Abageze mu za bukuru barasaba urubyiruko kubafasha kugendana n’ikoranabuhanga

Uko isi igenda itera imbere, ni nako ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere kuko rinifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

Bamwe mu bageze mu za bukuru bo bavuga ko kudasobanukirwa ikoranabuhanga, bituma hari zimwe muri serivisi zitabageraho.

Abaganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU bamubwiye ko abakiri bato ari bo bagendana n’ikoranabuhanga cyane.

Ati ”Abatoya bo baraturusha ibakwe cyane! Nk’ubu njyewe ibyo bya WhatsAp na za Fesibuku ntabyo nzi! Ubwo se urumva ntaratakaye? “

Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko nko kugurira umuriro w’amashanyarazi kuri Telefoni, guhahira kuri Telefoni, ari ibintu batazi.

Kuri iki kibazo, umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa n’itumanaho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Elyse Tuyishimire, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi hashyizweho uburyo bwo kugikemura hifashishijwe urubyiruko ruzwi nk’intore mu ikoranabuhanga.

Ati ”Twagiye dufata urubyiruko tugira igihe gihagije cyo kuruhugura tubohereza mu byaro cyane cyane aho bakomoka iwabo. “

Akomeza avuga ko izi ntore ziri muri uri Karere, ku buryo bashobora gufasha abageze mu zabukuru kugendana n’ikoranabuhanga.

Imibare iheruka igaragaza ko muri rusange mu Rwanda, abaturage bakoresha Interineti bagera kuri 52% mu gihe abakoresha Terefoni ari 74.8%.

Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo