Zari Hassan yagizwe umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri Nyampinga wa Uganda 2018

Umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomeye Zari Hassan (The Boss Lady), yagizwe umwe mu bazatoranya Nyampinga w’igihugu cya Uganda muri uyu mwaka wa 2018 nyuma y’uko hari hashize umwaka iri rushanwa ritaba.

Nyuma y’umwaka w’ibibazo, Zari yagizwe umukemurampaka mu bazatanga amanota mu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda mu gihe yari amaze iminsi avugwa mu nkuru zimugarura mu mahari n’ibibazo byakurikiye isenyuka ry’urukundo rwe na Diamond Platnumz.

Irushanwa rya Nyampinga wa Uganda ryari rimaze umwaka ritaba biturutse ku mpamvu ziganjemo kubura abaterankunga n’ibindi bibazo byaje mu mitegurire yayo.

Umuyobozi wa Talent Africa, Aly Allibhai yabwiye Chimp Reports ko bafashe umwanzuro wo kongera Zari mu bakemurampaka kuko ‘ari umugore wubaha akazi ke kandi w’icyitegererezo ku bakobwa benshi muri Afurika’.

Yagize ati “Ni umunyakuri, ni mwiza ndetse yigejeje kuri byinshi byiza ku buryo bibera benshi icyitegererezo by’umwihariko abakiri bato muri Afurika, by’akarusho abakobwa bo muri Uganda bamwigiraho byinshi.”

Uretse kuba umukemurampaka, Zari yagizwe umujyanama wihariye w’abategura Miss Uganda ndetse azajya afasha bya hafi umukobwa uzambikwa ikamba mu mwaka wa 2018.

Ubwe, yavuze ko ari ishema ryinshi kuba yahawe umwanya wo kugira uruhare mu gushyigikira iterambere ry’umwana w’umukobwa mu gihugu avukamo cya Uganda.

Yagize ati “Muri buri mugore harimo imbaraga zo kurema no guhindura, nishimiye cyane kuba nagizwe umujyanama ndetse n’umukemurampaka wa Miss Uganda 2018.

Ubwiza bufite intego ntabwo ari amagambo gusa muri Miss Uganda ahubwo ni igikoresho nyakuri mu kuzana impinduka.”

PNG - 978.4 kb
Zari ni umwe mu bazatanga amanota muri Miss Uganda 2018


Yongeyeho ati “Uganda, niteguye neza kuza mu rugo, nkigisha ndetse nkabera icyitegererezo abahataniye ikamba rya Miss Uganda rizatangwa mu birori bizaba ku itariki ya 10 Kanama 2018 muri Kampala Sheraton Hotel.”

Umukobwa uzatorwa azasimbura azasimbura Leah Kagasa wahawe iri kamba mu Ukwakira 2016 mu birori birori byabereye muri Kampala Serena Hotel.

PNG - 1.3 Mb
Zari yashyizwe mu bazatoranya Nyampinga wa Uganda muri Kanama 2018
PNG - 782.5 kb
Nyuma y’ibibazo yagize byose birimo no gutandukana na Diamond nibwo Zari Hassan agizwe uzatanga amanota mu irushanwa rya Nyampinga wa Uganda 2018

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo