Zari yongeye gucokoza Diamond batandukanye kuri Saint Valentin

Umuherwekazi Zari Hassan w’umunya-Uganda ukunze kwiyita ’The Boss Lady’ umaze imyaka ibiri atangaje byeruye ko atandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz amushinja ingeso y’ubuhehesi amuca inyuma, yifashishije abana babiri babyaranye, Tiffah Dangote na Nillan Dangote, uyu mugore yongeye gucokoza Diamond.

Mu mwaka wa 2018 ku munsi nk’uyu w’abakundanye uzwi nka ’Saint Valentin’, ni bwo umuhanzi Diamond Platnumz na Zari babanaga nk’umugore n’umugabo, batandukanye, inkuru yavugishije benshi bamwe bumva ko ari ibihuha bakurikije igihe bari bamaranye gusa byarangiye bibaye impamo.

Nyuma yo gutandukana kw’aba bombi, ni kenshi Zari yagiye avuga amagambo menshi kuri Diamond bisa nk’aho kwihanganira ko batandukanye byamunaniye.

Kuri iyi nshuro yifashishije urukuta rwa Instagram rw’umwe mu bana babyaranye ari we Tiffah Dangote aho yashyizeho amashusho y’abana be bafashe bakoresheje Application ibahindura aho imwinwa ya bo bari yayikweduye.

Yabishyizeho nk’aho ari Tiffah ubyishyiriyeho gusa benshi bemeza ko ari Zari wabikoze mu rwego rwo gucokoza cyangwa kwendereza Diamond umugabo babyaranye.

Aya mashusho aba yahinduye aba bana yabagize ukundi iminwa ya bo yakwedutse. Akaba yaherekejwe n’amagambo agira ati “Mureke ntituvuge ku minwa, ni umurage, biri muri DNA zanjye.”

Yavuze ibi mu gihe na se umubyara Diamond afite iminwa minini ndetse ari na cyo abakurikirana uru rukuta rwa Instagrama bavuze ko yashakaga gucokoza se w’abana.

Umwe mu bantu baje bavuga kuri iyi Video bavuze bati “Uri ikindi kintu ndarahiye, umurage w’iminwa?”

Zari yahise amusubiza ati “Hahaha. Hari umuntu hano wavuze ngo ni ikirango ‘Logo’ cy’umuryango.”

Diamond Platnumz na Zari batangiye gukundana muri 2014 aho bahise banabana nk’umugore n’umugabo, bakaba baratandukanye tariki ya 14 Gashyantare 2018.


Zari wongeye kwendereza Diamond babanye mu munyenga w’urukundo bigatinda


Aba ni abana babiri Nillan na Tiffah Zari yabyaranye na Diamond ubwo babanaga nk’umugore n’umugabo

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo