Urutonde rw’abakinnyi 23  Amavubi azifashisha muri CECAFA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 Antoine Hey utoza Amavubi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri CECAFA.

U Rwanda rugomba kwitabira imikino ya CECAFA kuva tariki ya 3 Ukuboza 2017, abakinnyi bahamagawe bakaba bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2017.

Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abakinnyi ba APR na Rayon Sports aho APR FC ifitemo abakinnyi 9 naho Rayon Sports yo ikaba ifitemo 7.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe na Kenya izakira CECAFA, Libya, Tanzania na Zanzibar mu gihe mu rindi tsinda harimo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Amejyepfo

Dore abakinnyi 23 bahamagawe:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR Fc), Nzarora Marcel (Police Fc) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc)

Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR Fc), Omborenga Fitina (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (APR Fc), Nshimiyimana Amran (APR Fc), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR Fc), Sekamana Maxime (APR Fc), Mico Justin (Police Fc), Biramahire Abeddy (Police Fc)





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo