Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo

Nyuma yo kwirukankana dosiye zisaba akazi hirya no hino bikanga bikaba ingorabahizi kukabona, kuri ubu barakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka bakagana Banki ya Kigali bagafata inguzanyo ya Miliyoni 10Frws.

Uyu mubyeyi UWAMAHORO Erinestine avuga ko nyuma yuko akazi yari afite gahagaze yarize amarira menshi kuko atari azi ko umuntu ashobora kuva mu kazi.

Ati “akazi kamaze guhagarara numvise ari nk’ijuru ringuyeho, nagize umubabaro mwinshi, narize amarira menshi kuko numvaga ntazi ko umuntu yava mu kazi. Natangiye gusoma ibinyamakuru ahantu hose numvise hari akazi najyagayo nkajyanayo dosiye yange”.

Kanda hano urebe amashusho twamufashe

Akomeza avuga bitewe nuko abashomeri babaga ari benshi, hari n’igihe yumvaga ka kazi yasabaga hari uwagatangiye ariko ngo ntibimuce intege agakomeza kudepoza/gusaba aho yumvise hose hari umwanya w’akazi.

Yemeza ko ubuzima bw’ubushomeri buryana cyane bikarushaho ku muntu wari usanzwe afite akazi kandi ariwe ufasha umuryango.

Agira abantu inama ko akazi gahari ku muntu wese udategereje ako yagiye gusaba, ati « akazi karahari ariko ntigahari ku muntu wagiye kugasaba gusa ngo abandi bakamuhe, iyo umuntu afite imbaraga ahera no kuri twa tundi dutoya nko gucuruza Mitiyu kuko nibyo bibyara n’ibinini”.

Akomeza agira inama umuntu wese wumva usuzugura akazi uko kameze kose kubifasha hasi kuko ntawugera ku binini atabanje ku bitoya.

Ku bo usanga bafite impamyabumenyi basuzugura akazi bita ko kagayitse abagira inama yo kwegera ba Rwiyemezamirimo bakabagira inama uburyo batangira gukora bakiteza imbere.

Kuri ubu uyu mubyeyi akoresha abakozi basaga 70 (abahoraho n’aba nyakabyizi) barimo n’abafite impamyabumenyi za Kaminuza nk’iyo nawe afite ndetse ngo n’izisumbuyeho. Aba bakozi bakorera ku mashami atatu arimo irya Kicukiro, Kisimenti no mu mujyi.

By’umwihariko aragira inama abagore bagenzi be usanga biyicariye mu rugo bategereje akazi bazasaba gutinyuka ngo kuko akenshi usanga aricyo kibura ngo bagire icyo bakora nyamara Leta ntacyo itabakoreye ngo iborohereze mu buryo bushoboka.

Arabasaba kandi no kwegera BDF bakayigezaho imishinga bafite dore ko banabafasha gutegura imishinga neza yabateza imbere, ikanabishingira mu gihe yewe nta n’ingwate bafite.

Ati “ niba igihugu cyaratugiriye neza kikaduha ikizere kikaduteza imbere, natwe dukwiriye gusohoka hahandi twumva ko tudashoboye, tukegera ibyo bigo n’abantu tukabona igishoro gitoya kidufasha gutangirira hasi kuko ntawugera mu bushoroshori adahereye hasi”. Niba ushaka gukora komande changwa ko bagukorera umugati w’ikitegererezo bahamagare kuri izi nimero 0788836640

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo