U Rwanda  ku mwanya wa mbere muri Afurika  n’uwa kane ku Isi  mu  kubahiriza uburinganire

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kane ku Isi n’uwa mbere muri Afurika mu kuziba icyuho mu buringanire hagati y’abagabo n’abagore, nk’uko bigaragara muri raporo ya Global Gender Gap 2017 yasohotse kuri uyu wa Kane.

Iyo raporo yakozwe na World Economic Forum yagaragaje ko u Rwanda aricyo gihugu cyabashije kuza mu myanya y’imbere kuri urwo rutonde ruyobowe n’ibihugu byo mu Burayi bw’uUburengerazuba, birimo Iceland (ku mwanya wa 1), Norvège (2), Finland (3), Suède (5), Ireland (8), u Bufaransa (11), u Budage (12), Denmark (14) n’u Bwongereza (14).

Nta gihugu na kimwe ku Isi cyabashije kuziba burundu icyuho mu buringanire mu nzego zose ariko Iceland, Norvège, Suède, u Rwanda, Nicaragua na Slovenia, nibyo bihugu byonyine byabashije kugabanya icyo cyuho hejuru ya 80%.

Iyi raporo yakozwe ku bihugu 144 yibanda ku gusuzuma icyuho mu nzego enye z’ubuzima zirimo uruhare abagabo n’abagore bagira mu nzego z’ubukungu n’amahirwe bahabwa, uko bagana amashuri, ubuzima n’uruhare muri politiki.

Iyo raporo igira iti “U Rwanda rukomeje kuzamuka kuva rwakwinjira kuri uru rutonde, rukaba rwaragabanyije 82 % rw’icyuho cyari mu buringanire ku buryo rurushwa amanota make na Finland.”

Ibyo raporo ivuga ko bishingiye cyane cyane ku ruhare ibitsina byombi bigira mu bukungu, ukuzamuka kw’amafaranga impande zombi zinjiza n’igabanuka ry’ikinyuranyo cyabonekaga ku bagore bagaragara mu myanya muri za minisiteri.

Ikomeza igira iti “Byongeyeho kuba ari igihugu gifite umubare munini ku Isi w’abagize Inteko Ishinga Amategeko, rwaje imbere imyanya itanu ku birebana n’uruhare muri politiki aho ruri ku mwanya wa gatatu ku Isi.”

Ku Isi, u Rwanda ni urwa kane, ariko ugiye ureba aho ruhagaze kuri buri rwego rwasuzumwe, ku kuziba icyuho mu bukungu ni urwa karindwi; mu buzima hanarebwe no ku cyizere cyo kubaho ni urwa mbere; ku ruhare muri politiki ni urwa gatatu ariko ku kuziba icyuho mu mashuri ni urwa 113.

Ku burezi harebwe ku bintu bine: Ku kumenya gusoma no kwandika hagaragaye icyuho bishyira u Rwanda ku mwanya wa 102; ku mahirwe yo kwiga amashuri abanza ruba urwa mbere ku Isi; ku mahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye naho ruba u rwa mbere ariko bigeze ku bagera muri kaminuza icyuho gituma ruza ku mwanya wa 113.

Mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara biza hafi y’u Rwanda ni Namibia ya 13; Afurika y’Epfo ya 19; u Burundi bwa 22, Mozambique ya 29 na Uganda ya 45. Tanzania yo ni iya 68 mu gihe Kenya ari iya 76.

Ku bindi bihugu bikomeye ku Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni iya 49, u Burusiya ni ubwa 71 naho u Bushinwa ni ubwa 100 ku rutonde rw’ibihugu 144 rupfundikirwa na Yemen.

JPEG - 437.5 kb
U Rwanda rufite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo