Close MORE NEWS Urubyiruko rwabaye imbata ya ’Smartphones’, iyo rutazifite ruta umutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-11-2019 saa 12:35' whatsapp Facebook Hafi kimwe cya Kane cy’urubyiruko rwagizwe imbata na Telefone zigezweho (Smarphones), nkuko ubushakashatsi bushya bw’impuguke mu buzima n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bubivuga. Ubwo bushakashatsi buvuga ko imyitwarire nk’iyo ituma ruba imbata za ’Smartphones’, ivuze ko abantu bata umutwe cyangwa bagahangayika iyo babujijwe gukoresha Telefone bya hato na hato. Bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya King’s College London yo mu Bwongereza, butangazwa mu kinyamakuru cy’ubushakashatsiku buzima bwo mutwe, BMC Psychiatry. Abo bashakashatsi bavuga kandi ko urubyiruko runanirwa no kugena ingano y’igihe rumara kuri Telefone. Ubwo bushakashatsi buburira ko ukugirwa imbata gutyo bifite "ingaruka zikomeye" ku buzima bwo mu mutwe. Ubwo bushakashatsibwasesenguye ibyagezweho n’ubushakashatsi 41 bwakorewe ku rubyiruko 42,000 mu iperereza ku bibazo by’ikoreshwa rya Telefone zigezweho. Bwasanze urubyiruko ruri ku kigero cya 23% rufite imyitwarire yo kuganzwa na Telefone zikarugira imbata. Harimo nko guhangayikishwa n’igihe rutari gukoresha Telefone, kudashobora gukoresha mu rugero Telefone no gukoresha cyane izo Telefone zigendanwana ku buryo bibangamira ibindi bikorwa byaryo. Ubwo bushakashatsi buvuga ko uko kugirwa imbata bishobora kugirana isano n’ibindi bibazo, birimo nko guhangayika, kugira agahinda gakabije, kubura ibitotsi no gusubira inyuma mu masomo ku ishuri. Nicola Kalk, wo ku kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kuri Kaminuza ya King’s College London akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yagize ati "Telefone zigezweho zizakomeza kubaho kandi biracyenewe kumva ubwiganze bw’ibibazo byo gukoresha telefone zigezweho". Dr Kalk yongeyeho ati "Ntituzi niba Telefone igezweho yo ubwayo ari yo itera kuba imbata cyangwa [niba ari] za ’Apps’ abantu bakoresha". "Ariko, abantu bakeneye kumenya ibijyanye no gukoresha telefone zigezweho mu bana n’urubyiruko, kandi ababyeyi bakwiye kumenya ingano y’igihe abana babo bamara bakoresha telefone zabo". Samantha Sohn, na we wagize uruhare mu gukora ubwo bushakashatsi, yaburiye ko kugirwa imbata "bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe n’imikorere ya buri munsi". Yongeyeho ko rero bicyenewe ko hakorwa irindi perereza ku mikoreshereze iteye ibibazo ya telefone zigezweho. Ariko Amy Orben, umushakashatsi mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe kuri Kaminuza ya Cambridge nayo yo mu Bwongereza, yaburiye ko abantu batahita bashaka guhuza imikoreshereze iteye ibibazo ya telefone zigezweho no kugira agahinda gakabije. Dr Orben yagize ati "Byaragaragajwe mbere ko ingaruka za telefone zigezweho zitagarukiraho gusa, ariko ibyo bishobora kugira ingaruka no ku ngano ya Telefone ukoresha...". Umuhanzi Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali banga ko avugana n’itangazamakuru: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Urubyiruko rwabaye imbata ya ’Smartphones’, iyo rutazifite ruta umutwe UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-11-2019 saa 12:35' whatsapp Facebook Hafi kimwe cya Kane cy’urubyiruko rwagizwe imbata na Telefone zigezweho (Smarphones), nkuko ubushakashatsi bushya bw’impuguke mu buzima n’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe bubivuga. Ubwo bushakashatsi buvuga ko imyitwarire nk’iyo ituma ruba imbata za ’Smartphones’, ivuze ko abantu bata umutwe cyangwa bagahangayika iyo babujijwe gukoresha Telefone bya hato na hato. Bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya King’s College London yo mu Bwongereza, butangazwa mu kinyamakuru cy’ubushakashatsiku buzima bwo mutwe, BMC Psychiatry. Abo bashakashatsi bavuga kandi ko urubyiruko runanirwa no kugena ingano y’igihe rumara kuri Telefone. Ubwo bushakashatsi buburira ko ukugirwa imbata gutyo bifite "ingaruka zikomeye" ku buzima bwo mu mutwe. Ubwo bushakashatsibwasesenguye ibyagezweho n’ubushakashatsi 41 bwakorewe ku rubyiruko 42,000 mu iperereza ku bibazo by’ikoreshwa rya Telefone zigezweho. Bwasanze urubyiruko ruri ku kigero cya 23% rufite imyitwarire yo kuganzwa na Telefone zikarugira imbata. Harimo nko guhangayikishwa n’igihe rutari gukoresha Telefone, kudashobora gukoresha mu rugero Telefone no gukoresha cyane izo Telefone zigendanwana ku buryo bibangamira ibindi bikorwa byaryo. Ubwo bushakashatsi buvuga ko uko kugirwa imbata bishobora kugirana isano n’ibindi bibazo, birimo nko guhangayika, kugira agahinda gakabije, kubura ibitotsi no gusubira inyuma mu masomo ku ishuri. Nicola Kalk, wo ku kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe kuri Kaminuza ya King’s College London akaba n’umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, yagize ati "Telefone zigezweho zizakomeza kubaho kandi biracyenewe kumva ubwiganze bw’ibibazo byo gukoresha telefone zigezweho". Dr Kalk yongeyeho ati "Ntituzi niba Telefone igezweho yo ubwayo ari yo itera kuba imbata cyangwa [niba ari] za ’Apps’ abantu bakoresha". "Ariko, abantu bakeneye kumenya ibijyanye no gukoresha telefone zigezweho mu bana n’urubyiruko, kandi ababyeyi bakwiye kumenya ingano y’igihe abana babo bamara bakoresha telefone zabo". Samantha Sohn, na we wagize uruhare mu gukora ubwo bushakashatsi, yaburiye ko kugirwa imbata "bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe n’imikorere ya buri munsi". Yongeyeho ko rero bicyenewe ko hakorwa irindi perereza ku mikoreshereze iteye ibibazo ya telefone zigezweho. Ariko Amy Orben, umushakashatsi mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe kuri Kaminuza ya Cambridge nayo yo mu Bwongereza, yaburiye ko abantu batahita bashaka guhuza imikoreshereze iteye ibibazo ya telefone zigezweho no kugira agahinda gakabije. Dr Orben yagize ati "Byaragaragajwe mbere ko ingaruka za telefone zigezweho zitagarukiraho gusa, ariko ibyo bishobora kugira ingaruka no ku ngano ya Telefone ukoresha...". Umuhanzi Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali banga ko avugana n’itangazamakuru: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu