Perezida Kagame ategerejwe mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe I Paris mu Bufaransa aho yitabira imurikabikorwa ryiswe ‘VIVATECH’ ryo guhanga udushya n’ubuvumbuzi mu ikoranabuhanga rigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva tariki ya 24 kugeza 26 Gicurasi uyu mwaka.

Learn how to Thrive

Imurikabikorwa rya ‘Viva Tech’ ni ngarukamwaka ritegurwa na Publicis Groupe na Groupe Les Echos.

Viva Technology yabaye ku nshuro ya mbere muri 2016, icyo gihe yitabiriwe n’ abantu 45 000 harimo amakampani 5000 yari agitangira ibijyanye n’ ikoranabuhanga.

Imurikabikorwa Viva Tech 2017, yabereye ahitwa Paris Expo Porte de Versailles kuva tariki 14 - 16 Kamena. Icyo gihe yitabiriwe n’ amakampani 6000 yari agitangira ibijyanye n’ ikoranabuhanga, abashoramari 1 400 n’ abanyamakuru 1 500.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ ibihugu bagaragaza ubushake cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga. Aherutse kuvuga ko korohereza abanyafurika benshi kugerwaho n’ umuyoboro wa interineti Brodband bizatanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikibangamiye Afurika.

U Rwanda rukora ibishoboka byose ngo ikoranabuhanga rigere kuri benshi, binagaragazwa na gahunda ya one Laptop per child. Nubwo bimeze gutya ariko hari abasaba Leta gushaka uburyo igiciro cya interineti cyagabanywa bavuga ko igihenze.

Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azitabira iri murikabikorwa Viva Tech gusa nta byinshi yatangaje kuri uyu ruzinduko.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa muri Gashyantare 2015 ubwo yari yitabiriye inama y’ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’Umuco, UNESCO.

PNG - 54.1 kb
Imurikabikorwa rya ‘Viva Tech’ riteganyijwe kuba mu minsi itatu

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo