Urunturuntu kwa Diamond na Tanasha kubera imisatsi y’umwana bibarutse idasanzwe

Nyuma yuko umuhanzi Diamond n’umukunzi we Tanasha bibarutse umwana bari bamaze amezi icyenda bategereje, aho kuba mu byishimo nk’ibisanzwe ku babyeyi bibarutse umwana amahoro, bo bari mu mpagarara zikomeye kubera imisatsi uyu mwana bibarutse yavukanye isa nk’iy’Abarabu.

Kubera iyi misatsi uyu mwana yavukanye benshi bagenderaho bavuga ko uyu mwana ashobora kuba atari uwa Diamond, biravugwa ko aba bombi ubu bagiye gukoresha ikizamini cya DNA kugira ngo bamenye neza niba koko umwana ari uwa Diamond.

DNA, ni ikizamini gikorwa hagamijwe ibintu bitandukanye birimo kumenya umuntu uwo ari we, gikorerwa umwana kandi bashaka kumenya se cyangwa nyina umubyara n’ibindi.

ikinyamakuru The Global Publishers kimenyerewe mu kwandika amakuru y’ibyamamare, cyatangaje ko ibintu bitifashe neza kwa Diamond na Tanasha nyuma yo kwibaruka uyu mwana wabo ku wa 02 Ukwakira 2019.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru gikesha umwe mu muryango wa Diamond, avuga ko bashaka gukoresha DNA nyuma y’uko basanze uyu mwana adasa na Diamond ndetse ngo afite imisatsi isa nk’iy’Abarabu.

Yagize ati "Nyuma y’uko mama wa Diamond ashyize amafoto hanze ya bimwe mu bice by’umutwe by’uyu mwana, byakuruye ikintu gisa n’amayobera. Bamwe baravuga ngo afite imisati y’Abarabu, ngo ikizakuraho urujijo akaba ari ugukoresha iki kizamini."

Juma Lokole, inshuti ya hafi y’umuryango wa Diamond we yavuze ko ukuri ari uko umwana ari uwa Diamond.

Nyina wa Diamond avuga ko ibyo byo gupima DNA nabo barimo kubibona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ngo bakwiye gutegereza bakereba ikizakurikiraho.

Gusa na none ntitwakwirengagiza ko ataba ari inshuro ya mbere Diamond yaba agiye gukoresha ikizamini cya DNA, kuko nyuma yo kubyarana na Zari muri 2015 umwana Latifah Nasibu ‘Tiffah Dangote’, nabwo havutse inkuru zivuga ko umwana atari uwe ubundi bajya gukoresha ikizamini cya DNA.


Urunturuntu kwa Diamond na Tanasha nyuma yo kwibaruka umwana ufite imisatsi idasanzwe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rivuzimana fabrice Kuya 21-10-2019

Ukombyumva nuko