Uburyo umunyeshuri wa Kaminuza yigomwa kurya ngo ngure ’Bundles’’ za Internet

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga rikataje mu isi, ubuzima busigaye bugizwe n’igice kinini cyaryo dore ko hari n’ubona icyo kurya ari uko akoresheje ikoranabuhanga, kwiga mu ikoranabuhanga n’ibindi byinshi bituma uraye atamenye uko isi yiriwe yumva ataryamye neza.

Ku ikubitiro ikoranabuhanga rikunze gukoreshwa n’abize cyangwa abanyeshuri dore ko ibyinshi aba ari bo babisobanukiwe, bityo bamwe bakaba bemera kugira ibyo bigomwa birimo n’ifunguro ariko bakarara bamenye uko isi yiriwe.

Bonheur Malenga, umunyeshuri kuri Kaminuza yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, avuga ko umunsi umwe mu kwezi gushize yisanze afite ikibazo cy’amahitamo: kugura ’Bundles’ (Data) za Internet, cyangwa kubwirirwa akanaburara.

Yagize ati"Mu gihe nari nshonje, sinari nzi niba nahitamo kugura ibyo kurya cyangwa nkagura ’Bundle’ ya Internet imara amasaha 24".

Uyu munyeshuri w’imyaka 27 y’amavuko, uri kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora no gukoresha imashini (Engineering), acungira ku babyeyi be bamufasha mu buryo bw’amafaranga mu myigire ye.

Ariko amaze igihe biba ngombwa ko akoresha Internet nyinshi kurusha uko yari asanzwe ayikoresha kuko ari gukora ubushakashatsi bwo gusoza umwaka wa nyuma w’icyiciro cy’amasomo ye ya Kaminuza.

Bwana Malenga atuye mu murwa mukuru Kinshasa, aho 26% by’ibyo abahatuye binjiza muri rusange babitanga mu kugura ’Bundles’ zo gukoresha muri za Telefone zigendanwa, ni bwo buryo bworoshye cyane bwo kubona Internet hano.

Bwana Malenga agira ati "Naribwiye nti ’kubwirirwa umunsi umwe nkanaburara ijoro rimwe ntabwo byanyica’. Ni uko ngura ’Bundle’ ya Internet ndaburara".

Avuga ko inshuti ze nyinshi na zo zibigenza gutyo.

RDC ni cyo gihugu aho gukoresha Internet bihenze cyane kurusha ahandi hose ku isi, nkuko icyegeranyo cy’ikigo ’Alliance for Affordable Internet’ cyo muri uyu mwaka kibigaragaza.

Icyo kigo kivuga ko aho igiciro cya Internet gihendutse ari aho uriha 2% cyangwa munsi yaho y’ibyo winjiza muri rusange ku kwezi, iyo ugura 1GB ya Internet ukoresha kuri Telefone igendanwa.

Muri cybercafé bafatiriye inkweto ze yabuze ubwishyu bwa Internet

Mu kindi gice cy’iki gihugu, mu ntera ya kilometero zirenga 2,000 mu Burasirazuba bwa Kinshasa, Eric Kasinga na n’ubu arakibuka ukuntu yakozwe n’ikimwaro mu myaka micye ishize.

We cyo kimwe na benshi batuye mu mujyi wa Bukavu, yakeneraga kujya muri ’cybercafé’ kugira ngo abone gukoresha Internet.

Umunsi umwe yari ari gusaba Buruse (Bourse/Scholarship) yo kwiga kuri Kaminuza ikomeye yo mu Buholandi.

Ati "Internet yagendaga gahoro cyane ku buryo icyo gikorwa byarangiye kimfashe amasaha atatu aho kuba isaha imwe".

Ariko amafaranga yari afite yari ayo kuriha Internet yakoresheje mu gihe cy’isaha imwe gusa.

Avuga ko yasobanuriye nyir’iyo ’cybercafé’ ikibazo cye, afite icyizere ko ashobora kumwemerera amafaranga yarengejeho akazaba ayamushyira ikindi gihe.

Ariko nyir’iyo ’cybercafé’ ntiyabikozwa, atangira kumwuka inabi avugira hejuru ati "Internet ntabwo ari iy’abakene".

Nk’ikiguzi cy’ayo masaha abiri yarengejeho, inkweto nshya za Kasinga yari yambaye zarafatiriwe, bimusaba kugenda intera ndende asubira iwabo yambaye ibirenge bisa.

Ati "Nakomezwe n’ikimwaro mu buryo bukomeye".

Kasinga kuri ubu warangije Kaminuza akaba akora mu kigo cyo kubungabunga ibidukikije, ntabwo yigeze na rimwe ashobora gukurikirana ngo amenye aho ibya Buruse yasabaga bigeze.

Nyuma yaho muri icyo cyumweru yagerageje kujya kugomboza za nkweto ze kuri nyir’iriyo cybercafé, ariko asanga yaramaze kuzigurisha.

Ati "Nta muntu n’umwe ukwiye kunyura mu bintu nk’ibi kubera [gushaka] Internet".


Mu kwezi kwa karindwi mu 2016, kugera kuri Internet byemejwe na ONU nk’uburenganzira bwa muntu

DR Congo ni cyo gihugu cya Kane gituwe n’abaturage benshi muri Afurika, gikize kandi ku mabuye y’agaciro arimo n’akoreshwa mu gukora Telefone zigendanwa zigezweho zizwi nka ’Smartphones’.

Ariko benshi mu baturage bacyo bagorwa no kugera kuri serivisi (Services) z’ibanze nko kwivuza mu buryo bukwiye, kubona amazi meza no kugira umuriro w’amashanyarazi.

Kuri bo, kugera kuri Internet, byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu kwezi kwa Karindwi mu 2016 nk’uburenganzira bwa muntu, bifatwa nk’ikintu cy’iraha gihenze.

Ikigo cya Leta ya DR Congo kigenzura iby’iposita n’itumanaho (ARPTC) kigereranya ko abaturage bangana na 17% gusa ari bo bagera kuri Internet.

Hagati aho, Leta ikomeje kotswa igitutu ngo igire icyo ibikoraho, nyuma y’imyigaragambyo y’itsinda ry’urubyiruko rw’impirimbanyi rizwi nka ’ La Lucha’.

Hagati y’ukwezi kwa Gatatu n’ukwezi gushize kwa cumi, iryo tsinda ryitangaje ko ari ryo ubu riharanira uburenganzira bw’abaguzi, rikora imyigaragambyo inshuro 11 mu bice bitandukanye by’igihugu.


’La Lucha’ isaba ko ibiciro bya Internet bigabanywa

Ubwoba bwo kumara ’Bundles’

Ku mucuruzi Vanessa Baya, ivugururwa iryo ari ryo ryose ryuko ibintu bimeze ubu, yaba ari inkuru nziza iyaba byabaga vuba hashoboka.

Akora mu by’iyamamaza-bucuruzi (Marketing) kandi Internet ni yo acungiraho ngo agere ku bakiliya be.

Agira ati "Uko Internet imeze si ibyo kwizerwa na busa ku buryo binsaba guhinduranya kompanyi zirenze ebyiri z’itumanaho ku munsi umwe gusa".

Ibyo bivuze ko bimusaba kugura ’Bundles’ z’inyongera kuri buri ’Sim Card’ yindi akoresheje ngo ubushabitsi (Business) bwe bukomeze, akigomwa ibindi akeneye.

Ariko ibyo ntibikemura ibibazo bye kuko adashobora kurihira abakiliya be na bo.

Ati "Nubwo nshobora kugera kuri Internet nkabwira abakiliya ibicuruzwa mfite, ni gacye cyane bapakurura (Download) urutonde rwabyo, [baba] bafite ubwoba ko byabamarira ’Bundles’ zabo zose".

Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo