Uwavukiye kubambwa ntiyapfa arohamye, buri wese afite nyamunsi ye, abapfa se baba bavuze-Karasira ’Prof. Nigga’

Karasira Aimable wamamaye nka Professor Nigga mu muziki, ni umugabo ukunze kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’ubw’abandi, avuga ko niba umuntu yaravukiye kubambwa, nta na rimwe ashobora gupfa arohamye, avuga kandi ko burya buri muntu agira icyo yise ’Nyamunsi ye’ mu buzima bwe.

Uretse ibitekerezo bye bikunze kutavugwaho rumwe kubera akenshi biba bitandukanye cyane n’iby’abandi, ubwo yinjiraga mu muziki akora injyana Hip Hop, Professor Nigga yamenyekanye cyane kubera amagambo yo mu ndirimbo ze, imyambarire n’imyitwarire ye.

Kuri ubu ntabwo acyumvikana cyane muri muzika ndetse n’injyana ya Hip Hop yarayiretse, ijyana n’ibyayo byose ngo kuko byatumaga hari abamufata uko atari muri sosiyete, gusa hari n’indi ndirimbo aheruka gushyira hanze.

Mu Kiganiro cyavugishije benshi yagiranye n’UMUBAVU, Professor Nigga yavuze ko burya mu buzima bw’umuntu wese agira ’nyamunsi ye’ kandi anemeza ko umuntu niba yaravukiye kubambwa, bidashoboka ko yapfa arohamye.

Iyumvire byinshi muri Video y’ikiganiro Karasira ’Prof. Nigga yagiranye n’UMUBAVU:

Ati "Umuntu wavukiye kubambwa nta na rimwe ashobora kurohama, niyo wajugunya mu mazi gute, ibi byose dukora dufite nyamunsi yacu".

Akomeza agira ati "Nyamunsi yange niba ari ukwicwa, nzapfa, niba ari ukurwara nzarwara, nawe nyamunsi yawe niyo waba uceceka uzapfa, nunicwa uzicwa, njya numva imirambo batoraguye, nta n’umwe mba numva ngo yavuze, njya numva abashakanye bakubitanye udufuni, ntabwo ari uko baba bavuze".

Nyuma yo kubona ubushomeri bugenda bwiyongera mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’isi muri rusange, yashyize hanze indirimbo yise ’Isengesho ry’Abashomeri’ ngo gusa akababazwa nuko muri abo bashomeri ntawuyumva nyamara birirwa bumva izitabafitiye umumaro.

Avuga ko nubwo indirimbo ze zidakinwa, atabyitaho ngo kuko ibyo yakoze ari nk’ivugabutumwa. Yavuze ko na Yesu yasabaga abamukurikiraga gukora ibyo abasaba birimo kugira urukundo n’ukuri kuruta ibindi.

Yakomoje kandi ku bantu ngo bamubwiraga ko ibyo akora yasaze, bati "Uri mu biki warasaze wowe, uzikoraho, bazakwirukana, uzafungwa, uzicwa, uri mu biki wariye ugatuza...".

Mu kubasubiza we avuga ko nubwo yaba nta kibazo afite, avugiye umushomeri, ubabaye, hari icyo aba akaoze, ati "Iyo mvugiye umushomeri, ubabaye nubwo njye ntababaye mukuru wange we ntiyaba ababaye, murumuna wange we ntiyaba ababaye, abansabiriza bo ntibaba bababaye?".

Kuri iyi ngingo mu kiganiro giheruka yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, Karasira Aimable yavuze ko agiye muri Politiki yarwanya yivuye inyuma ’Kwigwizaho imitungo’ avuga ko abona ariyo shitani itera ubukene/ubushomeri n’ibibazo byose bikunze kubangamira abantu muri rusange ku isi.

Karasira Aimable agejeje imyaka isaga 40 atarakundana n’umukobwa ndetse ntateganya gushaka umugore kuko ngo adakeneye kubyara umwana, kuko abona ko kubaho ari nk’igihano.

Mu myaka ya 2010 nibwo Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yamamaye cyane mu Rwanda mu ndirimbo ze zirimo Carte Rouge, Cishwaha, Shikareti n’izindi nyinshi, icyakora aheruka no gushira hanze indi ndirimbo yise’ Umunsi wo Kubeshya’.

Indirimbo ze zabaga zirimo ubutumwa bukakaye adatinya no kubwira ab’ibikomerezwa bakoresha ububasha bafite mu bitari byiza. Twabibutsa kandi ko ubu ari umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda.


Hari bimwe mu bitekerezo bya Karasira Aimable ’Professor Nigga’, bidakunze kuvugwaho rumwe kubera akenshi biba bitandukanye n’iby’abandi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mutangana john Kuya 2-08-2019

Afite ikibazo azancake muvuze muri bicumbi

mutangana john Kuya 2-08-2019

Afite ikibazo azancake muvuze muri bicumbi

mutangana john Kuya 2-08-2019

Afite ikibazo azancake muvuze muri bicumbi