Young Grace yashyize hanze amafoto agaragaza inda atwite atungura benshi

Umuhanzi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace, yashyize hanze amafoto yatunguye benshi ari mu bwato ndetse no mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu yambaye utwenda tugaragaza inda ye y’imvutsi yishimisha.

Amafoto uyu muraperikazi yashyize hanze, amugaragaza yambaye ubusa ku gice cyo hejuru yahishe amabere gusa, akaba agaragaza imiterere y’inda atwite yatunguye benshi kuko bitamenyerewe ko umubyeyi yifotoza yambaye ubusa.

Abakurikirana uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ku munsi w’ejo batunguwe no kubona uyu mukobwa yashyizeho amafoto yambaye ubusa ku gice cyo hejuru, yikinze ku mabere gusa.

Uyu muraperi utwite inda y’imvutsi, mu mafoto 4 yashyize hanze yose akaba yagaraazaga inda atwite uko ingana kuko nta mwenda yari yambaye.

Amafoto abiri yari mu bwato ari nawe ubutwaye, andi yari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Aya mafoto ntiyavuzweho rumwe na bantu benshi, aho bamwe bavugaga ko bitari bikwiye ko umuntu wenda kwibaruka yakwifotoza amafoto nk’ayo akayashyira hanze.

Young Grace witegura kubyara umwana we w’imfura, inda yatewe n’uwahoze ari umukunzi we Rwabuhihi Hubert bakaza gutandukana, nta gihe kizwi azabyarira ariko aherutse gutangaza ko uku kwezi (Kanama) Imana izamufashe kumusige ari umubyeyi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo