Abapasiteri batize  Tewolojiya akabo kashobotse

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite batoye Itegeko rishya rigena Imitunganyirize n’Imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere aho bagaragaje ko rizagabanya akajagari cyane ko nta muvugabutumwa uzongera kwemererwa kwigisha adafite impamyabumenyi mu masomo ya Tewolojiya.

Iri tegeko rishya rije risimbura Itegeko No. 06/2012 ryo ku wa 17/02/2012, ryahaga icyuho akajagari mu mikorere y’iyi miryango.

Iri tegeko rishya rigena ko umuryango ushingiye ku myemerere, impuzamiryango, ihuriro mpuzamiryango cyangwa Minisiteri igomba kugira amategeko ayigenga, ubuzima gatozi no gukorera ahantu hazwi kandi hujuje ibiteganywa n’itegeko.

Hari ingingo zakunze kutavugwaho rumwe zirimo ivuga ko Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

Abadepite bagaragaje ko iyi ngingo izafasha mu kugabanya akajagari ka bamwe bashingaga amadini uko bishakiye n’abigisha batandukiraga indangagaciro z’umunyarwanda.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki y’Uburinganire, Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, Hon. Kayiranga Alfred Rwasa, yavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha basanze hari imiryango myinshi yari ifite ibikorwa bitanoze.

Yagize ati “Byabaye ngombwa kugira ngo habe kuvugurura itegeko ryari risanzwe kugira ngo imikorere y’iyi miryango izarusheho kuba inogeye abayoboke bayo n’Abanyarwanda muri rusange.”

Abadepite bari bitabiriye Inteko Rusange yo kuri uyu wa Kane batoye ku bwiganze busesuye iri tegeko rigizwe n’ingingo 50.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Masengesho Kuya 31-07-2018

Ngendunva abayobozibacu barimukuri ngensengera ADEPR MUgihecya mbere Itorerorikivuka Hayoboragabanyamuhamagaro ndetsebamwebaribarize ex,Kayihura abatarize Abamisioneligata babashiriraho ishulirya Teorogy,Gisenyi ababayobozibenshi nihobigiye ikibabaje íngomayabafundi Tom na SIBOMANA bateshagaciro iryoshuli hakorimari abafundi,abamotari,ababuzakazibose binjiramwitorero barasahurabitwaje Bíblia amashuratagacirogutyo ahobaviriyeho Hajyaho íngoma Ya Karuranga na Karagwa uonabo ntacyobazakora ishuli Ribasenyukiye mubiganza hasigayemo 16gusa ahokwiga barigushaka imari ngobabone imyanyayubuyobozi

Ufitinema Ruth Kuya 30-07-2018

Ariko uretsababifitemo inyungu,abandi ntimufitamaso? Esabavugango ADEPR yimikakuberinote
igashiraho abadashoboye
nakumenyaho ibyahishuwe
byanditse mugiragango iyindwara ntirimumabini
Menshi Letanitabarevuba
nahobirakabije ADEPR
yo ibyamashuli ntagaciro
numuhamagaro ntacyuvuze Nihabimpinduka zigaragara nahwabarimumirimo ntabushobozi nibemerekwiga nibanatazigusomanokwandika begure

Polo Kuya 28-07-2018

Amaherezo na Biblia murayiyobora none se abize Theologie bo bizera bimwe kdi bakoresha igitabo kimwe?byose ni imitwe y’abantu.Ese iby’amashuri intumwa cg abahanuzi barabikoze?ubwo haje urundi rufatiro

Pink Kuya 28-07-2018

Imana ntireba ubuhangange nibyo ariko ntabwo ntikunda abayisengera mu kavuyo kuko no kutagira gahunda nabyo si byiza buriya niyo mpamvu Kiliziya Gaturika itera imbere igira umurongo ngenderwaho kdi ugasanga ibintu byabo biri organize

Mazimpaka jahn Kuya 28-07-2018

Nangentiye phone ngombabwirukurikwange ubutegetsi ntibushirwahon’Imana?Abayoboramadinibobashirwahonande?kobosebashirwaho n’Imana
ikibazokirihe?murekubushake bw’Imanabukoreremuboyashizeho uretseko bushaririyebamwe murekegusazimigeri ngoYesuyizangahe muriYesuse?komurintumwa mwibukekonazo yazihuguraga ukazizitwara
mwivugabutumwa Amazina Bishop,Apotre,Eveque ,Reverend,Past muyahabwanande ubushozi abupimirahe?murekekutujijisha umuntuwese najyemumwanyawe umuhamagaro ugendane nubumenyi

Muvunyi Kuya 28-07-2018

Mwaramutse?nitwa Muvunyi
nsengeramuri ADEPR mubyukuri iritegeko ryaratinze
ibyuhamagaromuvuga nibyorwose arikohakiyongeraho nokumenyibyobakora
nonesekobitwazimihamagaro bagashirahobenewabo
ugasangantnumuhamagaro
bafiteniyo Trilogy ntayo
abafitumuhamagaro nayo
mashurintibitabweho
hagakorifaranganikenewabo
Amadiniyatayumurongo
keramureketurebeko
iritegeko kowendaryagabanyakavuyo
nabafitumuhamagaro
kandibizebadatekerezwaho
Imanayabacirinzira Turabafite Abakurubitorero Abavugabutumwabize bafitumuhamagaro badatekerezwaho
ADEPR baraharibenshi
badatekerezwa nisabiraga umuvugizigukoribarura ryabobakozi azasanga umubaremunini barahejejwe

James Kuya 27-07-2018

imana ntihamagara abakomeye ahubwo ikomeza abo yahamagaye !!!!! Ibyimana ntimwabisobanukirwa nubwenge bwanyu!!

nsabimana jean pierre Kuya 27-07-2018

Andika Igitekerezo Hano Yesu yize angahe kumenya Imana sukuminuza,satani akora muburyo bwinshi ntakundi ryatowe ariko Imana izicira inzira

SANVURA Anastase Kuya 27-07-2018

Ntimurekeraho
RGB ikurikireho
igenzure ibyemezo
byabo kukobamwe bashobora
kubivana Congo nahandi

SANVURA Anastase Kuya 27-07-2018

Ntimurekeraho
RGB ikurikireho
igenzure ibyemezo
byabo kukobamwe bashobora
kubivana Congo nahandi