Videos: Utundi dushya utigeze umenya ku bukwe bw’umuhanzikazi Olive wapfakaye akiri umugeni

Umurerwa Olive yongeye gusezerana n’umukunzi we mushya mu bukwe bw’agahebuzo n’udushya twinshi bakoze ku wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Hari ku itariki ya 12 Werurwe 2011 ubwo Umurerwa Olive yambikanaga impeta yo kuzabana akaramata n’uwari umukunzi we wa mbere w’umusirikare bamaranye ibyumweru bibiri bari mu kwezi kwa buki, nyuma umugabo we asubira mu kazi ariko muri Nzeri uwo mwaka aza gutabarukirayo atarongera kubonana n’uwari umugore we.

Ibi byabaye kuri Olive Umurerwa ni ibintu byamushenguye umutima cyane kuko icyo gihe yari afite imyaka itarenga 24 kandi yari yarakuriye mu buzima butoroshye bw’ubupfubyi. Mu buhamya yagiye atanga mu myaka ishize, yagize ati: “Nabanye n’umugabo wanjye ibyumweru bibiri, nongera kumubona ngiye kumushyingura.”

Umurerwa Olive yakomeje kwihangana no kwitangira umurimo w’Imana mu kubwiriza ubutumwa cyane akoresheje indirimbo zihimbaza Imana, nyuma Imana iza kumusezeranya ko azabona undi mukunzi izamushumbusha bagakora ubukwe, ibyo Imana ikaba yarabihiguye imuhuza na Biziyaremye J. M Vianney basezeranye imbere y’Imana ku wa Gatandatu nyuma yo kumusaba no kumukwa mu birori byari binogeye ijisho.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Gikondo aho bakunda kwita i Gatagara, nyuma banasezeranira imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR SEGEM i Rwampara muri Gikondo. Ubukwe bwabo bwaranzwe n’udushya twinshi.

IREBERE TUMWE MU DUSHYA TWINSHI TWABAYE MURI UBU BUKWE BWA Umurerwa Olive na Biziyaremye J. M Vianney:

Muri ubu bukwe, Umurerwa Oliva bamuvugiye umuvugo biramurenga afatwa n’ikiniga kwiyumanganya biranga araturika ararira maze umukunzi we amuba hafi aramuhoza, hari n’abandi batashye ubukwe b’imitima yoroshye basutse amarira biratinda.

Uyu mugeni wagaragaje ibyishimo bidasanzwe kandi yanafashe umwanya uhagije akora mu nganzo araririmba abantu baranyurwa, ubukwe bwabo bukaba bwari bushyushye bidasanzwe kandi ababutashye bagaragaza ibyishimo bihambaye, byari ukubyina no kuririmba bashimira Imana yabikoze. Icyakora hari abibukaga ubuzima bukakaye uyu mugeni yanyuzemo bakazabiranywa n’ikiniga bakarira:

Tubibutse kandi amwe mu mafoto yaranze ubukwe bwa Umurerwa Olive na Biziyaremye J. M Vianney:

:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo