Rutsiro: Bamwe mu baturage bararana n’amatungo batinya abajura

Abaturage bo mu murenge wa Nyabirasi akarere ka Rutsiro baravuga ko impamvu bararana n’amatungo ari ugutinya abajura babibira amatungo bityo bagahitamo kuyaraza munzu kubera gutinya kuyibwa.

Bamwe muri aba baturage babwiye Umubavu ko batajya munzu ngo basinzire basize amatungo yabo hanze dore ko ngo hari abitwikira ijoro bakajya kuzitura ingurube,inka ndetse n’andi matungo borora bakayatwara. Aha usanga aya matungo kumanywa yirirwa hanze ariko iyo bwije bahitamo kuyashyira munzu kugirango bayarindire umutekano.

Umwe muri aba baturage waganiriye n’Umubavu yagize ati”njye mfite inka eshatu ntabwo nshobora kujya munzu nzisize hanze kuko niwo mutungo mfite ushobora kujya kuryama uzisize hanze ugasanga abajura bazitwaye niyompamvu nzishyira munzu”. Yakomeje avuga ko zirara munzu ariko akora isuku kugirango zidatera umwanda kuko ngo ushobora gufata icyumba kimwe munzu ukagiharira amatungo aho kugirango abajura bazibe. “

Undi yagize ati”aho kugirango abajura bazikwibe kandi waraziruhiye uhitamo kuzigenera icyumba kimwe munzi kugirango ugire amahoro”.

Aha kandi hari ababana n’ingurube munzu kandi nkuko tubizi iyo ingurube ikunyuzeho usanga idafite impumuro nziza ariko bo bavuga ko iyo ingurube zabo ziraye hanze abajura baziba akaba ariyo mpamvu baziraza mu nzu . Umwe muri bo yagize ati”aho kugirango bakwibe wahitamo kuyishyira munzu mu gitondo ukabyuka urakora isuku”.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Nyabirasi yabwiye Umubavu ko bisa nk’aho byacitse ko kandi niba hari abafite ubwoba ko bakwibwa amatungo yabo bagomba kuyashakira inzu abamo ariko abantu ntibazibemo bityo niba afite inzu ebyiri amatungo akayagenera imwe nawe akaba mu yindi. Yagize ati”niba umuturage afite impungenge ko itungo rye baryiba nafate inzu ayiharire amatungo ariko ntibabane n’amatungo kuko icyo tudashaka ni ukubona umwanda munzu”.

Yakomeje avuga ko abaturage nabo bagomba kugira uruhari kumutekano w’amatungo yabo bakora amarondo.

Muri aka gace usanga ubujura bw’amatungo buhaba dore ko niyo baryibye kurigarura bigorana kubera ko barijyana mu masoko ahegereye.
By NTIBITONDERWA Desire





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo