Zari yihanije atuka abamusabye kujyana abana kuramutsa Diamond muri Tanzaniya

Umuherwekazi Zari Hassan ’The Boss Lady’ yibasiye abantu batandukanye bamubaza impamvu adashyira abana Se, Diamond Platnumz muri Tanzania ngo baganire ku mirere yabo.

Uyu mugore usigaye aba muri Afurika y’Epfo, akoresheje amashusho yacishije kuri Instagram n’umujinya mwinshi yabwiye abakomeza kumusaba abana ko badakwiye na gato kwivanga mu buzima bwe n’umuryango we.

Ati “Ubundi wowe uri inde, wa mbwa we. Urashaka abana b’iki? Tumeze neza, tubayeho ubuzima bwiza, ibyiza ni uko wakwita kubikureba kandi ntutume ntangira kugira ibyo nkubwira kuko iyo bigeze ku bana banjye ndarwanda. Rero ceceka urebe ibikureba.”

Mu minsi ishize Zari yashinje Diamond kutita ku bana babyaranye, aho avuga ko amaze amezi 9 yose atazi amakuru y’abana be.

Yagize ati “Hashize amezi 9 tutavuganye. Ntiyigeze abona cyangwa ngo avugishe abana be mu mezi 9 yose ashize. Ibyo avuga ko hashize iminsi mike avugishije abana be ni ukubeshya. Nzi neza ko hashize igihe dutandukanye ni yo mpamvu ngomba gutangaza ukuri.”

Diamond na Zari batandukanye mu mwaka wa 2018, nyuma y’uko Diamond yari amaze kubyarana na Hamisa Mobeto ndetse anashinjwa guca inyuma bikabije Zari. Twavuga ko Zari ubu afite abana 5 harimo 2 yabyaranye na Diamond.


Zari na Diamond bafitanye abana babiri


Zari ni umubyeyi w’abana 5 ariko yahishuye ko ngo azabyara kugeza ku bana 10

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo