Zambia yirukanye ku butaka bwayo umukobwa uzwiho kubyina atambaye ikariso

Igihugu cya Zambia cyirukanwe igitaraganya ku butaka bwacyo umubyinnyi uzwi cyane muri Afurika y’Epfo, Zodwa Wabantu azira imyifatire ye idahwitse ijyanye no kuba akunze kugaragara abyina atambaye ikariso, ibi bikaba byaramubayeho mu gihe yagombaga gutaramira muri iki gihugu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2018.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Zodwa Rebecca Libram azwi cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe no kubyina yambaye mu buryo bugaragaza imyanya ye y’ibanga.
Zodwa Wabantu uzwi cyane ku bwo kubyina nta kenda k’imbere yambaye ndetse akabyereka ababa baje kumureba, yari yatumiwe muri Zambia mu gitaramo cyo kumurika album y’umwe mu bahanzi bakizamuka muri iki gihugu gusa akigerayo Leta yahise imuhambiriza asubizwa iwabo muri Afurika y’Epfo.

Reuters yatangaje ko uyu mukobwa Zodwa Wabantu yirukanwe muri Zambia ku bwo kwirinda ko “yica umuco n’ingagaciro ziranga igihugu”. Leta ya Zambia yafashe umwanzuro wo kumuhambiriza nka bumwe mu buryo bwo gukumira abantu bafite umuco n’imyitwarire bitanoze.
Lucky Munakampe, umwe mu bari batumiye Zodwa Wabantu muri Zambia yemereye Reuters ko “Zodwa yahambirijwe”. Yavuze ko yahageze azanye n’indege ya Afurika y’Epfo yageze i Lusaka kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe n’iminota 20.

Uyu mukobwa yari ateganyijwe mu bagombaga kubyina mu gitaramo cyateguwe n’ikompanyi yitwa Sunset Sound Production kikabera mu Mujyi wa Lusaka.

Inama y’Igihugu y’Abahanzi muri Zambia yavuze ko imibyinire y’uyu mukobwa idahesha ikuzo igihugu cyabo bityo ikaba ariyo yasabye leta ko imusubiza iwabo muri Afurika y’Epfo.

Mbere yo kujya muri Zambia uyu mukobwa yari yabwiye abakunzi be abicishije ku mbuga nkoranyambaga ko atazambara ikariso ndetse ko atitaye ku bo byashoboraga kudashimisha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
hamed s Kuya 14-03-2018

Nawe siwe ahubwo nikimurimo kdi satani arimo arakora kumugaragaro, byumvikane neza yobu 28:28 haravuga ngo irongera ibwira umuntu iti( Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kdi kuva mu byaha niko kujijuka) musome na none Yohani 3:16 .Imana yamahoro ibahe ubwenge buturutse kuriyo.

hamed s Kuya 14-03-2018

Nawe siwe ahubwo nikimurimo kdi satani arimo arakora kumugaragaro, byumvikane neza yobu 28:28 haravuga ngo irongera ibwira umuntu iti( Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kdi kuva mu byaha niko kujijuka) musome na none Yohani 3:16 .Imana yamahoro ibahe ubwenge buturutse kuriyo.

nkongoli Kuya 14-03-2018

azumigwa gusa

Mukeshimana florence Kuya 13-03-2018

Mbega kwiyandarika mbega ashaka kugera kuki

Mukeshimana florence Kuya 13-03-2018

Mbega kwiyandarika mbega ashaka kugera kuki