Visit Rwanda: Neymar na Mbappe ba PSG bategerejwe i Kigali

Binyuze mu bufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa nkuko bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB by’umwihariko muri gahunda ya ’Visit Rwanda’, abakinnyi kabuhariwe b’iyi kipe barimo Neymar na Mbappe bategerejwe i Kigali mu mezi ari imbere.

Ni nyuma yuko u Rwanda rumaze gusinyanya amasezerano y’imyaka itatu n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aho impande zombi zitangaza ko azagira inyungu nini abazanira.

Ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa, cyanditse iyi nkuru kivuga ko aya masezerano ari butangizwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo Paris Saint Germain iri bube yakira Nantes ku i saa 22:05.

Aya masezerano akaba avuga ko Paris Saint Germain izajya yambara ikirango cya ’Visit Rwanda’ ku myenda yishyushyanya mbere yo kujya mu kibuga, ikazajya yamamaza u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku kibuga mu gihe bari gukina.

Aha kandi, icyayi cy’u Rwanda kizajya kiba kigaragara muri Café iri ku kibuga cya Parc des Princes, mu gihe mu mezi ari imbere abakinnyi b’ibihangange b’iyi kipe barimo Kylian Mbappé, Neymar cyangwa se Angel di Maria bazatangira kuza i Kigali.

Aganira n’iki kinyamakuru, Marc Armstrong ushinzwe ibijyanye n’abaterankunga muri iyi kipe, yatangaje ko hari byinshi bazungukira muri ubu bufatanye n’u Rwanda.

Ati “Turabizi neza ko Afurika ari hamwe mu ho twakura ubutunzi. Gufatanya n’u Rwanda bizatuma duhagararirwa kuri uyu mugabane.”

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cya Afurika kigiye gukorana na Paris Saint Germain. Uretse ibyo twatangaje, aba bakaba banavuga ko muri gahunda ziri imbere harimo kureba uko bazanubaka ishuri rya ruhago mu Rwanda, rikiongera kuyo bafite hirya no hino nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, Canada, Brésil, Russie, Maroc, Portugal, Misiri, Turquie, France, Ubudage, Ubwongereza, Thaïlande n’irigiye kuzura muri Qatar.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi we aganira na Figaro, yatangaje ko intego y’igihugu ari ukwerekana ibyiza by’u Rwanda.

Ati “Twahisemo PSG kubera ko irenze kuba ikipe y’umupira w’amaguru. Ni yo kipe ije vuba mu bihangange byo ku mugabane w’u Burayi kandi hari amahame menshi ihuriyeho n’u Rwanda. Kugira intego, icyerekezo, isano ya hafi n’urubyiruko ruri kuzamuka hamwe no gushaka buri gihe kuza ku gasongero”.

Aya masezerano yari amaze umwaka aganirwah, bivugwa ko afite agaciro kari hagati ya miliyoni umunani na miliyoni 10 z’ama Euro ni hafi miliyari 10 mu manyarwanda.


Mu gutangaza ubu bufatanye, hakoreshejwe ifoto igaragaraho abakinnyi b’ibikomerezwa bya PSG. Uhereye ibumoso ni Keylor Navas; Kylian Mbappé; Neymar Jr, Ángel Di María na Marco Verrati


Kuri Twitter yayo, RDB yemeje iby’aya masezerano u Rwanda rwagiranye na PSG





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo