Zari yishongoye kuri Diamond ko atakiri ku rwego rw’uwo yakunda

Umuherwekazi Zari Hassan wibereye mu buryohe bw’urukundo n’uwahoze ari inshuti y’umugabo we witabye Imana, yishongoye kuri Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, avuga ko ku rwego agezemo uyu muhanzi atakiri mu bo yashamadukira gukunda.

Zari ukunda kwiyita Bossy Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo. Kuri Saint Valentin ya 2019, Zari yarongeye atungura abantu abereka umukunzi mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals.’

Yabikoze mu buryo bw’amarenga kuri SnapChat ndetse akerekana uyu musore igice cyo hasi mu maso atagaragara, ibi byatumye abamukurikira bazi gucukumbura bajagajaga amafoto ye kugeza bamuguyeho ndetse binjira no muri konti ye ya Instagram.

Ubu noneho Zari yanditse amagambo acyurira Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagize ati “Gukura ni igihe uwo mwatandukanye atakiri mu murongo w’abasore mwakundana.” Ntabwo yatangaje icyo anenga imiterere ye.

Diamond yakanyujijeho na Zari biratinda ndetse babyaranye abana babiri, uwa mbere bamwise Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, yakurikiwe n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wavutse ku wa 6 Ukuboza 2016.

Aba ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga wari inshuti y’umusore bari gukundana ubu, barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Umutima wa Diamond muri iki gihe wigaruriwe n’ikizungerezi muri Kenya, Tanasha Donna, umukobwa ufite inkomoko ku mutaliyani. Uyu mukunzi we mushya bagombaga no gukora ubukwe kuri Saint Valentin ariko babyigizayo mu gihe kitazwi.

PNG - 981 kb
Zari ari mu buryohe n’uwahoze ari inshuti y’umugabo we witabye Imana
PNG - 1.4 Mb
Zari yahamije ko atakiri ku rwego rwo gukundana na Diamond
PNG - 383.2 kb
Zari wishongora atya yakanyujijeho na Diamond biratinda banabyarana abana babiri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nina Kuya 4-03-2019

Yibutse Kate ntagasekwe. Iyo ukunda abagabo nk urukiko uraseba. Ko Atari Ku rwego rwe se kuki yirirwa amuvugaho. Nuko aba yafushye.Ubundi umuntu mutari Ku rwego rumwe ntiwirwa unamutekereza. Iyo niyo smartness

Nina Kuya 4-03-2019

Yibutse Kate ntagasekwe. Iyo ukunda abagabo nk urukiko uraseba. Ko Atari Ku rwego rwe se kuki yirirwa amuvugaho. Nuko aba yafushye.Ubundi umuntu mutari Ku rwego rumwe ntiwirwa unamutekereza. Iyo niyo smartness