Sobanukirwa n’ibiribwa umukobwa yarya akagira amavagingo ’AMAZI’

Abagore bamwe usanga bahangayikishijwe no kutagira amavangingo ’amazi’ mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi nibyo biribwa bishobora gufasha umugore ufite iki kibazo.

Ibiribwa umugore yafungura bikamufasha kugira amavangingo menshi bikubiyemo ibifite intungamubiri ya Vitamine E kuko bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera ndetse bigatuma bagira amavangingo menshi mu birirwa bivugwa harimo amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki ndetse n’ibindi.

Ikibazo cyo kutagira ububobere mu gitsina ku bagore bamwe gikomeje kuvugisha abantu amagambo menshi aho usanga bamwe bibaza icyo bakora kugira ngo bahangane n’iki kibazo ndetse abandi bataka ko ntabwo bagira, cyangwa se ubwo bafite budahagije .

Ese ubundi ni iki gitera kubura ububobere mu gitsina

Ubundi ikibazo cyo kubura ububobere mu gitsina gikunze kugaragara ku bantu bageze igihe cyo gucura (batakibyara) n’abamaze igihe kitari kinini babyaye.

Mu bishobora gutera iki kibazo harimo indwara zitandukanye nka kanseri n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Ibi biri mu bituma umusemburo wa Ostrogene ubura ari nawo utuma habaho ububobere mu gitsina cy’umugore.

Ibiribwa ushobora kwifashisha mu guhangana n’iki kibazo

Nk’uko bitangazwa n’abagore bamwe bagiye bajya kwa muganga kubera iki kibazo bakabwira ko bagiye bagirwa inama yo kurya ibiryo bikungahaye kuri vitamine ya E kuko aribyo bituma uyu musemburo wa Ostrogene utuma habaho ububobere mu gitsina wiyongera ndetse bigatuma bagira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera akabariro n’abatware babo.

Bimwe mu biribwa abantu bafite iki kibazo bagirwa inama yo kurya harimo: amafi, soya, ubunyobwa, pomme, imboga rwatsi, sezame, ingano, ibihaza, ibitoki, isombe, n’imbuto, ibi bishobora gufasha umugore ufite iki kibazo guhangana nacyo. Ikindi ni uko kunywa amazi no gukora imyitozo ngororamubiri nabyo ari bimwe mu bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse bikaba bifite akamaro cyane ku muntu uhura n’iki kibazo cyo kugira amavagingo macye mu mubiri we.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Umurashi Kuya 16-08-2018

Biterwa n’impamvu nyinshi :iya mbere ni mu mutwe.(psychologiques).Naho iby’ibiribwa(biologiques) biza nyuma.

Niyomwungere Kuya 12-08-2018

Iyo umugabo n’umugore bibikoze banezerewe atawababaje mugenziwe arisuka.

Jean Claude Niyibizi Kuya 8-08-2018

Andika Igitekerezo Hanno Biterwa Niki Kugirango Abure Amavangingo