Mu bapadiri tuzakorera yubile harimo n’abajenosideri ariko nta gitangaza kirimo – Mgr Mbonyintege

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde aremeza ko amakuru yari yahakanye mu minsi ishize, y’uko kiliziya igiye gukorera yubile abapadiri barimo abajenosideri, ari ukuri.

Mgr Mbonyintege ariko avuga ko ntawe byagakwiye gutangaza kuko amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta kandi isakaramentu ry’ubusaseridoti rikaba ari iry’ubuzima bwose.

Bisobanuye ko padiri akomeza kwitwa padiri hatitawe ku kuba inkiko zaramuhamije ibyaha, ku buryo afunguwe ashobora gusubizwa ku mirimo, ndetse ngo n’iyo kiliziya imuhagaritse ntimwambura ubupadiri.

Mgr Mbonyintege abisobanura atya: “Kiliziya gatulika iri muri yubile y’imyaka 100 y’ubusaseridoti izasozwa mu mwaka utaha. Ibikorwa rero dukora muri iki gihe byose byibutsa iyo myaka 100 tumaze cyane cyane ibya ordination z’abapadiri (guhabwa ubupadiri). Igice cya mbere kizabera i Mushishiro (mu karere ka Muhanga) ariko hari n’ibindi bizakomeza muri izi vacances. I Mushishiro hari uzahabwa ubupadiri n’abazahabwa ubudiyakoni, noneho hakaba n’abapadiri bakora yubile. Muri icyo gikorwa rero icyo tugamije ni ugushimira Imana no gusaba imbabazi. Birumvikana ko bariya bakoze Jenoside ari bo ba mbere mu bo dusaba imbabazi umuryango w’abakilisitu tukazisaba n’Imana. Ni ibyo tuzakora. Naho rero gukorera yubile abakoze jenoside (si igitangaza kuko) icya mbere ntibazaba bahari, barafunzwe, icya kabiri twebwe tujya gukora uwo munsi ntabwo wawukora ntuvuge abakoze ibyaha. Ntabwo byaba bihagije.Uko abantu babitwara n’uko babyumva ibyo ngibyo ni ibindi bindi ariko ndumva tugerageza kubisobanura bihagije.”

Abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari ku rutonde rw’abo kiliziya izakorera yubile y’imyaka 25, ni Rukundo Emmanuel wakatiwe gufungwa imyaka 25 na Ndagijimana Joseph wakatiwe gufungwa burundu.

Ubwo umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro yatangazaga urutonde rw’abapadiri bazakorerwa yubile na Diyosezi ya Kabgayi, akandikira kuri Twitter umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis, amubwira ko bikojeje isoni, Mgr Mbonyintege uyobora iyo diyosezi yamaganye iyo baruwa avuga ko atazi uwayanditse, ariko Ndahiro ashimangira ko yayihawe n’umuntu wizewe.

Niba utarasomye iyo nkuru, kanda hano uyisome urebe n’ibitekerezo binyuranye byayitanzweho n’abasomyi bagenzi bawe.
Uyu munsi ariko Mgr Mbonyintege yabwiye Izubarirashe.rw ko yaje gusanga iyo baruwa yaranditswe n’ubuyobozi bwa paruwasi nubwo hari bamwe bamaganye Ndahiro bavuga ko yakwirakwije ibihuha, cyane ko yari yirinze gusobanura uwayimuhaye ndetse ikaba itaranagaragaragaho umukono w’uwayanditse cyangwa kashi y’urwego rwayanditse.
Mgr Mbonyintege avuga ko abafata kuba umupadiri wahamijwe ibyaha bya jenoside yakorerwa yubile atabatera ibuye, ariko ko mbere yo kwihutira guca imanza babyita abahano bajya basobanuza abamenyi b’idini, basobanukiwe amategeko agenga kiliziya.

Ati “[Nubwo bafunzwe ariko] ni abapadiri bacu. Kuba barahamijwe ibyaha rero ntabwo bibabuza kuba abapadiri kuko ubupadiri ntabwo buhanagurwa n’ibyaha. Icyo kiliziya ikora ni ukubakura ku mirimo ya kiliziya yose. Ni cyo gihano tubahanisha. Ariko bakanuzuza n’ibihano bacibwa imbere y’amategeko. Noneho rero abafunzwe, uretse natwe Leta irabikora, irabagaburira, irabarwaza iyo barwaye, irabacumbikira, irabambika, natwe ntabwo tubata ngo tuvuge ngo ‘babaye ibicibwa ntabwo tuzongera kubabona.’ Ndetse tugomba kubasabira nk’uko dusabira izindi mfungwa zose. Urumva rero kujya kubasabira ku Mana kubera imyitwarire mibi ntabwo ari ibirori bigamijwe, ahubwo ni igikorwa cyo gushimira Imana ku byiza byakozwe n’abapadiri no gusaba imbabazi ku bitaratunganye.”

Mgr Mbonyintege avuga ko ababyumva ukundi ari abadasobanukiwe amategeko ya kiliziya ndetse batazi ko amategeko ya kiliziya ari mpuzamahanga, bigatuma bafata imyanzuro idakwiye kubera kutamenya.

Ati “Ntabwo ushobora gufata amategeko ya leta n’aya kiliziya ngo ubihwanye. Amategeko tugenderaho ni mpuzamahanga. Twitwararika ku mategeko y’igihugu turimo ariko amategeko y’igihugu ntashobora guhindura imyemerere ya kiziliya. Ni cyo gituma iteka hagomba kubaho kumvikana mu mikorere n’imikoranire, kandi na bwo bakabanza kureba niba amategeko yacu ntaho abangamiyeho amategeko y’igihugu. Ibyo rero ni byo byakozwe tujya kwandikisha ubuzima gatozi.”

Urundi rugero rugaragaza uburyo amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta, ni uko: mu mategeko ya Leta mu Rwanda iyo umuntu yafunzwe amezi kuva kuri atandatu kuzamura hari uburenganzira bw’umwenegihugu (civic rights) ahita atakaza, nko kubona imirimo mu nzego za Leta. Gusa Muri kiliziya ho si ko bimeze, nk’uko Mgr Mbonyintege yakomeje abitangariza Izubarirashe.rw

“Iyo afunguwe rwose araza tukamwentegra (tukamusubiza mu muryango) nk’abandi banyabyaha bose bicujije.”

Abajijwe niba nk’umuntu wakatiwe gufungwa imyaka 25 iyo afunguwe ashobora gukomeza kuba umupadiri, Mgr Mbonyintege yagize ati “Icyo ni gishyashya kuko ntabwo ari ibintu twari dusanzwe tumenyereye, urakoze no kukibaza, bisaba ko abantu babyigaho. Kuko no kumusubiza mu kazi urabanza no kureba niba umuryango wa gikilisitu umwakira. Ariko atanakoze n’iyo mirimo ibyo ari byo byose ntumujugunya, ugomba kumutunga ukamubeshaho. Hari indi mirimo rero wamukoresha Atari iyo kujya gutanga amasakaramentu cyangwa kwigisha. Ni ibintu bishyashya bigomba kwigwaho ukwabyo kuko usanga amategeko atarabiteganyije. Ariko iwacu kuvuga ngo umuntu yafunzwe igihe kingana gitya ngo afunguwe ntiyasubira mu mirimo ye byose biterwa n’uko yitwaye n’uko yitwara imbere y’icyaha yakoze.”

Umunyamakuru: Ubundi umupadiri ashobora gutakaza ubupadiri ari uko byagenze gute?

Mgr Mbonyintege: “Twebwe buriya amasakaramentu dufite, isakaramentu ryo gushyingirwa n’iry’ubusaseridoti ni amasakaramentu y’iteka. Nta na rimwe tuyakuraho. Nta na rimwe! Ariko ububasha bwayo, kuyakoresha, bushobora guhagarikwa bitewe n’impamvu nyinshi. Kubihagarika rero si ukuvuga ko bivuyeho. N’umuntu uvuye mu gipadiri abyishakiye ku giti cye bwite tubimuhera uburenganzira, ariko ntabwo aba avuye mu bupadiri, aba ari umupadiri kuko yabuhawe. Ariko aba asezeye ku mirimo yose ijyanye n’ubusaseridoti kubera impamvu ebyiri zishoboka: ubwo yataye ukwemera mu byo yakoraga si byiza kubigumamo atakibyemera, cyangwa akaba afite izindi ngorane ze bwite, icyo twe dukora tumuha uburenganzira bwo kwizerera mu bundi buzima akabaho nk’abandi agashaka akubaka ndetse agahabwa n’amasakaramentu. Ariko si ukuvuga ko isakaramentu ry’ubusaseridoti ryamuvuyeho, kuri twe riba rimwanditseho igihe cyose. Ubundi nta n’ubwo ari twe tubikora, ni inama ya papa ibikora kuko kirazira ntawe ukura umuntu ku bupadiri. Ibyaha bihagarika imirimo ariko ntabwo bihanagura ubupadiri.“

Mgr Mbonyintege avuga ko yaba umupadiri usezeye ku mirimo, yaba uwirukanwe na kiliziya kubera imyifatire ye mibi, bose baguma bitwa abapadiri ubuzima bwabo bwose nubwo baba batagikora imirimo ya gipadiri.

Kiliziya Gatulika muri iyi minsi irizihiza yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe mu Rwanda kuko yashinzwe mu 1917, ibi bikaba bihuriranye na yubile y’imyaka 25 ya bariya bapadiri bateje impaka.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo