Hadutse umutetsi mu Rwanda utangaje watekeye UN anafungura amwe mu Mahoteli i Kigali

Umwe mu bayobozi b’igikoni (Chef de cuisine) mu rwego mpuza mahanga wakoreye UN ibikorwa by’ubutetsi akaba yaranafunguye amwe mu ma Hotel anyuranye hirya no hino ku Isi yafunguye ibi bikurikira: Akabari, igikoni, coffee shop ndetse n’icyocyezo bigenzweho mu Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ahazwi ku izina rya La touscana.

Bwana Niyirora Hassan umwe mubahanga mu bijyanye no guteka aravuga ko azanjye agashya mu kugaburira abantu batandukanye harimo n’abanyamahanga kuko ngo yaciye ahantu hatandukanye kandi akaba yarabonye ibyo bakora nabi akaba aje kubikosora ngo aho u Rwanda rugeze abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi igihe ni iki cyo ku byerekana.

Bimwe mubyo yihariye harimo guha abantu ibyo bashaka kandi vuba, muri ibi batanga harimo n’ikawa igezweho imigati ijyanye n’igihe ibyo kurya umuntu wese yifuza yaba ibyo muganga yakwandikiye( Legume ) byose babiguha mu gihe gito.

Aganira n’umubavu.com yavuze ko ibyo akora byihariye kandi ko abikora abizi neza ndetse ngo usanga abandi barwiyemezamirimo baba batazi ibijyanye no guteka bityo bigatuma aba bakorera bashobora kudakora neza.

Yagize ati , " Ntabwo ari akazi koroshye ni inzira ndende kuko mu by’ukuri twari dufite umushinga wo gukora ibijyanye n’ibyo kurya kandi ubwoko bwose bikabonekere rimwe, ubu dufite uruganda rukora imigati y’ubwoko bwose kandi rukora neza dufite umwihariko wo gukora imigati yo mu bufaransa Paire de France amasanduwishi abantu bishimiye cyane, nkanjye rero ndi umushefu kano kazi nkamazemo imyaka cumi ni itandatu nagiye nkora ahantu hatandukanye narabyize nakoze ahantu hatandukanye nda byikorera birumvikana ko mfite n’abandi bantu bamfasha."

Akomeza avuga ko bafite gahunda yo gukora vuba vuba mu rwego rwo gutanga service nziza ku bakiriya babagana.

Yagize ati, "Dufite gahunda yo gutanga service yihuse kandi umuntu agataha anyunzwe ashimye service twamuhaye […..] nakoze ahantu hatandukanye nagiye mbona service aho zipfira, cyane cyane aho usangau henshi abazikoramo ari ba nyiri ubucuruzi,ubwo usanga baba batabizi uretse ko bazana inzobere za ababizi baka bibakorera. Nkatwe n’abandi icyo nabonyemo njye nakora ni uko nafata ibyo nabonye abantu bakeneye byose bibakorera (Hospitality).”

La touscana iherereye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kicukiro iruhande rwa Sitation ya Police mu amarembo y’ibiro by’umudugudu wa Gasave. Babafitiye ibyo kurya by’ubwoko bwose n’ibyo kunywa, uhasanga imigati yaba iya abadiyabetike n’iyindi yose ushaka ndetse baba tegurira n’imitsima y’abageni (gateaux de marriage) kuva ku bihumbi 6000-5000000frw. Abakunzi b’ikahwa namwe ntibabibagiwe kuko babafitiye ikawa y’ubwoko bwose mwifuza, abafite ubukwe namwe nababwira iki kuko babategurira ibyo kurya bakabibasangisha aho mushaka hose kandi kugiciro cyiza niba ushaka iyo serivise nziza waterefona kuri nomero zikurikira 0788459636.
JPEG





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
douglas Kuya 20-07-2018

u Rwanda rukeneye ko tugira ibikorerwa iwacu ndi umunyarwanda mwiza yakabaye yitabira anaharanira guteza imbere umunyarwanda tugashyigikirana abahanga Niko kubaka igihugu dufite abahanga gutanga service nziza ngahorero dutanguranwe kwihaza mubyiza tubafitiye. murakaza cyane.

Kanani Leon Kuya 20-07-2018

NGEWE NTABWO NSHIMA UTUBARI TWADUKA NA ZA RESTORA KUKO BAZA BATEIZEZA IBITANGAZA ARIKO NTIBABIKORE.
UGASANGA BARATANGA SERVICE BAKEREREWE UGADABA IKINTU BAKAKIKUZANIRA WARAMBIWE HAMWE UBA WUMVA USHAKA KUBIVAMO.
IKINDI UGASANGA BAGIRA UMWANDA NIBA MUGIYE GUHINDURA IMIKORERE YARI ISANZWE BYABA ARI BYIZA CYANE WABONA ABAKUGANA ARIKO NIBA NYACYO UJE GUHINDURA URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO.

Kanani Leon Kuya 20-07-2018

NGEWE NTABWO NSHIMA UTUBARI TWADUKA NA ZA RESTORA KUKO BAZA BATEIZEZA IBITANGAZA ARIKO NTIBABIKORE.
UGASANGA BARATANGA SERVICE BAKEREREWE UGADABA IKINTU BAKAKIKUZANIRA WARAMBIWE HAMWE UBA WUMVA USHAKA KUBIVAMO.
IKINDI UGASANGA BAGIRA UMWANDA NIBA MUGIYE GUHINDURA IMIKORERE YARI ISANZWE BYABA ARI BYIZA CYANE WABONA ABAKUGANA ARIKO NIBA NYACYO UJE GUHINDURA URWISHE YA NKA RURACYAYIRIMO.

Douglas Kuya 19-07-2018

Ngewe ndi umuyobozi mukuru waho, ibiciro ntabwo bikanganye birasanzwe nk’ahandi mujye mwisanga, umuziki nawo turawufite muzajya mwidagadura ku iminsi tuzabamenyesha kdi dukora amasaha 24/24 turagushimye cyane kdi n’abandi mujye mubamenyesha ko dutanga Serivise nziza zijyanye n’igihe. Telephone ni yayindi mujye muhamagara igihe icyaricyo cyose turitaba no 0788459636

Uwimana Asia Kuya 19-07-2018

Ndumiwe koko ngo yakoze muri UN
bivuge ko ari abazungu batekera?
mutubwire ibiciro.

Sakindi Leonard Kuya 19-07-2018

Aho hantu ko ari heza ibiciro byabo byaba bihendutse cyangwa ni ukujya twitwaza akayabo?
bafite n’umuziki se?
turiteguye kuhagurira imigati tukanahanywa rimwe.