Huye:Bamaze  imyaka 8 badatera akabariko kubera inzu batujwemo na Leta

Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ituye mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Huye iravuga ko hari abamaze imyaka 8 badatera akabariro kubeza inzu batujwemo zimaze gusaza ndetse bakaba babana mu nzu ari benshi usanga ababyeyi babana mu nzu imwe n’abana babo nabo nashatse.

Imiryango 50 batuye mu nzu zishaje cyane ikeneye ubutabazi kuko ziva kandi zikaba zaratangiye gusenyuka.

Bamwe mu bayigize bavuga ko imibereho yabo itifashe neza kuko inzu babamo ziva bigatuma mu gihe cy’imvura barara bahagaze.

Baganira na Umubavu Tv Online na Umubavu.com bavuze ko ikindi kibazo bafite ni uko umugabo n’umugore ndetse n’abana babo bakuru barimo abasore n’inkumi, bararana ku buriri bumwe kubera ko inzu babamo ari nto zifite icyumba kimwe bityo ko barara ku buriri bumwe.

Hari aho usanga inzu imwe babyiganiramo ari imiryango itatu kandi buri muryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana.

Ngo kubera izi nzu zasenyutse usanga barara bacungana n’inyamaswa nk’imbwa cyangwa injangwe batinya ko zifite kuza zigatwara ibiribwa cyangwaibindi bintu cyane ko izi uretse gusaza usanga nta miryango zifite.

Sibyo gusa ngo usanga iyo baryamye baba bafite ubwoba bw’uko imvura ishobora kugwa inzu zikabagwaho n’abana babo.

Barasaba Leta kubatabara bakubakirwa bityo nabo bishimye nk’abandi banyarwanda.

BARATABAZA: Bamaze imyaka 8 badatera akabariko kubera inzu batujwemo na Leta





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo