ADEPR: Abakirisitu barasaba ubujurire ku kugirwa abere kwa Bishop Sibomana na Tom Rwagasana

Nyuma yuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufashe icyemezo cyo kugira abere uwari umuvugizi w’Itorero ADEPR, Bishop Sibomana Jean, Tom Rwagasana wari umwungirije n’abandi bafatanyaga mu kuragira umukumbi w’Imana muri iri torero, ubuyobozi buriho nabwo bugatangaza ko bugiye kujuririra iki cyemezo, izi ngingo zombi ntizivugwaho rumwe n’abantu batandukanye barimo n’Abakristu b’itorero.

Bishop Sibomana yahoze ari umuvugizi w’Itorero ADEPR mu gihe Tom Rwagasana amwungirije. Bo n’abandi bantu 10 bari bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’itorero.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, nibwo umucamanza yanzuye ko Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Gasana Valens, Beninka Bertin, Niyitanga Salton, Nzabarinda Tharcisse na Twizerimana Emmanuel, badahamwa n’ibyaha bari bakurikiranweho.

Umva icyo abakristo bavuga

Ku murongo wa Telefoni igendanwa nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Umunyamabanga wa ADEPR, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, yabwiye UMUBAVU ko kitishimiwe bityo ko bagiye kujurira.

Yagize ati “Ubuyobozi ndetse n’Abakirisitu ntitwishimiye icyemezo cy’urukiko. Iyo abantu batishimiye imikirize y’urubanza rero hari ikindi gikurikiraho. Tugiye kwicara tuganire n’abanyamategeko bacu hamwe n’ubushinjacyaha hanyuma tujurire kuko n’ubundi twe twari twaregeye indishyi.’’

Uretse umunyamabanga w’Itorero ADEPR kandi, umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem, nawe yagize icyo avuga ku kugirwa abere kwa Bishop Sibomana na mugenzi we Tom Rwagasana icyakora yirinze gusubiza niba aba bombi bagiye gusubizwa inshingano cyangwa niba batazazisubizwa.

Mu magambo makeya yagize ati “Turabanza turebe icyo amategeko ateganya yaba ay’Itorero ndetse n’aya Leta. Nta bintu byinshi nahita mvuga ubu.”

Umubavu.com twashatse kumenya kandi uko abantu batandukanye bakiriye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo cyo kugira abere aba bayobozi bashinjwaga ibyaha birimo kunyereza umutungo w’itorero.

Umwe wateganyaga kuba umukristu wa ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yagaragaje ko uretse kugirwa abere kw’aba bayobozi, mu Itorero rya ADEPR hagaragaramo ibibazo byinshi bitandukanye birimo kwaka Abakristu amafaranga menshi y’indonke nyamara ugasanga hari abo badafasha nyamara bakeneye ubufasha, ibi bibazo byose bihora mu Itorero ugasanga bizitira n’abashakaga kuba abayoboke baryo.

Akomeza avuga ko yanashakaga kujya muri iri torero ariko ibibazo yumvamo n’intambara bigatuma atakandagizamo ikirenge cye.

Yagize ati “usanga hari abo baka amafaranga menshi y’ikirenga nyamara bo ntibagire icyo babakemurira bityo nkumva ku bijyanye n’abo bayobozi bagizwe abere ntazi uko babyumvikanyeho na Leta gusa bijya binyobera.”

Abajijwe uko we yumva byagombaga kugenda, yagize ati “jyewe numva bari bakwiye guhugurwa bakigishwa uburyo bwo gutwara intama zabo neza na wa wundi wo hasi bakamuzamura haba mu buryo bw’umubiri ndetse no mu buryo bw’umwuka, bagakwiye kureba nk’akantu bajya bakorera abakristu mu buryo bwo kubazamura dore ko bafite n’ibikorwa byinshi byakwifashishwa mu guteza imbere abo bashinzwe”.

Yakomeje agira ati “Jyewe byarandenze! Ni nayo mpamvu kuvuga ngo najya muri ADEPR nkaba umukristu wemewe bitashoboka dore ko nanashakaga kujya kuba umuririmbyi ariko kubera ibibazo n’intambara bihoramo nahise mbivamo ! ».

Uretse uyu kandi Umubavu.com twaganiriye n’Abakristu batandukanye bo mu Itorero ADEPR, batashatse ko amazina yabo atangazwa muri iyi nkuru, batubwiye ko mu gihe byaba bigenze gutya ntihaboneke irengero ry’amamiliyoni yarigishijwe, batazongera gutanga amafaranga yabo muri iri torero bashingiye ko aba bashinjwaga kuyarigisa bagizwe abere, bityo bagasaba ko Itorero ryabo ryajuririra iki cyemezo kugira ngo byanze bikunze uwanyereje umutungo w’itorero ryabo amenyekane kuko ari imbaraga zabo bagiye batanga rimwe na rimwe bigomwa ibikorwa byabo byagombaga kubagirira akamaro.

