Uwari umugore wa Nyakwigendera Katauti yarongowe bwa Gatatu

Irene uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema ya Tanzania, akaba yarahoze ari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, yakoze ubukwe mu ibanga n’umugabo wa Gatatu nyuma yo gutandukana n’umuraperi Dogo Janja.

Kugeza ubu uyu mugabo warongoye Oprah ntabwo imyirondoroye iramenyekana dore ko Oprah akunze kumuhisha cyane ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Mu 2009 nibwo Irene Uwoya yakoze ubukwe n’uwari umukinnyi mpuzamahanga wakiniraga ikipe y’u Rwanda, Ndikumana Hamad Katauti, bwanditse amateka akomeye muri Tanzania dore ko ari bwo bwari buhenze kurusha ubw’ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania.

Nyuma baje gutandukana mu 2017 bamaze kubyarana umwa umwe w’umuhungu witwa Ndikumana Krish.

Tariki 28 Ukwakira 2017, ni bwo Irene Uwoya yakoze ubukwe mu ibanga n’umuhanzi wo muri Tanzaniya uzwi nka Dogo Janja ariko na bo urugo rwabo rusenyuka rutamaze Kabiri nyuma y’umwaka umwe, bashinjanya gucana inyuma.

Uyu mwaka 2019 nabwo Oprah yongeye gukora ubukwe n’umugabo ufite inkomoko mu Barabu ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana imyirondoro ye.

Amafoto y’ubukwe bw’uyu mugore w’icyamamare yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo abo bahuje umwuga wo gukina filime bamwifuriza kuzagira urugo rwiza.


Irene Uwoya yarongowe bwa gatatu


Oprah asomana n’umugabo we wa Gatatu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo