Zari ku gitutu gikomeye cy’abafana bamusaba gutandukana na Diamond bita imfizi y’akarere

Bashingiye ku nkuru zikomeje gucicikana mu binyamakuru byo hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane zigaruka ku myifatire y’umuhanzi Diamond Platnumz n’abakobwa bararanye mu mahoteli, abafana b’umugore we, Zari bakomeje kumwotsa igitutu bamusaba gutandukana na we bashingiye ko ngo akomeza kumwicira izina.

Umwaka ushize ubwo umunyamideli Hamisa Mobeto wo muri Tanzania yari amaze kugaragara muri Video y’indirimbo ya Diamond, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, batangiye kunuganuga ko uyu mukobwa yaba afitanye umubano n’uyu muhanzi, nyuma havuzwe inda, iravuka, ndetse uyu muhanzi aza kwemera ko ari we wayimuteye.
Ibi byagaragarije Zari ko umugabo we amuca inyuma, ubusambanyi yavugwagaho butangira kugaragara. Gusa byakuruye umwuka mubi hagati ya Zari na Diamond, biranavugwa cyane mu itangazamakuru nyuma biracogora.
Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo Diamond yagaragaye mu ruhame, arimo guhoberana n’uwahoze ari umukunzi we, Miss Wema Sepetu, umwe akorakora undi, ndetse na video isakara ku mbuga nkoranyambaga.

Abafana ba Zari bashingiye ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Diamond aca inyuma umugore we, ndetse ko yaje mu Rwanda ari kumwe n’undi mukobwa witwa Tunda na Shaddy Boo byavuzwe ko bararanye muri Hoteli i Kigali, abafana basabye Zari gutandukana na we.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari amaze kubona Video ya Diamond na Sepetu, uwitwa Tasha Mbabazi yagize ati “Rimwe na rimwe nkwifuriza kuba watandukana na Diamond, nibwo ashobora kubona agaciro ufite ku buzima bwe, ntabwo wakomeza kwicara hasi ngo ukomeze kurebera uwo mugabo ugutesha agaciro ako kageni”.

Ubusanzwe Zari yajyaga asubizanya ibitekerezo by’abafana be uburakari rimwe na rimwe akababwira nabi, gusa kuri iki gitekerezo cya Tasha na we yabaye umwe mu bagaragaje ko bakishimiye na we akanda kuri Like.

Mu matariki ya mbere y’ukwezi gushize, ubwo abafana basabaga Zari gutandukana na Diamond ukomeje kwitwa imfizi y’akarere, kubera ubusambanyi ashinjwa gukorera mu bihugu bitandukanye, Zari yabasubije ko azabikora ku bwe, atazabikora kubera ibyo yabwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rukuta rwa Instagram, Umwe mu bafana ba Zari, yamuhaye impanuro amugira inama y’uburyo agomba kubana na Diamond, agira ati “Zari ndagusabye, ntiwizere Diamond, wowe shishoza kuri buri kimwe cyose mukorana, ndakeka ko wumva ibyo nkubwira”.

Mu gusubiza bamwe mu bafana be Zari yagize ati “ ntabwo nkeneye abajyanama bo ku mbuga nkoranyambaga bambwira ibyo nkora cyangwa nakwirinda gukora, iyi ni 2017, nafashe umurongo mushya w’ubuzima bwanjye ndetse umunsi njye ubwanjye nzumva nifuza gutandukana na we(Diamond), nzagendera ku marangamutima yanjye bwite, ntabwo nzagendera ku gitutu nshyirwaho n’imbuga nkoranyambaga”.

Diamonda mu myaka igiye kuba ine abana na Zari bamaze kubyarana abana babiri (Latiffah Dangote na Prince Riaz Dangote), gusa iby’umubano wabo, benshi bakaba babibona nk’ibitazaramba.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo