Young Grace yahaye indirimbo ye nshya izina ry’umwana yitegura kubyara

Umuraperikazi Abayizera Grace [Young Grace], mu minsi mike araba yamaze kwibaruka umwana we w’imfura yamaze no guha akazina ka Diamante, akaba yamaze gukora indrimbo yitiriye uyu mwana ‘Diamante.’

Muri Werurwe ni bwo inkuru y’uko uyu muraperikazi atwite yamenyekanye, ni bintu atigeze ahisha ahubwo yavugaga ko atewe ishema na byo.

Nta gihe runaka nyir’izina kizwi gisigaye ngo uyu mukobwa abyare, gusa benshi mu nshuti ze za hafi zivuga ko akuriwe dore ko anaherutse gukorerwa ibirori bya ‘Baby Shower’.

Uyu mukobwa mbere yo kwibaruka akaba yakoze indirimbo ‘Diamante’ yosohoye agace gato ka yo akavuga ko indirimbo yose iri hafi gusohoka.

Ni indirimbo aririmba avuga ko afite amatsiko yokubona uwo mwana niba ari umuhungu cyangwa umukobwa, akaba asaba Imana kumurinda.

Muri ako gace gato yagize ati”Ndumva mfite amatsiko yo kongera kukubona, ndumva mfite amatsiko yo kumenya uwo uri we, niba uri agahungu cyangwa agakobwa nsaba Imana ngo izakwiteho, iguhe urukundo no gukunda bimwe by’ukuri, iguhe umugabo wubaha na we akakubaha, niba uri umuhungu nsaba Imana ngo izakwiteho iguhe ubutwari uzagukenera uzamwiteho, niba uri umukobwa ntuzababaze umukunzi ntuzameneke umutima izakurinde abanzi, vayo ni cyo gihe.”

oung Grace akaba yitegura kubyara imfura ye n’umukunzi we bamaze igihe bakundana, Rwabuhihi Hubert akaba umukinnyi w’umupira w’amaguru.


Young Grace yakoze mu nganzo akora indirimbo yitiriye umwana we ’Diamante’ yitegura kwibaruka vuba dore ko akuriwe

Yahisemo kwitirira indirimbo ye umwana we

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo