Batewe ubwoba -Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda  yafatiriye amanota y’Abanyeshuri kubera Indeni imufitiye

Tariki ya 3 Kamena 2021 , nibwo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda Ishyami rya Nyagatare biga mu ishami ry’icunga mutungo bakwirakwije ibaruwa isaba ubutabera bagahabwa amanota y’amasomo abiri bavuga ko yafatiriwe n’umwarimu uvuga ko aberewemona na Kaminuza umwenda w’ibirarane w’asaga Miliyoni 16.

Ngo uyu mwarimu yafatiriye amanota y’amasomo abiri ariyo Management Accounting na Financial Reporting .Aba banyeshuri bavuga ko niba uyu mwarimu afite iki kibazo batagakwiye kubigenderamo kuko bo bigira ku nguzanyo bityo bakaba batibaza uburyo Kaminuza inanirwa guhemba umwarimu wayo.

Muri Sisiteme ya Kaminuza Ishyami rya Nyagatare ,imibare igaragaza ko abanyeshuri babarirwa mu 120 batsinzwe aya masomo aho kugeza ubu batazi niba baratsinze cyangwa niba barasibiye aho birirwa mu Mujyi wa Nyagatare ntacyo bakora.

Aba banyeshuri bavuga ko ubu babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko kwiyandikisha mu mwaka ukurikiyeho bitabakundira mu gihe Kaminuza yagaragaje ko aya masomo yabatsinze kandi mu by’ukuri nta Manota yabo yasohotse ari naho bahereye basaba ubuvugizi.

James Tumwine uvugwaho gufatira amanota y’abanyeshuri ubu uri muri Kenya yavuze ko yafashe uyu mwanzuro kubera ibirarane Kaminuza y’u Rwanda imubereyemo byo kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2018. Gusa ngo ibi yabitewe no kuba abayobozi bagombaga kumuhemba bo barihembye ubundi bakituriza.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda , Ishami rya Nyagatare bwavuze ko bwari buzi iki kibazo ariko ko aribwo byabaho mu mateka yayo .Umuyobozi waryo ,Dr. Niyibizi Epimaque yavuze ko bagiye kureba uko baganiriza aba banyeshuri.

Gusa hari amajwi y’ibanga aba banyeshuri bahaye Flash Radio&TV dukesha iyi nkuru aho umwe mu bakozi b’iyi Kaminuza yabateye ubwoba ababwira ko basebeje Kaminuza ko umuntu wese wumva ibyo bakoze abyita ubugoryi bityo ko ibyo bakoze nibaramuka babikize yabagira inama yo kwandika bahakana ko ibyatangajwe nta ruhari babigizemo.

Kugeza ubu hari abanyeshuri bamaze gusubira iwabo , mu gihe abandi batari kwiga , mu gihe uyu mwarimu wafatiriye aya manota agaragaza ko atazigera ayatanga mu gihe atarishyurwa amafaranga ye.Ibarurwa Flash Radio&TV ifitiye Kopi igaragaza ko uyu mwarimu yahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atatu adahembwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo