Abanyamakuru bavuze n’akari imurori ubwo bineguraga bareba aho bageze intego za ’Vision 2020’

Mu gihe icyerekezo 2020 (Vision 2020) u Rwanda rwari rwarihaye gisigaje amezi atatu gusa ngo buri wese agikandagizemo ibirenge, mu nzego zitandukanye bikomeje kwibaza aho bageze imihigo yari yariyemejwe dore ko hari abumvaga bazaba barabaye abaherwe ariko uko iminsi ishira ubu bakaba babona nta cyizere.

Tutavuze ku nzego nyinshi, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2019 itangazamakuru ryicaye hamwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyavugiwemo n’akari imurori cyari kigamije kureba aho rigeze ryesa imihigo ryahawe mu ntego z’icyerekezo 2020 gusa icyagarutsweho ni uko ritigeze ritekerezwaho byimbitse mu gutegura intego za ’Vision 2020’ kuko ryavuzweho mu bika bitarenze bibiri.

Kuba itangazamakuru ritarahawe umwanya uhagije cyangwa ngo rihabwe intego zaryo zihari mu ntego za 2020, ni kimwe mu byo impuguke n’abanyamakuru bagarutseho ko biri mu byatumye batavuga ko hari intego/imihigo besheje kuko bakoraga bisanzwe bisa nk’aho nta ntumbero bose barangamiye uretse gusa gukora buri wese mu ruhande rwe ashaka kugira aho ava n’aho agera.

Ku ikubitiro impuguke muri Politiki, umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru, Dr. Kayumba Christophe ahawe umwanya yatangiye yibaza niba mbere yo kuvuga aho itangazamakuru rigeze ryesa imihigo y’icyerekezo 2020, hari ahagaragara intego zaryo.

Ati "Itangazamakuru ntaho naribonye...kubera ko icyerekezo 2020 kitari gifite vision y’itangazamakuru, ni yo mpamvu itangazamakuru dufite uyu munsi ricumbagira".

Yakomeje avuga ko nubwo mu bigaragara hari aho rigeze ugereranyije n’ibitangazamakuru byakoraga nko mu 2000 dore ko ubu hari amaradiyo 36, ibinyamakuru byandika online birenga 80, amateleviziyo arenga 15 ariko nta terambere rihambaye rirageraho byose bishingiye cyane cyane ku bukene.

Mu mwanya wabo w’ijambo yaba Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (Rwanda Media Commission, RMC) Mugisha Emmanuel, yaba na Mugana Gonzaga, umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (Association Rwandaise des Journalistes, ARJ) na bo ntibabona itangazamakuru ry’u Rwanda nk’iryubatse mu buryo bukomeye nubwo hari aho rigeze ugereranyije n’irya mbere y’umwaka wa 2000.

Mu banyamakuru batanze ibitekerezo n’ibibazo, abenshi bahurije ku kuba ari ikibazo ku kuba itangazamakuru ritarahawe umwanya ugaragara ubwo hategurwaga intego z’icyerekezo 2020, akaba ari yo mpamvu batabona uburyo bamenya ijanisha bagezeho besa intego z’iki cyerekezo, gusa bakavuga ko mu gihe u Rwanda rukomeje kwiha ibindi byerekezo, ari igihe cyiza kugira ngo ibitarakozwe bikosorwe itangazamakuru naryo rihabwe umwanya n’intego bifatika dore ko ari ubutegetsi bwa Kane kandi bufasha rubanda n’igihugu mu iterambere ryacyo muri byinshi.

Umva muri Video ikiganiro abanyamakuru binegura:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo