Sangwa irakataje mukuzamura abagore n’urubyiruko

Réseau Culturel Sangwa yasuye abanyamuryango ba Munyaga bo mu karere ka Rwamagana mu rwego rwo kubashishikariza ikoranabuhanga. ICT.
Nizeyimana Isabelle umunyamuryango wa Sangwa ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya sida no guharanira iterambere ry’umugore no guhuza urubyiruko nabadamu nimiryango mpuzamahanga yagize icyo atangariza umubavu.com
Agira ati"
Uyu muryango (R.C.S)
Reseau Culturel Sangwa yo mu Rwanda mubufatanye bwayo n’umuryango witwa (Uri) United Religions Initiative Great Lakes Ukomoka muri San Francisco yo muri America yasuye urubyiruko na bagore rwo mu murenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro kubateguza n’ubworoherane ko Sangwa yaje kureba ibikorwa uko bahagaze mubyo bakora kandi ko bagiye gukorerwa amahugurwa ku Ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bakora bimenyekane muburyo bwagutse.
Hagaragaye ibikorwa bimenyerewe ko bikorwa n’abagabo bityo bikaba byarakozwe noneho n’abagore ba Munyaga bakaba barabigezeho kubera Sangwa aho bafite ubworozi bw’ubuvumvu (ubworozi bw’inzuki) aba bagore bafite imizinga 95 yatewe inkunga na ambassade yaba Suisse biciye muri Sangwa.
Abajijwe intego za Sangwa haricyo yakomeje kubivugaho ati"
Dufite mu ntego zacu guteza imbere umugore kandi Sangwa niyo ibibafashamo
Ikindi bafite ubuhinzi bwa kijyambere bwimyumbati kuburyo basigaye bakorana n’uruganda rwa kinazi.

mu gusura ubu ubuhinzi, byagaragaye ko ubuhinzi busanzwe bwo kuvanga imyumbati nindi myaka itandukanye nkibihaza, amasaka, ... ntibitanga umusaruro. Ariko ubuhinzi bwihariye bwa kijyambere butanga umusaruro mwinshi nkuko twabitangarijwe n’umujyanama w’ubuhinzi bwa cooperatives abanyamuryango Munyaga bwana Nzabona mpa Gaspard yakomeje avuga ko Sangwa ibafasha.
Sangwa yavutse muri 2006 yatangijwe nabagore bishinze hamwe baba muri Profamme twese hamwe baba mu mashyirahamwe atandukanye y abagore
Dukora iyi Reseau Culturel Sangwa.
ifite intego
1. Kwimana za umuco w’amahoro
2. Guhuza abantu basengera mu ma dini atandukanye kugira ngo imbaraga zikorere hamwe mubufatanye na (Uri)
3. Kwegera urubyiruko kuruhugura no kuruha inkunga mubyo rukora
4.Kwegera abagore no ku bashakira abaterankunga mubyo bakora
5.Gukora ubuvugizi no gufasha abakobwa babyaye abo babyaranye bakihana abana.
6.Guhuza ibikorwa byurubyiruko rwo mu cyaro nurwo mu mujyi guhuza urubyiruko rwo mu Rwanda n’amahanga...
Abafatanyabikorwa ba Sangwa ni Leta y’u Rwanda, Profamme twese hamwe, Réseau de femmes oeuvra pour le développement rural,
Uri ya grand Lac no ku rwego mpuza mahanga.

Iyi ihuje ubufatanye bwabanyamadini mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge umuco w’amahoro .
By’umwihariko twasuye urubyiruko kugira ngo rumenyeshwe ibyo rugiye gukorerwa birimo amahugurwa kubijyanye n’ikoranabuhanga.

Mubworozi bwinzuki uyumujyanama Gaspard yatangaje ko mukuvugurura ubu bworozi yagize ati umuzinga wa kinyarwanda uvamo kilo 3 zubuki aho umuzinga wa kijyambere uvamo ibiro kuva ku biro 12 kugeza kuri 15.
bafite imizinga 65 ya kinyarwanda na 30 ya kijyambere yose hamwe 95. Barateganya umusaruro wa litiro hejuru ya 500.
Mubuhinzi bwimyumbati Barateganya gusarura toni 35 bakazavanamo akayabo k’amafaranga 2.500.000frw. barashimira Réseau Culturel Sangwa ibatera inkunga no kubaba hafi muri byose.



Clément BAGEMAHE Chief Editor





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo