Weasel yatunguye abantu avuga ko ari we ntandaro y’urupfu rwa mugenzi we Radio baririmbanaga

Nyuma yuko umuhanzi Weasel Mayanja usigaye mu itsinda rya Good Life ashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoze yunamira mugenzi we Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana, yatangaje abantu avuga ko kuba mugenzi we yaritabye Imana ari igihano Imana yamuhaye.

Aganira na Simba FM, Weasel yatunguye abantu avuga ko urupfu rwa mugenzi we, Mowzey Radio ari igihano Imana yamuhaye kubera ibyaha bikomeye yakoze mu bihe bitandukanye ndetse ko impagarara ziri mu muryango wa Good Life muri iki gihe zidatunguranye.

Weasel Mayanja yagize ati “Nzi neza ko Imana yampannye kubera ibyaha byanjye maze ihitamo kwitwarira Radio mu kimbo cyange. Ntabwo natunguwe na gatoya n’ibiri kuba muri iki gihe”.

Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio muri Good Life, havutse ibibazo ndetse Weasel yahise yirukana umujyanama wabo Chagga, ubu ari gukorana bya hafi n’umugabo w’umukire witwa Bryan White.

PNG - 953.5 kb
Weasel yababajwe n’urupfu rwa mugenzi we Radio


Ubu, Weasel yashyize hanze amashusho ya ‘Tokyayitaba’, iririmbwe muri Luganda ikaba ikubiyemo amagambo yo guha icyubahiro no kunamira MOwzey Radio witabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018.

Iyi ndirimbo yise ‘Tokyayitaba’ yayifatiye amashusho akubiyemo ubutumwa bwakoze benshi ku mutima nk’aho aririmba yica ku ntebe yegeranye n’indi iriho ifoto ya Mowzey Radio. Iyi yabikoze mu gushimangira ko nubwo “Radio yapfuye ijwi rye rizahora ririmba mu mitima y’abakunda Good Life.”
Weasel yafatiye amashuho ya ‘Tokyayitaba’ mu gace kitwa Busabala aho yashyize ibuye ryanditseho amazina ya Mowzey Radio n’igihe yapfiriye mu nzira ishushanya uburyo yunamira mugenzi we.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amashusho na producer mushya witwa Darlington, Chimpreports yatangaje ko izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Gusa abacyekwa ko baba bari inyuma y’urupfu rwa Mugenzi we Radio ejo hashize bagegejejwe imbere y’urukiko kuburanishwa ariko urukiko rwasubitse urubanza barwimurira muri Mata.

Umva hano iyi ndirimbo Weasel yasohoye irimo amagambo yunamira Radio:

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo