Close MORE NEWS Facebook yakoze amadarubindi afata amashusho n’amafoto UMUBAVU.com Umubavu Kuya 12-09-2021 saa 14:10' whatsapp Facebook Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook ku bufatanye n’uruganda rukora amadarubindi EssilorLuxottica, bashyize hanze amadarubindi cyangwa se lunettes afite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho umuntu ayambaye. Aya madarubindi yiswe ‘Ray-Ban Stories’ yatangiye kugurishwa amadolari 299, hafi ibihumbi 300 Frw. Ni amadarubindi afite camera ebyiri zombi zifite ubushobozi bwo gufata amashusho n’amafoto. Harimo kandi ikoranabuhanga rifasha kohereza amashusho cyangwa amafoto wafashe, akoherezwa kuri telefone yawe cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga ziri muri telefone. Kugira ngo umuntu atangire gufata amashusho cyangwa amafoto, hariho akantu umuntu akanda, cyangwa se ugakoresha uburyo bw’ijwi, avuga ati “Facebook, take a video”. Ray-Ban Stories nicyo gikoresho cya mbere kigiye hanze nyuma y’imyaka myinshi y’ubufatanye hagati ya Facebook na EssilorLuxottica. Uburyo ayo madarubindi akoze ntabwo uyarebeye inyuma wamenya ko harimo za camera. No mu gihe umuntu ari gufata amashusho, ntabwo bihita bigaragarira buri wese ku buryo hari impungenge ko hari abazajya bazifashisha binjira mu buzima bwite bw’abandi. Aya madarubindi kuri ubu ari kugurishwa kuri Internet no mu maduka atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Butaliyani, Ireland no muri Australia. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Facebook yakoze amadarubindi afata amashusho n’amafoto UMUBAVU.com Umubavu Kuya 12-09-2021 saa 14:10' whatsapp Facebook Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Facebook ku bufatanye n’uruganda rukora amadarubindi EssilorLuxottica, bashyize hanze amadarubindi cyangwa se lunettes afite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho umuntu ayambaye. Aya madarubindi yiswe ‘Ray-Ban Stories’ yatangiye kugurishwa amadolari 299, hafi ibihumbi 300 Frw. Ni amadarubindi afite camera ebyiri zombi zifite ubushobozi bwo gufata amashusho n’amafoto. Harimo kandi ikoranabuhanga rifasha kohereza amashusho cyangwa amafoto wafashe, akoherezwa kuri telefone yawe cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga ziri muri telefone. Kugira ngo umuntu atangire gufata amashusho cyangwa amafoto, hariho akantu umuntu akanda, cyangwa se ugakoresha uburyo bw’ijwi, avuga ati “Facebook, take a video”. Ray-Ban Stories nicyo gikoresho cya mbere kigiye hanze nyuma y’imyaka myinshi y’ubufatanye hagati ya Facebook na EssilorLuxottica. Uburyo ayo madarubindi akoze ntabwo uyarebeye inyuma wamenya ko harimo za camera. No mu gihe umuntu ari gufata amashusho, ntabwo bihita bigaragarira buri wese ku buryo hari impungenge ko hari abazajya bazifashisha binjira mu buzima bwite bw’abandi. Aya madarubindi kuri ubu ari kugurishwa kuri Internet no mu maduka atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Butaliyani, Ireland no muri Australia. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi