Zari arakekwa amababa ku mugabo barushinganye, ngo yaba ari ’Baringa’

Nyuma yuko umuherwekazi Zarinah Hassan ’Zari The Boss Lady’ asezerana n’umugabo akunze kwita M cyangwa se King Bae ariko ntamwerekane isura, arakekwa amababa bikavugwa ko bishoboka ko uyu mugabo yaba ari ’Baringa’ atabaho.

Ku wa 18 Nyakanga nibwo Zari yakoze ubukwe, amakuru yashyizwe hanze na Zodwa Mkandla usanzwe ari inshuti ye, wasakaje amashusho y’umuntu wambaye impeta yarangiza akavuga ko ‘byakozwe’ agashyiraho izina rya Zari.

Ubu bukwe bwavugishije benshi bashingiye ko uyu mugore atigeze yerekana umukunzi we ngo agaragare neza byatumye mu batanze ibitekerezo hari bavugaga ko ibi bintu bitigeze bibaho ari imitwe gusa hakaba n’abagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe yateye.

Hari nk’ukoresha amazina ya @carollemeteki6 wagize ati “Niba ashobora kutwereka ku mbuga nkoranyambaga icyumba araramo ni gute atatwereka ibirori by’ubukwe niba atari ukubeshya? Uyu mugore yahimba ubuzima butabayeho. Ararambukirwa.”

Hari n’abaje bavuga ko ari kubeshya kuri buri kimwe kijyanye n’uyu mukunzi we, undi aza agira ati “Ikiganza cya King Bae kiri he? Uyu mugore ashobora kuba yikoresheje ubukwe we ubwe.”

Iby’ubukwe bwa Zari n’umukunzi we byongeye guteza urujijo ubwo havumburwaga ko uyu King Bae afite impeta ebyiri z’ubukwe zitandukanye, batangira kuvuga ko ibya Zari ari ugushyushya abantu umutwe gusa.

Mu gusubiza Zari yavuze ko umugabo we afite impeta yo kwambarana n’imyenda y’akazi ke ndetse niyo kwambara bisanzwe.

Ati “Babwire ntibahangayikishwe n’uko King Bae yaba ari baringa, ni ukubera iki biri kubatesha umutwe […] afite impeta ebyiri, imwe ku myenda yo guserukana, yambaye imyenda yiyubashye n’indi yo kwambara bisanzwe.”

Zari yakomeje abaza abantu niba hari ikindi bashaka kumenya mu buryo bwo kumugabanyiriza umutwe aterwa n’abirirwa bamuvuga.

Muri Gicurasi Zari w’abana batanu barimo babiri b’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we King Bae.

Icyo gihe mu kiganiro na Millard Ayo yavuze ko ko impamvu ataragaragaza isura y’umugabo we ku mbuga nkoranyambaga ari uko ari umuntu udakunda kwigaragaza cyane nk’uko uyu mugore we abigenza.


Zari yaketswe amababa ko iby’ubukwe bwe byaba ari ibintu bya baringa byo gusaza abantu gusa


Zari ni umugore ukunze kuvugisha benshi kubera uburanga bwe


Umureba ntiyarabukwa ko ari umubyeyi w’abana batanu bose

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo