Wema Sepetu yahishuye ko kugeza apfuye atazigera akunda umugore Diamond azarongora

Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diamond, yahishuye ko atifuza ko hari undi mukobwa wakundana n’uyu muhanzi ndetse ko n’abakundanye na we nyuma ye atabakunda yewe ngo atazigera agira n’uwo akunda kugeza apfuye.

Hashize imyaka igera kuri itanu uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, atandukanye na Diamond Platnumz.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Amani, umukinnyi wa filimi wo muri Tanzania, Wema Sepetu yavuze ko nyuma yo gutandukana na we nta kibazo afitanye na we ndetse n’umuryango we.

Yakomeje avuga ko mu bakobwa bose bakundanye nawe nyuma nta n’umwe yigeze akunda ko yaba yabana na Diamond.

Yagize ati"nta mugore we nigeze nkunda, ntabwo ndi indyarya. Urabizi Diamond ni umuntu twamaranye igihe nk’umukunzi wanjye, sianavuga ko nakunda umugore we, ibyo byaba ari uburyarya kandi sinshobora kuzigera ngira umugore we nkunda kugeza mpfuye."

Aba bombi bakaba baragiye bashwana bakongera bagasubirana inshuro zigera kuri 3. Diamond ubu akaba ari mu rukundo na Tanasha uheruka kumubyarira umwana.


Wema Sepetu na Diamond bigeze kukanyuzaho mu rukundo biratinda

Wanirebera iyi Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo