Menya urutonde rw’ibihugu 5 byazahajwe n’inza kurusha abindi ku isi

Ku itariki ya 16 Ukwakira abatuye Isi bose baritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amafunguro, ariko n’ubwo bimeze guto bwose usinga hari igice cy’abatuye Isi batagira amahirwe yo kubona ifunguro rihagije kandi ryujuje n’intungamubiri.

Ku bw’ibyo reka tubagezeho urutonde rw’ibihugu 5 bigite abaturage bashonje kurusha abandi ku Isi.

Igipimo kigaragaza ikigero cy’inzara ku isi, kizwi nka The Global Hunger Index, cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2000, ikigero cy’inzara ku Isi cyagabanutseho 28%, iki kikaba ari ikintu cyiza cyagezweho yewe gikwiye kwishimirwa.

Gusa nubwo iki kigero cyagabanutse, ubushakashatsi bwakozwe na Concern Worldwide, bwagaragaje ko mu bihugu 119 n’ubundi hakirangwa ikibazo cy’inzara.
Ku bemera bibiriya bavuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima, kandi amafunguro aza ku isonga mu gutuma ikiremwa muntu nacyo kibaho neza.

Twifashishije urubuga www.concernusa.org rugaragaza ko ku mwanya wa 5 mu bihugu byazahajwe n’inzara kurusha ibindi ku Isi, hari igihugu cya Zambiya.

N’ubwo ngoabaturage ba Zambiya bafite amahoro n’umutekano, iki gihugu kidakora ku Nyanja kigirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere kuko n’abahinzi baho bategereza amazi y’imvura gusa ku girango ibihingwa byabo bikure.
Ibi bituma 60% by’abanya Zambiya babaho mu bukene bikanagira ingaruka mu mikurire y’abana basaga 40%.

Ku mwanya wa 4 hari igihugu cya Madagascar. Muri ikigihugu, buri mwaka cyibasirwa na serwakira iri kugereranyo cya 1.5, ibi bikanagira ingaruka mbi ku musaruro w’iki gihugu. 50% by’abana bari munsi y’imyaka 5, ngo bahura n’ikibazo cy’imikurire kubera imirire mibi.

Ku mwanya wa 3, hari igihugu cya Yemen. Bitewe n’amakimbirane yakunze kuranga iki gihugu, byatumye abaturage benshi bimuka aho bari bagiye batuye, ndetse n’intambara y’abasivile yagiye ihaba, ngo ni kimwe mu bitera inzara muri iki gihugu.
Miliyoni zisaga 18 zugarijwe n’inzara, naho abasaga miliyoni 8 bo bashobora guhitanwa na yo, mugihe miliyoni 11 bakenera ubufasha bw’umuryango wita ku kiremwa muntu kugira ngo babeho.

Ku mwanya wa 2, hari igihugu cya Chad. Muri iki gihugu, imvura ikunda kugwa bitari byitezwe igateza ibibazo bikomeye muri iki gihugu.

Aho 1/3 cy’abanya Chad bugarijwe n’inzara, naho abana 40% by’abari munsi y’imyaka itanu ngo bafite ikibazo cy’imirire mibi. Ikibazo cy’impunzi ziva mu bihugu birimo intambara nka Nigeria, Repibulika ya Centre Africa na Sudan, kiri mu bituma ikibazo cy’inzara muri Chad gikomeza gufata inetera no gutera inkeke abatuye muri Chad.

Ku mwanya wa 1, turahasanga igihugu cya Repuburika ya Centre Africa.

Umutekano mucye n’ikibazo cy’ihohotera cyatangiye muri 2012 cyatumye inzara ikomeza kuvuza ubuhuha muri iki gihugu, ndetse miliyoni z’abantu zirimuka kubera umutekano mucye.

Ibi bituma abarenga ½ cy’abatuye iki gihugu, bakenera ubufasha bw’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima kugirango babashe kubaho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo