Zari yishongoye bikomeye kuri Diamond ngo yaguriwe inzu nshya aze afate urufunguzo rw’iye ishaje

Umuherwekazi Zari Hassan yongeye gushotora anishongora bikomeye k’uwahoze ari umugabo we Diamond ubwo yamusabaga ko yaza akamuha urufunguzo rw’inzu ye yita ko ishaje.

Ni nyuma yuko uyu mugore w’abana batanu amaze kugurirwa indi nzu nshashya n’umugabo baheruka gukora ubukwe mu ibanga, inzu bivugwa ko ari iy’agatangaza kurusha iyo Diamond yari yaramuhaye kuko yo ngo irimo buri kimwe cyose nk’uko yabitangarije ku rukuta rwe rwa Instagram akanabigaragaza ubwo yifataga ifoto ari ku buriri muri iyi nzu yambaye ubusa ku gice cyo hejuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari Hassan yashyize hanze ifoto imugaragaza ari ku buriri yambaye ubusa igice cyo hejuru ndetse avuga ko yaraye neza ubwo yahitaga aboneraho no guhishurako yamaze no kuva mu nzu yari yarahawe na Diamond iri muri Afurika y’Epfo agahishura ko yamaze kwimukira muyindi nzu yaguriwe n’umukunzi we King Bae.


Aha Zari yari aryamye ku buriri mu nzu nshya yaguriwe n’umugabo we mushya yita ’King Bae’

Yahise abwira Diamond ko agomba kuzaza agatwara urufunguzo rw’inzu ye kuko yamaze kwibonera indi nziza, inzu yivugira ko irusha ubwiza iya Diamond yari asanzwe abamo, gusa Diamond ntaragira icyo asubiza kubyo yakorewe n’umukunzi we ndetse no kubyo yamuvuzeho byose.

Umubano wa Diamond na Zarri wajemo agatotsi byatumye banatandukana ubwo batangiraga kugirana amakimbirane atewe n’uko Zari yashinjaga Diamond ko yamuciye inyuma akajya kubyarana n’abandi bagore byatumye Zari afata abana babiri yabyaranye na Diamond akahukanira muri Afurika y’Epfo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo