Kigali:Rurageretse  hagati y’abaturage  n’uwo bita Colonel bashinja kubambura imitungo no kubasenyera

Imiryango itandatu ituye mu Mudugudu wa Gishikiza ,Akagari ka Kagugu,Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo barashinja uwo bita Colonel Gashumba kubakura mu mitungo yabo no kubasenyera amazu yagura ishuri rye ahagarikiwe n’inzego zitandukanye zirimo na Polisi.Aho bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntihagire icyo bitanga ubu bakaba batabaza Perezida Kagame kuko ubutabera busa naho butigenga.

Mporanyi Jean Nepomuscene utuye mu Mudugudu wa Gishyikiza avuga ko yaguze ikibanza muri aka gace mu mwaka 2013 , arasiza azana amabuye arubaka ubuyobozi bureba gusa ngo yabaga atarabona icyangombwa cya burundi cy’iki kibanza yari yaguze ngo inzu yaje kuzura ayibamo.

Ngo nyuma mu mwaka w’2015 yaje kumva ko aha hantu hagiye gutezwa cyamunara ,ababjije abwirwa ko ari uguteza cyamunana ubutaka bwa Niyonizeye Bonaventure nawe bivugwa ko yari yaguze ariko nawe atarabona icyangombwa cy’ubutaka ariko Umurenge waramuhaye ikibisimbura.

Ngo Banki yaje guteza Cyamunara maze ibabwira ko ntawe uzakora ku butaka bwabo ko hagendererwe ubw’ufashe umwenda ariwe Niyonizeye.

Mporanyi yavuze ko aha hantu haje kugurwa n’uwitwa Gashumba ahaguze Miliyoni 19 n’ibihumbi 350 wizezaga aba baturage ko atazakora ku butakaba bwabo gusa nyuma y’umwaka atangira kubabwira ko batuye ku butaka bwe.

Mporanyi yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko uyu Gashumba bavuga ko Colonel yaje kwegera abandi baturage bari bafite iki kibazo abizeza ko bareka akabanza kuburana n’uyu Mporanyi ko namara kumutsinda bo azabaha imitungo yabo ndetse ajya no ku Murenge abishyira mu nyandiko.

Ngo mu mwaka w’2016 inzego zitandukanye zirimo Akarere na Polisi baraje basohora uyu Mporanyi mu nzu ye aho yagiye agerageza kurega ngo uyu Gashumba akamugura kuko ngo uko yaregaga bamubwiraga ko ntakimenyetso yagaragaje kandi yerekena ibyangombwa ko ubutakaba bwe butari mu bwatejwe Cyamunara kuko abufitiye ibyangombwa.

Uyu muturage avuga ko yakomeje gusiragizwa bigera aho yitabaza urukiko rwisumbuye gusa ngo yaje gutungurwa nuko uyu Gashumba yateje Kashe mpuruza kandi undi yarajuririye icyemezo aho yaje gusaba urukiko guhagarika iyi kashe mpuruza maze narwo nyuma yo gushishoza rukaza kuyihagarika.

Ngo uyu muturage yaje kwitabaza ubuyobozi ko yarenganye nabwo burabyemeza ndetse aza kugaruka mu nzu ye gusa ngo uyu Gashumba yakomeje kuregera inzego zitandukanye avuga ko yavogewe.

Mporanyi yaje kurega abamugurishije iki kibanza , bageze mu rukiko barugaragariza ko ahatanzweho ingwate naho hahuriye naho yaguze aho urukiko rwagaragaje ko habayeho amakosa ya tekenike bityo ko ubifitemo ububashya n’inyungu yaregera urukiko iyo cyamunara igakurwaho bityo bagasubizwa imitungo yabo.

Akomeza avuga ko tariki 25 Gashyantare 2021 yatanze ikirego aho urukiko rwacyakiriye maze rukemeza ko gifite ishingiro bityo ko iyi Cyamunara yasubirwamo bakabasha kurenganurwa ndetse ngo yanasabye ubuyobozi guhakarika irangizarubanza kuko Kashe mpuruza yayikujeho.

Ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 yahamagawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo amubwira ko Umuvunyi azaza kureba akarengane bakorewe , uyu muturage uvuga ko yari i Nyamasheke yahise aza i Kigali aza gutungurwa no gusanga icyo bitaga Umuvunyi ahubwo ari abantu barimo kumena amabuye barikubasenyera bahagarikiwe n’inzego zirimo Akarere ,Umurenge ndetse na Polisi .

Uyu muturage asaba Perezida Kagame kubarenganura maze ubutabera bukigenga cyane cyane ko ibyo baburana atari amahugu ari imitungo ubuyobozi bwemeza ko ari iyabo ndetse bukaba bwaragiye bukora rapozo zitandukanye zibyemeza bityo ko batabarwa aho gukomeza kurara rubunda.

Uwambaye Sandrine uvuga ko ari kavukire muri uyu Mudugudu wa Gicyikiza avuga ko we n’abavandimwe be baguze aha hantu basaba ihererekanya bakabwirwa ko bitashoboka kuko ibyangpmbwa bitarasohoka gusa ngo baje gutungurwa n’uko ibyangombwa byaje byanditse ku butaka bw’ishuri rya Gashumba.
Ngo uyu Gashumba yaje kubizeza ko azabasubiza imitungo yabo ariko ngo baza gutungurwa no guhabwa integuza zibasaba kuva mu mitungo ye aho bitabaje inkiko ariko ntihagire icyo bitanga.

Ngo baje kwandikira Minisitiri w’Ubutabera bamusaba gutambamira iki cyangombwa kugira ngo hatagira ibindi bikorwa bikorerwamo byo kubasenyera.
Uwambaye avuga ko uyu Gashumba ushaka kubambura imitungo yabo ngo ari Colonel aho bamufata nk’umuntu udasanzwe kuko ibikorwa bye bihagararirwa n’inzego za Leta zitandukanye dore ko uyu mubyeyi avuga ko ubwo bazaga gupima umutungo we icyo gihe yambitswe amapingu akajya gufungirwa ku Murenge wa Kinyinya.

Gashumba uvugwaho kwambura aba baturage imitungo yabo no kubasenyera yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko ubu ataribwo urubanza rugiye kurangizwa ahubwo rwarangijwe bagisabwa kuvamo bityo ko we icyo yaguze ari icyangombwa cyajyanywe muri Banki ,anashimangira ko aba baturage aho batuye ari mu butaka bwe.

Kigali:Rurageretse hagati y’abaturage n’uwo bita Colonel bashinja kubambura imitungo no kubasenyera





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo