Icyogajuru cy’u Rwanda kizahaza internet ibice by’icyaro cyoherejwe mu isanzure

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019, icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” cyoherejwe mu kirere kikazafasha mu kugeza interineti mu bice by’icyaro.

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’ikigo mpuzamahanga mu by’itumanaho, OneWeb, hoherejwe mu isanzure icyogajuru cyiswe ‘Icyerekezo’, izina cyahawe n’abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ku Nkombo, cyitezweho kugeza interineti mu bice birimo iri shuri.

Abanyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo ni bo bise icyo cyogajuru izina ‘Icyerekezo’, dore ko kije ari igisubizo gikomeye kuri bo.

Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano ivuga ko kugira ngo murandasi igere ku kirwa cya Nkombo hakoreshejwe uburyo bwo kunyuza insinga munsi y’amazi ku ntera ya kilometero 16 byasaba nibura miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni 212.

Icyo cyogajuru cyitezweho kugabanya ikiguzi cya interineti nk’uko Goldon Kalema, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yabisobanuye.

Ati “Ni intambwe ishimishije kuko icyo cyogajuru kirazamuka mu kirere gifite ibendera ry’u Rwanda, ni bwo bwa mbere bibaye.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga igaragaza ko murandasi mu mashuri yisumbuye iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza interinet ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).

PNG - 1.7 Mb
Ibi byogajuru byohererejwe muri Guyane
PNG - 1000.6 kb
Ibyogajuru bitandatu byohererejwe rimwe
PNG - 1.3 Mb
U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo