Uwegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019-2020 yamenyekanye-Amafoto

Nyuma yo gutsinda abakobwa 21 bari bahanganye kuri Finali, Oliver Nakakande wari wambaye nimero 22, yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019-2020 (Miss Uganda 2019-2020) ku mugoroba w’ejo hashize ku wa 26 Nyakanga 2019 kuri Sheraton Hotel iherereye mu mujyi wa Kampala.

NakakandeYambitswe iri Kamba asimbuye Quiin Abenakyo wari urifite ryo mu mwaka wa 2018/2019 wanahagarariye irushanwa rya Nyampinga w’Isi akegukana umwanya w’Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’Isi ndetse anahabwa ikamba rya Nyampinga w’Isi uhagarariye umugabane wa Afurika.

Uyu muhango wo kwambika ikamba Nyampinga wa Uganda 2019-20, witabiriwe na Nyampinga w’Isi, Vanessa Ponce ari na we wambitse ikamba Nakakande afatanyije na Quiin Abenakyo wari ufite ikamba rya Nyampinga wa Uganda.

Petronella Acen yabaye igisonga cya mbere mu gihe Mariam Nyamatte yabaye igisonga cya kabiri.

Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi ndetse n’abacuranzi batandukanye harimo uwitwa ‘Grenade wasusurukije abari bitabiriye iryo rushanwa.

Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko wegukanye iri Kamba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo akazanahagararira Uganda mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’Isi riteganyijwe kuzaba ku itariki ya 7 Ukuboza 2019 mu mujyi wa London (umurwa mukuru w’u Bwongereza).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo