Zari yakuyeho urujijo kuri ’King Bae’ agaragaza umusore w’ibigango yihebeye-Amafoto

Umuherwekazi Zarinah Hassan ukunze kwiyita The Bosslady, yakunze kumvikana ndetse anigaragaza ari kumwe n’uwo yitaga umukunzi we King Bae gusa ntagaragaze isura ye, ibintu byakomeje kuvugisha benshi bamwe bavuga ko ari ibintu bya baringa.

Uyu munyamideri akaba n’umushabitsi uvuka muri Uganda wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond banabyaranye abana 2 nyuma yo kuba umugore wa Nyakwigendera Ssemwaga Ivan, ubu aravugwagaho kuba mu rukundo rushya aho yanerekanye umusore w’umunyamideli yihebeye utari King Bae wavugwaga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Zari yatangaje ko abantu bakwiye kureka gukomeza gukwirakwiza amakuru y’uko yaba ari mu rukundo na King Bae koko kuko kugeza ubu afite undi mukunzi umunyura umutima.

Uyu mugore w’abana batanu yifashishije amafoto y’umusore w’ibigango, yavuze ko benshi bumvaga ko King Bae ariwe mukunzi we, ariko ko bakwiye kumenya ukuri ko umukunzi we mushya Cedric uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cedric a Fourie wo muri Afurika y’Epfo.

Zari Hassan ubwo aherutse muri Zimbabwe yahishuye ko Cedric ari umusore mwiza umukurura kandi akaba n’umunyamideli mwiza atatinya kwerurira rubanda ko ari umugabo we wari mu buryo bw’ibanga.

Zari yerekanye uyu musore mu gihe yari amaze igihe yaratigishije imbuga nkoranyambaga avuga ko King Bae ari umukunzi we w’imena kandi akunda cyane kubera urukundo n’impano bikomeye adasiba kumugaragariza umunsi ku w’undi.

Zari ubwo aheruka muri Uganda hari amakuru yavugaga ko yajyanye na King Bae muri iki gihugu avukamo kugira ngo amwerekane mu muryango.

Bivugwa ko aba bombi bageze muri Uganda batandukanye, aho Zari we yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe akaza gufatwa n’umuntu ari mu modoka yagendagamo ari kumwe n’umugabo we Ivan Ssemwanga atarapfa.

Nyuma yaho ni bwo na King Bae na we yahageze bajyaakumufata, Zari ngo akaba yaratunguwe ndetse anashimishwa n’uko yasanze umugabo we hari amagambo make yo mu Kigande ndetse n’Igiswayile yize.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho amashusho ariko yahishe isura y’umugabo we King Bae, iherkezwa n’amagambo agira ati“muraho Uganda, Queen Bae (Zari na King Bae) bari hano”

Abakurikiranira Zari Hafi bemeza ko King Bae ashobora kuba ari we Cedric muri rusange dore ko akenshi Zari yakundaga kumugaragaza amuhishe isura.


Uyu musore w’umunyamideli ni we Zari yagaragaje ko yihebeye nyuma y’uwo yitaga King Bae benshi bavugaga ko ari baringa


Zari yavuguruje amakuru y’ibyavugwaga ko akundana na King Bae yerekana umusore w’umunyamideli yihebeye


Uyu muherwekazi Zari ahorana itoto ntiwamenya ko abyaye Gatanu kose, bituma abagabo benshi bamwirukaho

Bamuvunnye imbavu, yabuze aho yerekeza abana ubu bari ku gasozi nyuma yo kubasenyera:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo