U Bushinwa buramwenyura nyuma yo kugera ku gice cy’ukwezi kitarebana n’Isi

Igihugu cy’u Bushinwa kiri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko icyogajuru ’Chang’e 4’ kibashije kugwa neza hafi y’Ukwezi, iyi akaba ari intambwe ikomeye iki gihugu cyabashije gutera.

Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibijyanye n’Isanzure, CNSA, gitangaza ko kuri uyu wa Kane ahagana saa 10h26 ku isaha yo muri kiriya gihugu, aribwo kiriya cyogajuru cyabashije kugwa neza.

CCTV yatangaje ko icyogajuru Chang’e 4 cyabashije kohereza ku Isi amashusho ya mbere agaragaza ikindi gice kiri hafi y’Ukwezi ariko kitarebana n’Isi bitewe n’uburyo kuba kwizenguruka (Far side).

Tariki ya 8 Ukuboza 2018 nibwo iki cyogajuru cyoherejwe mu kirere, giturutse mu kigo Xichang Satellite Launch Center mu ntara ya Sichuan.

Bitewe nuko igice Chang’e 4 yaguyemo kitarebana n’Isi bituma bigorana kohereza amakuru ku Isi, mu ntangiriro z’uyu mwaka u Bushinwa bwohereje ikindi cyogajuru kizajya gifata amakuru yo muri kiriya gice, kikayoherereza abari ku butaka.

Mu byitezwe ko kizakora harimo kureba niba ibimera bishobora gukura no gushakisha niba haba hari amazi cyangwa undi mutungo kamere.

Umuyobozi muri CNSA, Tongjie Liu yatangaje mu bindi bazakora harimo; kwiga uko bigenda iyo imiyaga ituruka ku zuba igeze ku kwezi, ibi bakaba bizeye kubigeraho bitewe n’uko aho iki cyogajuru cyaguye hatagera urusaku n’ibindi bituruka ku Isi bishobora gutuma amakuru adakururwa neza.

Joan Johnson-Freese wigisha muri Naval War College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko hari amahirwe menshi ko u Bushinwa bugera ku ntego zabwo, igikorwa cyakurikirwa no gutekereza kohereza abantu ku kwezi.

U Bushinwa bwabaye igihugu cya gatatu kigeze ku Kwezi nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.

PNG - 349.6 kb
Icyogajuru Chang’e 4 cy’u Bushinwa cyabashije kugera ku gice cy’Ukwezi kitarebana n’Isi

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Nsengiyeze Sylvestre Kuya 3-01-2019

Abashinwa nabahanga batumye natwe turushaho gusobanukirwa kokukwezi hameze nibyiza cyane dufatanije nabo kwishima kuko ninshuti zabanyarwanda bakorana umurava

Nsengiyeze Sylvestre Kuya 3-01-2019

Abashinwa nabahanga batumye natwe turushaho gusobanukirwa kokukwezi hameze nibyiza cyane dufatanije nabo kwishima kuko ninshuti zabanyarwanda bakorana umurava