Wema Sepetu wamamaye muri Filimi yatawe muri yombi ashinjwa ubujura

Wema Spetu ufite izina rikomeye muri sinema yo muri Tanzania yashinjwe ubujura bwo ku mbuga nkoranyambaga gusa we ntiyemeranya n’abamushinja.

Wema wabaye nyampinga wa Tanzania muri 2006, yashinjwe kwiba abantu ibyabo yifashishije urubuga rwa Facebook, aho bivuga ko konte ye irigukorerwaho ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye ariko we avuga ko atari iye.

Mu butumwa uyu mukobwa aheruka gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram, yahishuye ko intandaro yo kwitwa umujura yabaye umuntu wafunguye konti ya Facebook mu mazina ye, akayikoresha yiba rubanda.

Yavuze ko umurega amushinja kuba yaramuhaye amashilingi ya Tanzania 400,000 kugira ngo Wema azamuhe mudasobwa.

Yabisobanuye agira ati” Nta konti ya Facebook mfite, ngira paji y’abafana kandi na yo irazwi (vérifié). Sindi nyiri iyo Facebook uko byagenda kose … Aba batekamutwe buri munsi bitwaza ko bagurisha ikotomoni, mudasobwa zigendanwa bakaka abantu amafaranga ndabarambiwe.”

Yavuze ko Polisi yamutaye muri yombi ashinjwa gucuruza mudasobwa kandi ntazo we acuruza.

Yasabye abafana be kuba maso igihe bari kugura ibicuruzwa ku mbuga z’ibyamamare, ngo kuko akenshi ziba zikoreshwa n’abandi hantu zitanditsweho.

Magingo aya Polisi ya Tanzania Yaretse gukurikirana uriya mukobwa ku bujura ashinjwa, ahubwo itangiza iperereza ryo gushakisha uwaba yaramwiyitiriye ku rubuga rwa Facebook.

Wema Sepetu asa n’uwafashe umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho, nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo mu myaka ibiri ishize.

Nko muri 2018 yajyanwe mu nkiko nyuma y’uko mu rugo rwe hari hasanzwe ikiyobyabwenge cya Marijuana, yongera kugaragara mu butabera ubwo yashinjwaga gushyira amashusho y’urukozasoni ku rubuga rwe rwa Instagram.

Aya mashusho yo yanamukozeho cyane, kuko byasabye ko umuryango we utanga amafaranga menshi kugira ngo arekurwe, bitewe n’uko Leta ya Tanzania itajya yihanganira icyaha cyo kwiyandarika.

Sepetu kandi yavuzweho amagambo mabi y’abamushinjaga kuba yaranduye agakoko gatera SIDA n’andi nka yo amushengura umutima.

Cyakora cyo muri iyo nzira y’umusaraba yanyuzemo, inkoramutima ze ntizigeze zimutererana ku buryo byamuhaye kongera kwigirira icyizere, ndetse ababikurikiranira hafi bakaba basanga ashobora kuzigarurira Sinema ya Afurika y’Iburasirazuba nk’uko byahoze.

Ndicara bayinsakamburireho…wenda nshobora gupfa ariko sinzabura umwana wanjye urokoka, tubyita ubwambuzi, ni akarengane, turi gukorerwa akarengane n’inzego bwite za Leta, amasezerano ya Baringa: Aba ni bamwe mu bari kwimurwa I Nyarutarama, byose barabivuze byiyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo