Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yasezeranyije abageni bari mu ndege

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko - uri mu ruzinduko mu gihugu cya Chile - yakoze amateka atangira amasakaramentu yo gushyingirwa mu ndege.

Abageni, bombi Paula Podest Ruiz, w’imyaka 39, na Carlos Ciuffardi Elorriga, ufite 41,bakora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege bari barasezaniriye mu butegetsi.

Ariko ntibyashobokera kujya kwa padiri kubera ko kiliziya yabo yari yarangijwe n’umutingito.

Paula Podest Ruiz (ibumoso) na Carlos Ciuffardi Elorriga basomanye nyuma y’umuhango wamaze aknya gato cyaneUwufise ububasha kw’isanamu EPA

JPEG - 37.2 kb

Abageni basabye Papa guha umugisha urugo rwabo, ariko we yahise abasezeranya

Paula Podest Ruiz (ibumoso) na Carlos Ciuffardi Elorriga basomanye nyuma y’umuhango wamaze akanya gato cyane.
Papa yabasezeranirije mu muhango watwaye igihe gito cyane igihe indege barimo yari irimo iva i Santiago yerekeza mu mujyi wa Iquique uri mu majyaruguru y’igihugu.

Francis aje mu modoka ye yitwa Popemobile ku mucanga ahitwa Lobitos Beach, hafi y’umujyi wa IquiqueUwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES

JPEG - 50.3 kb

Francis aje mu modoka ye yitwa Popemobile ku mucanga ahitwa Lobitos Beach, hafi y’umujyi wa Iquique
Umuyobozi mukuru w’ikompanyi ifite iyo ndege niwe batanzeho umugabo.

JPEG - 32.5 kb

Abakarani bari muri yo ndege nibo batunganyije inyandiko zo gushyingiranwa zemewe n’amategeko.

Ni ubwa mbere umupapa asezeranyiriza abageni mu ndege.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
felicien Kuya 19-01-2018

inkuru itagira umutwe n’ikibuno kbsa.