Twaganiriye kandi n’umunyamakuru ukunze gukurikiranira hafi ibya Gikiristu mu Rwanda, Clement Bagemahe ukorera Radiyo Inkoramutima akaba n’Umukristu wo muri ADEPR we yemeranya n’icyemezo cy’urukiko cyo kugira abere Bishop Sibomana ba bagenzi be bafatanyaga kubyobora umukumbi w’itorero.

Yagize ati « iki cyemezo ndagifata nk’ukuri k’ubutabera, kuko ubucamanza bufite ubushobozi kuba bakwemeza icyaha cyangwa ntibacyemeze bashingiye ku bimenyetso biba byatanzwe ».

Abajijwe ku bijyanye no kuba hari bamwe mu bakirisitu bari bashyigikiye ko aba bayobozi baryuzwa ibyo bakoze, yasubije ko bose bakwiye kwemera icyemezo cy’urukiko kuko ari rwo rwonyine rubifitiye ububasha.

Abajijwe we nk’umukristu inama yumva yagira ubuyobozi bw’itorero nyuma yo kugirwa abere kw’aba bari abayobozi, uyu munyamakuru yasubije ko we yumva nta nama yabagira kuko atari umujyanama wabo cyane ko na bo ubwabo bazigira gusa yongeraho ko ibyo by’ubujurire bishobora kubaho nyuma yo kubona ko hashobora kubaho kuregwa kubera iharabikwa bakorewe rishobora gusabirwa indishyi iremereye.

Uretse ibi bitekerezo bitandukanye by’aba bantu batandukanye ku kugirwa abere kwa Bishop Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR, Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije n’abandi bayobozi bafatanyaga, umuntu wese yakwibaza aho akayabo itorero ryahombye karengeye nkuko byagaragajwe mu igenzura ryakozwe niba ababishinjwaga babaye abere tutanibagiwe n’imyenda itorero ribereyemo Banki.

Ku murongo wa Telefoni kandi UMUBAVU twavuganye n’umunyamategeko w’Itorero ADEPR tumubaza ikigiye gukurikiraho nyuma yuko Bishop Sibomana Jean na Tom Rwagasana bagize abere ku byaha bakurikiranwagaho maze atubwira ko amategeko ateganya ko mu gihe ababuranyi cyangwa benshi batishimiye imikirize y’urukiko, icyemezo cy’urukiko bakijuririra.

Twamubajije kandi niba hari ibimenyetso bafite byatuma ubujurire bwabo bugira icyo butanga, yagize ati “ iyo ujurira ureba impamvu ujuriye cyane cyane ushingiye ku bimenyetso bihari, twatanga nk’urugero aho ariya mafaranga arenga Miliyari 3 yafashwe y’ideni ryagombaga kwishyurwa mu myaka 10 hagamijwe kurangiza imirimo yo kubaka Dove Hoteli, ibyo byagombaga gukorwa n’ayo mafaranga cyane ko bigaragara ko atakoreshejwe mu buryo bukwiriye nubwo hari ayakoreshejwe ajya kuri iyi nyubako”.

Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko uretse iri deni, hari n’andi mafaranga arenga Miliyari 3 yakusanyijwe n’Abakirisitu nyuma yo kubaka Dove Hoteli hagamijwe kwishyura ideni nyamara aya mafaranga akaba atagaragara kandi n’ideni rikaba ritarishyuwe mu gihe ryagombaga kwishyurwa hagasigara Miliyari imwe na Miliyoni zirenga 100, ibi byose ntacyakozwe kuko ideni rigihari itorero rikaba rizakomeza kwishyura kugeza mu myaka 10 kandi ryakagombye kuba ryarishyuwe, ibi bikaba ari ibimenyetso babona byagira icyo bafasha mu bujurire bwabo.

Twabibutsa ko Bishop Sibomana wari umuvugizi wa ADEPR na Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije bari barambuwe inshingano za Gipasitori n’itorero n’ubuyobozi buriho buyobowe n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem.

Ubwo bamburwaga inshingano z’ubutapasiteri, Sibomana na Rwagasana bavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko y’Itorero ADEPR.

PNG - 555.9 kb
Bishop Sibomana Jean yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranyweho
PNG - 675.1 kb
Mu gihe hagitegerejwe ubujurire bw’itorero ADEPR, haribazwa niba Tom Rwagasana n’umuvugizi bakoranaga bazasubizwa inshingano za Gipasitori bambuwe
PNG - 484.7 kb
Nyuma yo kumva icyemezo cy’urukiko, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasiteri Karuranga Ephrem yirinze kugira byinshi atangaza uretse kuvuga ko bagiye kureba igikurikiraho hakurikijwe ibyo amategeko ateganya

@Umubavu.com

Urashaka kujya ubona amakuru yizewe kandi yo ku ’Isookoku’ gihe kandi vuba? Nta kindi bigusaba uretse gukanda ahanditse "Subscribe" kuri iyi Channel yacu "Rwanda umubavu tv 250" ukazanjya uba uwa mbere kubona ayo makuru. Umusanzu wawe urakenewe ku bandi, aho wabasangiza izi nkuru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo