Volleyball:Nyuma y’ imyaka 9 Sammy Mulinge yatandukanye na APR VC

Ikipe ya APR Volleyball Club yamaze gusezerera uwari umutoza wayo umunya-kenya Sammy Mulinge nyuma y’ imyaka 9 yari ayimazemo nkuko amakuru yizewe agera k’ umubavu.com abihamya.

Mulinge yinjiye muri APR VC mu mwaka wa 2010 yayifashije kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona, icyo muri 2011, 2012, ndetse na 2014. Intandaro yo kwirukanwa kwa Sammy Mulinge ngo ni ukutishimira umusaruro yagize muri shampiyona y’ umwaka ushize kwa bayobozi biyi kipe, aho umwaka umwaka ushize iyi kipe yarangije k’ umwanya wa 5 muri shampiyona.

Kugeza ubu umutoza uhabwa amahirwe yo gusimbura Mulinge ni Mutabazi Elie wari n’ umwungiriza muri iyi kipe n’ ubundi, amakuru atugeraho aravuga ko ibiganiro hagati ya Elie ndetse n’ ubuyobozi bwa APR VC bigeze kure ndetse mu gihe kitarambiranye Mutabazi Elie araza guhita agirwa umutoza mukuru wa APR VC.

Tubibutse ko nk’ umukinnyi Mutabazi yakiniye amakipe menshi atandukanye arimo nkiyahoze ari kaminuza nkuru y’ u Rwanda ndetse n’ ikipe ya APR VC aho hose kandi yagiye ahatwarira ibikombe bitandukanye, Elie kandi yakinnye no mu gihugu cy’ ubufaransa ndetse akinira n’ ikipe y’ igihugu, yahagaritse gukina mu mwaka wa 2013 maze ahita yerekeza mu bijyanye no gutoza, aho yagizwe umutoza w’ ikipe y’ igihugu ndetse akaba yari n’ umutoza w’ ungirije wa APR VC.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo