Igihugu cya Kenya kigiye kwandika amateka cyohereza icyogajuru mu kirere cyakozwe n’Abanya-Kenya

Nyuma yuko Abenjeniyeri bo mu gihugu cya Kenya bo muri Kaminuza ya Nairobi bamaze gukora icyogajuru cya mbere cy’iki gihugu, biteganyijwe ko kizoherezwa mu isanzure mu mezi abiri ari imbere, aya akaba ari amateka akomeye igihugu cya Kenya kizaba cyanditse yo kwiyongera ku bihugu by’ibihangange bimaze kohereza ibyogajuru mu isanzure kandi byakozwe n’abanyagihugu babyo.

Iyubakwa ry’iki cyogajuru ryatewe inkunga n’Ikigo cy’Abayapani kigenzura isanzure.

BBC ivuga ko u Buyapani bwatanze inkunga ya Miliyoni y’Amadolari ya Amerika ariko Abanyakenya akaba aribo ubwabo bacyikoreye.

Iki cyogajuru kizakoreshwa mu bugenzuzi bw’ibikorwa by’ubuhinzi, kinagenzure imipaka ya Kenya ku nyanja.

Icyo cyogajuru kizoherezwa mu kirere muri Werurwe 2018, gitangire gukora akazi nyuma y’ukwezi.

Nikimara koherezwa, Kenya izaba ibaye igihugu cya gatandatu cy’Afurika cyohereje mu kirere icyogajuru cyacyo; izaba ikurikiye Afurika y’Epfo, Misiri, Nigéria, Algérie na Maroc.

PNG - 343.4 kb
Maroc ni cyo gihugu cya Afurika giheruka kohereza mu isanzure icyogajuru, ku wa 7 Ugushyingo 2017


Itsinda rya Kaminuza ya Nairobi ryubatse icyo cyogajuru, ni imbuto za mbere ku bufatanye bw’umushinga w’Abanyamerika n’Abayapani mu gufasha ibihugu kwikorera ibyogajuru.

Uretse muri Kenya, u Buyapani buri gutera intambwe mu gufasha ibihugu mu byerekeye ibyogajuru.

Mu Ukuboza 2017, ubwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yakiraga itsinda ry’abikorera bo mu Buyapani bari mu ruzinduko i Kigali, hatangajwe ko inzego z’abikorera z’ibihugu byombi ziri mu bufatanye mu ikoranabuhanga, harimo n’ubushobora gutuma rukora amateka rukabona icyogajuru kizajya mu kirere, aho gukomeza kwifashisha iby’abandi.

Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford, yabwiye IGIHE ati “Hari ubufatanye na Kaminuza ya Tokyo na Kaminuza ya Kyūshū, mu gushyiraho ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, ibijyanye n’ibyogajuru, ku buryo natwe dushobora kuzatwara icyogajuru cyacu cy’u Rwanda, kigashobora kujya mu kirere, noneho tukajya dufata amakuru yacu y’u Rwanda, bitadusabye kugira abandi bantu ducaho, twishyura kugira ngo dushobore kugera ku cyogajuru.”

Yasobanuye ko uwo mushinga uri gukorwa ku bufatanye n’abikorera mu ikoranabuhanga, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cyo mu Buyapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA.

Hatagize igihinduka bikagenda uko byifuzwa, Ford yavuze ko icyo cyogajuru cya mbere cy’Abanyarwanda cyajya mu kirere mu 2020, abanyeshuri barwo ba mbere bagiye gufata amahugurwa mu Buyapani ariko hari na gahunda ko hari n’abandi bazoherezwa.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo