibazo kirimo,naho iby’abakozi b’Imana mudushakire abafite mu mitima umuhakagaro w’Imana.Aho bava hose ibyo ntacyo bidutwaye.

Mukiristo Kuya 2-06-2018

Mwebwe banditsi mujye mureka kwandika inkuru mutacukumbuye,njyewe uwahawe kuyobora Paruwasi ya Muyumbu,nzi neza ko avuka iburengerazuba muri Nyamasheke kandi ni umukiristo,muvuga ko bari kubaka akazu mushingiye kuki?mwitonde mutabangamira umurimo w’Imana.

Evangeliste_ADEPR Kuya 2-06-2018

Ariko rwose murasetsa ibyo twirirwa tuvuga mbona ntacyo bitanga amaherezo ni ukwicecekera tukareba amaherezo, gusa abenshi bazafata umwanzuro wo gukora imyigaragambyo (manifestation Pacifique) ariko bizabanza gusabirwa uburenganzira kuko Imyigaragambyo itemewe mu Rwanda rw’Amahoro nk’urwo turimo ubu.

Gusa munyemerere mbabwire akarengane gakorerwa muri ADEPR bamwe batabona ariko iyo uganiriye n’abayobozi mu nzego zo hasi wifata ku munwa:
1. ADEPR hasigaye harajemo umwuka w’amacakubiri na "mwikize", aho umuyobozi runaka bucya yumva afite mwene wabo ashaka gushyira mu mwanya, uwari uwurimo agahita amushakira ibyaha bya hato na hato, ntibatinya no gukora ubugambanyi hagamijwe guhirika umupasitori cg mwalimu batiyumvamo.

2. Aba bayobozi uhereye ku rwego rwo hejuru bakunda amafaranga y’amaturo kuruta ubugingo bw’abakristo. UsANGA KU CYUMWERU UMUSHUMBA ASABA raporo y’amaturo nyamara ntabaze raporo y’abihannye uwo munsi. Iyo ukerewe gutanga raporo byo biba ikibazo kandi nyamara wavuga ko mwasengeraga abihannye cyangwa se mwigishaga abanyamubatizo, ugahabwa ibaruwa igusaba ibisobanuro kandi nyamara abayobozi baratumwe gushaka no gukiza intama zazimiye.

3. Agahimano: Ubuse Iyo ufashe umuyobozi umamukura ku buyobozi bw’Ururembo, ukamujyana hanze , byamara kabiri amaze kugezayo umuryango we ukamugarura mu Rwanda ukamushyira mu Karere, byo byitwa iki ? uwakwereka ibibera hasi mu midugudu noneho hari imidugudu imwe yo mu majyepfo abashumba barimo gusaba ngo amaturo nabura biyeranje bashake aho bayakura. Ariko nk’iyo umushumba abwiye mwalimu ngpo umutungo uri hasi, kandi azi ko uwo mudugudu adafite urusengero aba yumva amafaranga azava he ?

Njye mbona Nzahuratorero igifite akazi kandi ibintu birimo gutumba mu ITORERO, Leta nifate umwanzuro idutabare kuko harimo macakubiri, amashyaka, irondakoko n’akarere, ..... mutube hafi ubu dutangiye kurebana ay’ingwe kandi biterwa n’abayobozi bacu bitoye tutabatoye dore ko muri 2.500.000 hatoye abatageze kuri 56 bonyine !!!!

Dieudonne Kuya 2-06-2018

iri ni itiku
kdi uyu munyamakuru ntabunyamwuga rwose

Jjjj Kuya 2-06-2018

Ahubwo bagize neza kwegereza uwo mushumba aho avuka,kuko Muyumbu ni Rwamagana,bityo azakora umurimo neza.

Nyuma ya Rev.mwise Garican,hagiyeho abashumba benshi(indembo n’uturere).Ko bose mutabavuze?ni uko badakomoka aho murimo gutunga agatoki?

Rwose murekeraho guhagurukira abakozi b’Imana,bo barimo gukoresha imbaraga zose ngo barebe icyateza imbere Itorero.

J.Pierre ndahimana Kuya 2-06-2018

Ikibazo si umunyamakuru ahubwo akariho karavugwa.Niba avuga ukuri ntimwaribubure kumurwanya.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR ari itorero ririmo ibisambo rwihishwa?
Iriya cheque ndetse n’amafaranga ya Gisozi ni ibihamya.
ADEPR ni Iyo kurya imitsi y’abakiristo kandi ntakidasanzwe ibagezaho.
Umunyanakuru nakomeze akazi ke neza rwose.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR Iyobowe n’abantu bahoze mu nzego z’umutekano cyane akaba aribo bashyirwa imbere!!!

J.Pierre ndahimana Kuya 2-06-2018

Ikibazo si umunyamakuru ahubwo akariho karavugwa.Niba avuga ukuri ntimwaribubure kumurwanya.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR ari itorero ririmo ibisambo rwihishwa?
Iriya cheque ndetse n’amafaranga ya Gisozi ni ibihamya.
ADEPR ni Iyo kurya imitsi y’abakiristo kandi ntakidasanzwe ibagezaho.
Umunyanakuru nakomeze akazi ke neza rwose.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR Iyobowe n’abantu bahoze mu nzego z’umutekano cyane akaba aribo bashyirwa imbere!!!

J.Pierre ndahimana Kuya 2-06-2018

Ikibazo si umunyamakuru ahubwo akariho karavugwa.Niba avuga ukuri ntimwaribubure kumurwanya.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR ari itorero ririmo ibisambo rwihishwa?
Iriya cheque ndetse n’amafaranga ya Gisozi ni ibihamya.
ADEPR ni Iyo kurya imitsi y’abakiristo kandi ntakidasanzwe ibagezaho.
Umunyanakuru nakomeze akazi ke neza rwose.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR Iyobowe n’abantu bahoze mu nzego z’umutekano cyane akaba aribo bashyirwa imbere!!!

J.Pierre ndahimana Kuya 2-06-2018

Ikibazo si umunyamakuru ahubwo akariho karavugwa.Niba avuga ukuri ntimwaribubure kumurwanya.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR ari itorero ririmo ibisambo rwihishwa?
Iriya cheque ndetse n’amafaranga ya Gisozi ni ibihamya.
ADEPR ni Iyo kurya imitsi y’abakiristo kandi ntakidasanzwe ibagezaho.
Umunyanakuru nakomeze akazi ke neza rwose.
Ubuse tuyobewe ko ADEPR Iyobowe n’abantu bahoze mu nzego z’umutekano cyane akaba aribo bashyirwa imbere!!!

Emmanuel karisa Kuya 1-06-2018

wamunyamakuruwe nutihana uzababazwa bikomeye kuko aya ni amatiku nogusebanya bikabije ushyira ku akozi b’lmana

1 | 2